00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Munezero na Umutoni banyuranye umucyo muri London Fashion Week

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 February 2022 saa 12:59
Yasuwe :

Munezero Christine na Ornella Umutoni bakorana na WeBest Model Management (WBM) ifasha abamurika imideli babigize umwuga, bagaragaye mu birori byo kumurika imideli bikomeye ku Isi bya London Fashion.

Ni mu birori byabaye hagati ya tariki 18 na 22 uku kwezi. Munezero Christine yaserutse yambaye imyambaro y’umudozi w’imyenda ukomoka muri Ireland witwa Simone Rocha uri mu bakomeye ku Isi.

Mugenzi we Umutoni Ornella we yari yambaye imyambaro ya brand ya Ermo yo mu Bwongereza nayo iri mu nzu z’imideli zikomeye ku isi.

Aba bakobwa uko ari babiri basanzwe bakorana n’inzu zifasha abanyamideli ariko binyuze muri WeBest Model Management ya Franco Kabano na Sarah Nynthia.

Christine Munezero akorana na Next Models ishami rya London Paris ndetse na New York na UNO Models Barcelona. Umutoni akorana na Elite Models New York, PRM London, Select Models Paris, Select Models Milano, Uno Models Barcelona, Brooks Models Amsterdam na DModels ya Athènes mu Bugiriki.

Aba bakobwa baheruka mu birori birimo Paris Fashion Week mu Bufaransa na Milan Fashion Week mu Butaliyani bya Haute Couture na Pre Fall Winter.

London Fashion Week iba kabiri mu mwaka. Iba muri Gashyantare ndetse no muri Nzeri buri mwaka. Iheruka yitabiriwe n’ibyamamare birimo FKA Twigs, Irina Shayk, Jourdan Dunn , Victoria Beckham n’abandi.

Christine Munezero ni uku yaserutse
Munezero Christine yaserutse yambaye imyambaro y’umudozi w’imyenda ukomoka muri Ireland witwa Simone Rocha
Umutoni Ornella ni uku yaserutse
Umutoni Ornella ni umwe mu bamurika imideli bafashwa na Webest Models Management
Uyu mukobwa yari yambaye amakanzu ya Erdem

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .