Abanyamideli berekanye imyambaro inogeye ijisho hamurikwa WBM ishobora gukorana na Rihanna (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Inzu ya We Best Models Management (WBM) ifasha abanyamideli inamaze gucira inzira benshi gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga, yitegura kujya mu bitaramo by’imideli bikomeye ku Isi yamuritswe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali.

Yashinzwe na Sarah Nynthia afatanyije na Franco Kabano usanzwe azwi cyane mu ruganda rwo kumurika imideli mu Rwanda akaba n’umwe mu bafashije benshi bamaze gutera imbere banasigaye baba hanze y’u Rwanda barimo Jay Rwanda wabaye Rudasumbwa wa Afurika 2017 n’abandi.

We Best Model Management igizwe n’abanyamideli 28, barimo abakobwa 25 n’abahungu batatu gusa. Yamuritswe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019 muri Chillax Nyarutarama.

Bamwe mu banyamideli bayigize baboneyeho umwanya wo kwiyereka abitabiriye iki gikorwa mu myambaro itandukanye.

Franco Kabano yabwiye IGIHE ko ari icyo kigo gishya gifasha abanyamideli gifite mu nshingano kuzamura impano no kuzishakira akazi ku rwego rw’Isi.

Ati “Ni ikigo gifasha abanyamideli gifite mu nshingano kuzamura impano no kuzishakira akazi ku rwego rw’Isi. Akazi kacu ni ugutoranya impano kuzishakira amasezerano mpuzamahanga mu gihe akazi kabonetse ndetse no mu gihe ntako kugira ngo babashe gukomeza kuzamura impano.”

Yavuze ko kugira ngo iki kigo gifasha abanyamideli cya WBM kivuke byaturutse ku gushyira hamwe ibitekerezo kwabaye hagati ye na Sarah bagasanga bakwiriye gukora ikintu kitari gisanzwe mu Rwanda.

Yavuze ko abanyamideli bose bafite bamaze gusinya amasezerano mpuzamahanga muri abo batatu akaba aribo bamaze kubona ‘Visa’ zo kujya gutangira gukora hanze.

WBM ifite abafatanyabikorwa muri Nigeria, Afurika y’Epfo, i Milan mu Butaliyani, Paris mu Bufaransa, Londres mu Bwongereza na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Millan bakorana na Women Model Management, New York bakorana na New Icon New York; muri Paris bakorana na Select Models, Women Management na Supreme Models, Londres ho bakorana na Milk Model Management, Isis Models yo muri Afurika y’Epfo n’izindi.

Yabajijwe iby’amakuru avuga ko umwaka bashobora kuzerekana imyambaro yakozwe na Fenty ya Rihanna asubiza ari ibintu bishoboka cyane kuko bamaze kuvugana na we.

Ati “Birashoboka kuko dufite impano zishoboye nta cyatubuza kujya gukorayo kuko mu bo tweretse abanyamideli bacu na Rihanna arimo kuko twifuza gukora muri Fenty 2020.”

Umwaka utaha abanyamideli bo muri WBM bazitabira ibirori byo kumurika imideli bikomeye birimo Millan Fashion Week, New York Fashion Week, Paris Fashion Week, London Fashion Week n’ibindi bikomeye bitararitabirwa n’abanyarwanda.

Bamwe mu banyamideli babarizwa muri WBM bazwi barimo nka Umulisa Gabriella, Mucyo Sandrine, Lindah Umuhoza, Shami Lamique Cretia na Murebwayire Irene bahatanye muri Miss Rwanda 2019, Isheja Morella n’abandi.

Shami Lamique Cretia wahatanye muri Miss Rwanda 2019 ari mu banyamideli bagaragaye muri iki gikorwa cyari cyitabiriwe ku bwinshi
Sisi Ngamije wambaye ikanzu y'icyatsi ari kumwe n'uwayoboye ibi birori
Uko umunyamideli yatambukaga benshi basagwaga n'ibyishimo bagakoma amashyi
Umuhanga mu gutunganya imideli Patrick Muhire washinze Inkanda House ubwo yatambukanaga n'abanyamideli bari bamaze kwerekana imyambaro ye
Umuhoza Lindah atambuka imbere y'abitabiriye iki gikorwa
Umunyamideli Christa Bella Kanyange (ibumoso) na bagenzi ni uku bari baje muri iki gikorwa barimbye
Umurisa Gabriella ubwo yatambukaga mu ikanzu ndende y'icyatsi yanitandiye
Umurisa Gabriella yatambukanaga umuvuduko bikanyura benshi
Umwe mu basore bagize WBM yiyereka abari bitabiriye iki gikorwa cyo kuyimurika ku mugaragaro
Wari umwanya mwiza wo kumenyana n'abantu batandukanye kuko iki gikorwa cyari cyitabiriwe n'ab'ingeri zose
Aba banyamideli ba WBM bashimwe na Rihanna ku buryo umwaka utaha nta gihindutse bazagaragara mu myambaro ye izwi nka Fenty
Aba banyamideli ba WBM bose bamaze kubona ibigo bakorana nabyo hanze y'u Rwanda
Abitabiriye iki gikorwa batambukaga ku itapi itukura
Aho batereraga ibirungo abanyamideli ni uku byari byifashe
Bamwe bari bahasohokanye n'inshuti zabo
Buri munyamideli yazaga mu buryo bwe bigatuma abantu baryoherwa n'ibi birori
DJ Infinity wari uri kuvanga imiziki yanyuzagamo agafasha mu kuyobora ibirori
Hari hari icyo kunywa ku bwinshi
Herekanwe imwe mu myambaro igezweho buri mukobwa wese yakwambara muri ibi bihe turimo
Herekanwe imyambaro myiza y'abasore
Herekanwe n'ikanzu y'abageni
Juan Nsabiye ubwo yaserukanaga n'abanyamideli bari bamaze kwiyerekana mu myambaro yahanze
Kaneza Lynca uri mu banyamideli bakomeye mu Rwanda, Mizero Cedric na Turatsinze Moses washinze inzu ihanga imyambaro ya Moshions
Lindah Umuhoza yiyereka abantu bari baje muri iki gikorwa
Mu banyamideli bagize WBM higanjemo abakobwa ariko hakabamo n'abakibyiruka
Mucyo Sandrine ari mu banyamideli bamaze kugira izina babarizwa muri WBM
Murebwayire Irene witabiriye Miss Rwanda ari mu banyamideli ba WBM
Murebwayire Irene yatambukaga bafata amafoto n'amashusho nawe akanyuzamo akamwenyura
Muri ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro WBM hanerekaniwemo imyambaro yakozwe n'abahanga imideli batandukanye bo mu Rwanda
Sandrine Mucyo atambuka imbere y'abitabiriye iki gikorwa
Sarah Nynthia yashimiye ababyeyi bagiriye icyizere WBM bakemera ko bakorana n'abana babo
Sarah Nynthia wafatanyije na Franco Kabano gushinga WBM yashimiye cyane abitabiriye iki gikorwa
Sarah Nynthia yavuze ko Sisi Ngamije ari inshuti magara ye ariko nanone akaba n'inkingi zifashe WBM

Amafoto: Muhize Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .