00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Habaye ibirori by’imideli byanitabiriwe n’abaryamana bahuje igitsina (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 May 2022 saa 10:20
Yasuwe :

Bwa mbere mu Rwanda habaye ibirori byo kumurika imideli bidaheza abaryamana bahuje ibitsina cyangwa abafite ibyiyumvo bitandukanye n’ibimenyerewe ku mibonano mpuzabitsina (LGBTQ) ndetse n’abafite ubumuga butandukanye.

Ni ibirori byabereye muri Century Park Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Byahuje abantu b’ingeri zitandukanye baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba mu Rwanda.

Byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Imibiri yacu, ubuzima bwacu n’uburenganzira bwacu.”

Muri ibi birori herekanywe imyambaro itandukanye irimo iya Patrick Muhire watangije Inkanda House, Rupari Cynthia watangije Rupari Designs ndetse n’iya Karen Uwase watangije Karssh Collections.

Aba bose herekanywe imyambaro yabo yari yambawe n’abantu b’ingeri zitandukanye nta kuvangura.

Abitabiriye ibi birori biganjemo abo mu muryango wa LGBTQ banyuzagamo bagatanga ubuhamya cyane ko ari mu kwezi ko kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Mu baganirije abari bitabiriye uyu muhango harimo n’abatagaragaje uruhande bahagazeho kuri iyi ngingo, nka Moses Turahirwa usanzwe ari umuhanzi w’imideli ukomeye mu Rwanda, yavuze ko ashimira abatekereje iki gikorwa asaba umuntu wese wazamukenera kumwegera akamufasha.

Ati “Ndashimira abateguye iki gikorwa kivuze byinshi kandi byankoze ku mutima kuba ndi hano. Ndakangurira abantu kuba abo bari bo. Ndashaka gutera imbaraga abantu. Mwakoze kumpa umwanya.”

Umubyeyi witwa Diane Iragena ufite umusore ubarizwa mu cyiciro cya ’transgender’, yabwiye abari bari muri iki gikorwa bafite abana bavukanye ibindi byiyumvo kuba bamugana akabafasha.

Ati “Nsaba ababyeyi bafite abana bo muri uyu nuryango gufasha abana babo nutabisobanukiwe akaza tukamufasha. Mfite umwana w’umuhungu wavutse mu mubiri w’abakobwa, umubyeyi wese utarasobanukirwa yansanga nkamugira inama.”

Brian Intwari uryamana na bagenzi be b’abahungu yabwiye abari aho ko abafite ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku kuba bafite ibindi byiyumvo bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, babyamagana bivuye inyuma.

Mike Karangwa, umwe mu bafashije mu itegurwa ry’iki gikorwa yabwiye IGIHE ko kigiye kujya kiba buri mwaka kandi kizagera aho kizajya cyitabirwa n’abantu benshi barimo n’abahanga imideli bo hanze y’u Rwanda.

Ati “Umwihariko wa Isaano Fashion Show n’uko idaheza. Turishimira ko abantu bitabiriye ku bwinshi. Ubutumwa twashakaga gutanga bwatambutse neza kuko turifuza ko buri wese yaba mu Isi izira iheza n’ivangura iryo ariryo ryose. Iyi Si twifuza intiyabaho buri wese atabigizemo uruhare.”

“Isaano Fashion Show izaba ngarukamwaka kandi ubutaha turizera ko izaha umwanya abahanzi b’imideri benshi b’Abanyarwanda cyane cyane abakizamuka nabo bakeneye kwerekana impano zabo. Dufite gahunda ko umwaka utaha tuzatumira n’abahanzi b’imideli bo ku rwego mpuzamahanga kugira ngo bazagire ubumenyi basigira aba hano iwacu mu Rwanda, ariko kandi banarebe ibyo ab’iwacu bagezeho kuko bamaze gutera imbere cyane.”

Abamurika imideli 12 nibo banyuze imbere y’abari bitabiriye. Iki gikorwa cyatewe inkunga n’Umuyango w’Ubumwe bw’Uburayi n’ibindi bigo bitandukanye.

Iki gikorwa cyateguwe n’imiryango ibiri nyarwanda ariyo Fada Rwanda na Ushahidi Network iterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibindi bigo bitandukanye.

Ibi birori byabaye mu cyiswe Isaano Fashion Show
Hari hari inkweto ziri kugurishwa
Ahabereye ibi birori hari hari abantu batandukanye
Ab'ingeri zitandukanye bari bitabiriye
Abantu batandukanye bari baje kwihera ijisho
Abantu batambutse ku itapi itukura
Abafite ubumuga nabo ntabwo bahejwe
Abafite ubumuga bw'uruhu ntibahejwe
Ababishoboye bafataga amafoto
Nawe yahawe ijambo agaragaza imbogamizi ababana bahuje ibitsina bahura nazo
Uyu musore aseruka mu myambaro ya Inkanda House
Uyu muhungu uvuga ko yavutse mu mubiri w'abakobwa aseuka mu mwambaro wa Inkanda House
Yari aberewe n'imyambaro ya Rupari
Karen Uwera watangije Karssh Collections yatambutse ku itapi itukura
John Bunyeshuli uzwi muri Kigali Fashion Week yahagaze, ari mu bayoboye iki gikorwa
Iyi myambaro ya Inkanda yari itandukanye cyane n'indi yerekanywe
Imyenda ya Karssh Collections yerekanywe
Imyambaro ya Rupari Cynthia niyo yerekanywe mbere y'iyindi
Imyambaro ya Karssh Collections yambawe n'abantu batandukanye yanogeye amaso
Imyambaro ya Inkanda House ya Patrick Muhire ateganya gushyira hanze yerekanywe
Iki gikorwa cyari kigamije gukomeza kwereka abantu ko ababana bahuje ibitsina cyangwa abandi bafite ubumuga bakwiriye kubahirwa uko bameze
Ibi birori byari binogeye ijisho
Ibi birori bidaheza umuntu uwo ariwe wese bizajya biba buri mwaka
Diane Iragena ufite umwana muri LGBTQ yasabye abandi babyeyi byabayeho ntibabyakire kumwegera akabafasha
Buri wese yaserukaga uko ashoboye
Brian Intwari yasabye abantu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abiganjemo ababana bahuje ibitsina
Hassna Murenzi uri mu bateguye iki gikorwa
Ahabereye ibi birori hari hari abantu batandukanye

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .