Abanyarwandakazi babiri bahatanye mu irushanwa ry’ubwiza ryo kuri internet muri Afurika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Kanama 2019 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Mukamusoni Aline Amike usanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga ukorera muri Ghana aho abikomatanya no kwandika imivugo aniga n’undi mukobwa witwa Dushime Marlène bahatanye mu irushanwa ry’ubwiza rikorerwa kuri internet rihuza abakobwa bo muri Afurika.

Most Beauty Queen in Africa ni irushanwa ritegurwa n’abantu bo muri Nigeria. Rihuriyemo abakobwa 30 barimo n’Abanyarwandakazi babiri.

Ni irushanwa rifite umwihariko kuko abahatana ntaho bahurira, ahubwo ibizamini bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’uwatsinze agatangazwa ku mbuga nkoranyambaga nta birori bibaye.

Abakobwa bahatana batorwa mu byiciro mu bitandukanye nk’icy’uwahize abandi mu bijyanye n’ubukerarugendo, uwahize abandi mu myitwarire, uwatowe cyane ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamideli wahize abandi.

Muri 30 bamaze gutoranywa hazavanwamo 10 bazajya mu cyiciro cya nyuma ari nacyo kizavamo abazahabwa ibihembo.

Ubwo ryabaga umwaka ushize Tania Muvunyi wamenyekanye ubwo yatukaga abagize akanama nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, yatowe nk’umunyamideli mwiza.

Yabashije kwegukana iki gihembo mu bakobwa 120 bari bahatanye nawe.

Mukamusoni Aline Amike uri mu bahatanaye afite imyaka 18 y’amavuko, yakuriye mu Rwanda mu kigo kirera imfubyi kizwi nka SOS. Mu mashuri yisumbuye yize muri New Vison, New Life Christian Academy ndetse na Maranyundo Girls School. Amaze imyaka ine atangiye gukora ibijyanye no kumurika imideli ariko imyaka ibiri ishize abikora nk’umwuga anabikomatanya no kwandika imivugo.

Afite inzozi zo kuba umunyamideli mpuzamahanga agashyira u Rwanda ku ikarita y’Isi mu ruganda rw’imideli ni na kimwe mu byamukururiye kwitabira iri rushanwa.

Dushime we ntabwo azwi cyane gusa mu 2018 yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa ntibyamuhira kuko atarenze umutaru.

Muri iri rushanwa iyo atsinda yari kuzaserukira Umugabane wa Afurika mu irushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho buri wese utsinze ahabwa $1000 hanyuma utsinda ku migabane yose akegukana $15 000.

Mukasoni asanzwe ari umunyamideli ubikomatanya no kuvuga imivugo
Mukasoni ubusanzwe yiga muri Ghana
Uyu mukobwa ni ku nshuro ya kabiri agiye guhatana mu marushanwa y'ubwiza
Dushime Marlène ari mu bakobwa 30 bari guhatana muri Most Beauty Queen in Africa
Dushime Marlène mu 2018 yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Fashion Week Africa ntiyahirwa kuko atarenze umutaru
Dushime Marlène ari mu bahatanye mu irushanwa ry'ubwiza aho ahagarariye u Rwanda
Mukamusoni Aline Amike ahatanye mu irushanwa ry'ubwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .