00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamurika imideli 37 bakomeje mu cyiciro gikurikira cya ‘SupraModel Competition’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 August 2022 saa 07:28
Yasuwe :

Urubyiruko rukizamuka mu bijyane no kumurika imideli rwitabiriye amajonjora ya mbere y’irushanwa ‘SupraModel Competition’, rigamije kuzamura abari muri uru ruganda.

Ubwo hatangazwaga ko hagiye kuba amarushanwa, abamurika imideli 120 nibo biyandikishije gusa hitabiriye 70 ari bo batoranyijwemo 37 bagiye gukomeza bazavamo uzegukana ibihembo.

Aba 70 bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abahanga muri uru ruganda barimo Shema Gaetan uyobora inzu y’imideli ya BMI, Mugisha Bush washinze Inkingi Designer, Niyigena Maurice wa Matheu Designer n’umunya-Nigeria Uchenna Nwizugbe Ezenwa ufite ikigo gitembereza ba mukerarugendo.

Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka inshuro ebyiri hatoranyijwe abagomba gukomeza ari bo bazotoranywamo 15 bazavamo uzegukana iri rushwanwa.

Abakomeje muri ibi bihembo biri gutegurwa na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere impano nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss Supranational n’andi, bagiye gukomeza mu byiciro bikurikiye bizazamura impano zabo.

Mu gushaka uwa mbere nabwo bizagirwamo uruhare n’akanama nkemurampaka. Abahatana bazajya biyerekana mu birori by’imideli byiswe ‘Wednesday Fashion Night’ bizajya biba buri wa Gatatu mu gihe cy’amezi atatu irushanwa rizamara.

Muri ibi birori hazajya haba harimo abahanzi batandukanye b’imideli bambike imyambaro yabo abayimurika bagomba gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka bahabwe amanita; hazabaho kandi no gutorwa n’abafana babo binyuze kuri telefoni.

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu kandi hari ibirori byo kwerekana imideli bizabera ku Kiyaga cya Kivu no muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Uzahiga abandi azahabwa ibihembo birimo amafaranga, yishyurirwe urugendo i Dubai n’ikigo cyo muri Nigeria gitembereza ba mukerarugendo, Wizygbe Tours, kizamufasha gutembera no kumuhuza n’abanyamideli bubatseyo izina.

Uzahiga abandi azahabwa ibihembo birimo amafaranga, yishyurirwe urugendo i Dubai n’ikigo cyo muri Nigeria gitembereza ba mukerarugendo Wizygbe Tours, kizamufasha gutembera no kumuhuza n’abanyamideli bubatseyo izina.

Azashakirwa kandi n’ikigo mpuzamahanga kizamufasha kwagura impano ye kinamuhuze n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Abahungu n'abakobwa bitabiriye iri rushanwa
Abakomeje nibo bazatoranywamo uzahiga abandi agahabwa ibihembo bitandukanye
Abamurika imideli mu ngeri zitandukanye bitabiriye amajonjora ya mbere
Abanyamideli bakiri bato biyeretse akanama nkemurampaka
Abatambutse basabwe kwita ku ngendo zabo no gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka imibiri yabo
Akanama nkemurampaka kari kagizwe n'abafite aho bahuriye n'imideli
Buri wese yakoze iyo bwabaga ngo agaragare neza
Byari ibyishimo bikomeye ku banyamideli bakomeje mu cyiciro gikurikira
Iri rushanwa rigamije kuzamura abamurika imideli

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .