Iki gikorwa kizaba guhera ku wa 16-21 Gicurasi 2022. Ibikorwa bitandukanye bizaberamo harimo inama izahuza abo mu ruganda rw’imideli, ‘Masterclasses’, imurikagurisha, amajoro y’isangira, ibikorwa byo kumurika imideli n’ibindi.
Ibi bikorwa bitandukanye bizabera muri Norrsken, M-Hotel, Mercedes-Benz Showrooms Kigali no muri Crown Conference Hall. Bizitabirwa n’abarenga 100 baturutse mu bihugu bitandukanye nk’uko Daniel Ndayishimiye usanzwe ari umuyobozi wa Mercedes-Benz Fashion Week Kigali yabitangarije IGIHE.
Abafite inzu zihanga imideli zitandukanye bazaba bitabiriye iki gikorwa. Abo barimo Dmarsh Couture na Qaal Design muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; hari abo muri Ghana nka Zulera Couture, Bushai Weave, Arshia Wilson, Stallion Outlook, Quophie Akotua na Abrantie The Gentleman.
Harimo kandi abandi bo muri Nigeria nka Neopele Concept, Chedars Clothing, Saint Calypso na Shushi Designs. Harimo abanya-Uganda nka Kai Divo, Larry Casual na Jonjo Fashion. Abazaturuka muri Afurika y’Epfo nka Georges Malelu na Thandopiliso.
Abanyarwanda bazaseruka barimo Boldy Bonza, Delphinez, Kamakiza Couture, Fathia Collection na Elomelo washinze Izubaa. Harimo Bylilly uzaturuka muri Kenya, Mary Martin London wo mu Bwongereza, Lord Gilles wa Canada, Lily Alfonso wo muri Malawi ndetse na Zado Design wo muri Tanzania.
By’umwihariko, Georges Malelu yanditse amateka yo kwambika umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles-Carter ubwo yaririmbaga mu birori bya Global Citizen Festival mu 2018.
Imyenda ye kandi yambawe n’ibindi byamamare birimo Terri Vaughn na Katie Logan bamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya “The Bold and the Beautiful”, abahataniye ikamba rya Miss wa Afurika y’Epfo n’abandi benshi.
Elomelo nawe yagiye yambika ibyamamare bitandukanye ubwo yakoranaga na Vogue. Hari kandi Mary Martin London uyobora igice cy’ubugeni n’imideli mu Biro by’u Bwongereza bishinzwe Iterambere mu muryango wa Commonwealth [UK Foreign Commonwealth and Development Office].
Mary Martin London wasimbuye Victoria Beckham, umugore wa David Beckham kuri uyu mwanya, yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wahawe uyu mwanya ndetse ni ku nshuro ya mbere azaba ageze mu Rwanda.
Muri Mercedes-Benz Fashion Week Kigali yagombaga kuba mu 2020 na 2021 irasubizwa kubera COVID-19.
Guhera ku wa 31 Gicurasi 2019 kugeza ku wa 1 Kamena 2019 nibwo ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week byabereye mu Rwanda ku nshuro yabyo ya mbere.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!