Cubahiro w’imyaka 16 wahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’imideli ku Isi yasoje mu b’imbere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Ugushyingo 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Cubahiro Jeff Jordy wari uhagarariye u Rwanda muri Elite Model Look International 2019 yaje mu bahungu batanu ba mbere muri iri rushanwa ryabereye mu Bufaransa.

Uyu musore ubusanwa afite inkomoko mu Burundi ariko aba mu Rwanda akaba ari nacyo gihugu yahagarariye. Ni umwe mu banyamideli bitabiriye iri rushanwa u Rwanda rwari rwitabiriye ruhagarariwe ku nshuro ya mbere.

Elite Model Look International 2019 yabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa yahuzaga abanyamideli 49 baturutse mu mpande zitandukanye ku Isi yose.

Umwiherero w’iri rushanwa watangiye ku wa 15 ugeza ku wa 17 Ugushyingo 2019, ku wa 18 Ugushyingo rishyirwaho akadomo hatorwa abanyamideli bahize abandi mu ntambuko no mu bindi byiciro byahataniwe.

Muri 15 batoranyijwe bajya mu cyiciro cya nyuma harimo abakobwa 10 n’abahungu batanu, ari nabo Cubahiro Jeff Jordy yajemo ariko ntabashe kwegukana umwanya wa mbere.

Mu basore Umunya- Slovaquie, Andrej niwe wabaye uwa mbere mu gihe Yireh wari uhagarariye République Dominicaine yabaye uwa mbere mu bakobwa.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 36 riha amahirwe abaryitabiriye kubona akazi ko kumurika imideli mu bihugu bitandukanye no kwamamariza ibigo bikomeye.

Cubahiro ni umwe mu banyamideli bakiri bato biyerekanye mu Bufaransa
Uyu musore yari ahagarariye u Rwanda muri Elite Model Look International 2019
Cubahiro w’imyaka 16 wahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’imideli ku Isi yasoje mu b’imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .