00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akorana na Dior, Versace na Gucci: Munezero akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mideli

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 11:12
Yasuwe :

Mu myaka yo hambere ntibyari byorosheye kubona Umunyarwanda uri kumurika imideli mu nzu mpuzamahanaga zikomeye ku Isi, gusa ubu ibintu byarahindutse kuko benshi bamaze kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Mu bakunzwe cyane mu mahanga harimo na Munezero Christine w’imyaka 24, umaze imyaka ine atangiye urugendo rw’imideli.

Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na ‘Webest Model Management’ ikigo cyatangijwe Franco Kabono, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n’ibigo n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Kuva bahura batangiye kumuhugura ku bijyanye no kumurika imideli ari nako bamushakira abamufasha.

Nyuma yaje gusinyana amasezerano na ‘Next Models Worldwide’ yamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu mukobwa yahiriwe n’urugendo kuva mu Rwanda, aho yakoranye na Moshions ndetse mu 2020 atangira gukorana n’inzu zitandukanye mpuzamahanga.

Ni ibintu bitangaje kandi bishimishije kubona Umunyarwandakazi abasha gukundwa n’inzu z’imideli nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi.

Kuri Munezero ibi ntibikiri inzozi kuko yakoranye n’izi nzu z’imideli zose binyuze mu birori byo kumurika imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.

Munezero avuga ko kugeza ubu yishimira aho urugendo rwe rugeze kandi anezezwa no kuba ari umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwanda babashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Yemeza ko intego ze ari ugukora cyane bikazamugeza ku kubona igishoro kizatuma abasha kwikorera nawe akaba umwe mu bashora imari mu mideli.

Munezero w'imyaka 24 yatangiranye na 'Webest Model Management’
Mu 2021 ubwo Munezero yamurikaga imyambaro ya Paco Rabanne
Munezero mu myambaro ya Giambatitista Valli
Aha Munezero yari yahawe akazi ko kumurika imyenda ya Lacoste
Ibinyamakuru mpuzamahanga byagiye bikora inkuru zitandukanye kuri Munezero
Munezero ubwo yerekanaga imyambaro ya Dolce&Gabbana
Ubuhanga bwe nibwo butuma inzu mpuzamahanga z'imideli zikomeza kumureshya
Arabie Saoudite yatanze ikiruhuko mu gihugu hose haba ku bakozi ba Leta, abikorera ndetse n’ibigo by’amashuri, nyuma y’umukino batsinzemo Argentine ibitego 2-1, mu mukino ubanza mu gikombe cy’Isi.
Munezero atanga icyizere cyo gukomeza gukora neza
Mu myaka ine gusa, Munezero amaze kugera ku rwego rushimishije mu kumurika imideli
Munezero Christine ni umwe mu banyamdeli b'Abanyarwanda bamaze kubaka izina ku Isi
Munezero ari mu banyamideli basohotse muri Magazine ya 5'ELEVEN
Munezero mu Rwanda yakoranye na Moshions
Mu 2021 ubwo Munezero yitabiraga Milan Fashion Week
Munezero yazamuye ibendera ry'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga
Inzu zitandukanye z'imideli zigaragaza ubushake bwo gukorana na Munezero
Munezero mu myambaro ya Maison Margiela

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .