Ni ibihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye byo mu ruganda rw’imideli birimo iby’abamurika imideli, abahanga imideli, abategura ibikorwa bitandukanye byerekeye imideli n’abandi’
Urebye imitegurire ya Rwandan Fashion Awards, abafite aho bahuriye n’Uruganda rw’Imideli bose bazagerwaho n’aya mahirwe.
Ku ruhembe rw’itsinda rigari riri gutegura ibi bihembo bya Rwandan Fashion Awards, hariho umunyamideli Sabine Mutabazi Isingizwe uri mu bakobwa bagarukiye muri batanu bavuyemo Miss Rwanda 2022.
Yabwiye IGIHE ko ibi bihembo bahisemo kubitanga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uruganda rw’imideli.
Ati “Ni igitekerezo twagize dushaka gutanga umusanzu. Kugeza ubu hari byinshi tukinoza bijyanye n’ibihembo bizatangwa gusa icyo twishimira ni uko nibura hari intambwe nziza turi gutera.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga umaze igihe cyane ko ajya no muri Miss Rwanda wari uhari, agatanga ibitekerezo by’uko wakomeza kwaguka no gutanga umusaruro.
Ati “Kuva mu ntangiriro zo gutegura umushinga mugari w’ibihembo bya Rwandan Fashion Awards nari mu ikipe ngari yawuteguraga. Ubwo najyaga muri Miss Rwanda 2022 nakomeje gutanga ibitekerezo ku buryo wanozwa kugira ngo uzarusheho gutanga umusaruro kandi binyure mu mucyo.”
Ibijyanye n’igihe ibi bihembo bizatangwa n’uko abazahatana bazatoranywa bizamenyekana mu minsi mike iri imbere, hatagize igihinduka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!