Mercedes-Benz Fashion Week Kigali iri kuba guhera ku wa 16 Gicurasi, izarangira ku wa 21 Gicurasi 2022.
Yatangijwe n’ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri M-Hotel ku wa 16 Gicurasi, ku wa 17 Gicurasi habayeho ikiganiro cyahurije hamwe abo mu ruganda rw’imideli mu Rwanda n’abo hanze bitabiriye ibi birori aho bareberaga hamwe ku iterambere ry’uru ruganda. Iki cyabereye muri Norrsken.
Kuri uyu wa Kane, tariki 19 Gicurasi 2022, habayeho kwerekana imideli y’abahanzi bayo bakizamuka mu Rwanda. Aha herekanywe imideli y’abahanzi bayo 10 ndetse n’abayimuritse ni abataramenyekana cyane. Iki gikorwa cyabereye muri M-Hotel.
Mu myambaro yerekanwe harimo iy’inzu zihanga imideli z’abahanzi bayo bakizamuka barimo nka Jarah yatangijwe na Umuhoza Linda uheruka kwinjira mu byo guhanga imideli umwaka ushize nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ayimurika.
Hari kandi Inkingi Designs, Fashion Forward, A& M Kigali Urban, Ntare Gitare, Koni Clothing n’abandi.
Abanyamideli batambukaga baherejwe n’umuziki waririmbwaga n’umuhanzi Christopher na Mike Kayihura.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu habaho isangira ry’abantu batandukanye mu ruganda rw’imideli.
Igikorwa nyir’izina giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi, kizabera muri Crown Conference Hall. Aha ho hazerekanwa imyambaro y’abayihanga bakomeye muri Afurika no mu Rwanda bamaze kubaka izina ndetse n’abazayimurika n’abamaze kugira amazina afatika.
Abafite inzu zihanga imideli zitandukanye bazitabira iki gikorwa barimo Dmarsh Couture na Qaal Design muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; hari abo muri Ghana nka Zulera Couture, Bushai Weave, Arshia Wilson, Stallion Outlook, Quophie Akotua na Abrantie The Gentleman.
Harimo kandi abandi bo muri Nigeria nka Neopele Concept, Chedars Clothing, Saint Calypso na Shushi Designs.
Harimo Abanya-Uganda nka Kai Divo, Larry Casual na Jonjo Fashion. Abazaturuka muri Afurika y’Epfo nka Georges Malelu na Thandopiliso.
Abanyarwanda bazaseruka barimo Boldy Bonza, Delphinez, Kamakiza Couture, Fathia Collection na Elomelo washinze Izubaa.
Harimo Bylilly uzaturuka muri Kenya, Mary Martin London wo mu Bwongereza, Lord Gilles wa Canada, Lily Alfonso wo muri Malawi ndetse na Zado Design wo muri Tanzania.
Elomelo yagiye yambika ibyamamare bitandukanye ubwo yakoranaga na Vogue. Hari kandi Mary Martin London uyobora igice cy’ubugeni n’imideli mu Biro by’u Bwongereza bishinzwe Iterambere mu Muryango wa Commonwealth [UK Foreign Commonwealth and Development Office].
Mary Martin London ni we wasimbuye Victoria Beckham, umugore wa David Beckham kuri uyu mwanya, yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wawuhawe ndetse ni ku nshuro ya mbere azaba ageze mu Rwanda.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!