Zahara yafashwe n’ikiniga ararira mu gitaramo gikomeye yakoreye i Kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Gicurasi 2018 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Zahara Bulerwa ukomoka muri Afurika y’Epfo yakoze igitaramo cyitabiriwe cyane mu Mujyi wa Kigali yerekana ubuhanga mu kugorora ijwi no kuririmba yicurangira byakoze benshi ku mutima mu bari baje kumushyigikira.

Iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Gicurasi 2018. Zahara na Social Mula baje ku isonga mu bahanzi babonye abafana benshi mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Kigali Jazz Junction biba rimwe muri buri gihembwe.

Neptunez Band, itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rimaze gushinga imizi mu Rwanda niryo ryabimburiye abahanzi ribanza gususurutsa abitabiriye mu njyana ziganjemo izakozwe n’abahanzi bo muri Afurika gusa.

Social Mula yageze ku rubyiniro ahagana saa yine zibura iminota mike. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Abanyakigali,’ ‘Amahitamo,’ ‘Umuturanyi,’ ‘Ku Ndunduro,’ ‘Superstar,’ asoza ashimira cyane abamwishimiye n’itsinda ryamucurangiye.

Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ‘Ku gasozi’ ya Nicolas ayitura urungano rwe rwakuze ruyumva n’abamuruta bitabiriye igitaramo cye na Zahara. Yavuye ku rubyiniro saa yine n’igice z’ijoro.

Nyuma ya Social Mula abitabiriye igitaramo Zahara babanje kwerekwa ibinezaneza byasabye Zahara akigera ku butaka bw’u Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye yakoze nyuma yo kugera i Kigali birimo no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye iki gitaramo bacurangiwe na Nep Djs mu gihe hategurwaga ibyuma uyu muhanzi ategerejwe ku rubyiniro ari nako berekwa ibyiza by’ihuzwa rya Tigo na Airtel nk’umuterankunga wa Kigali Jazz Junction ndetse banasobanurirwa uburyohe ntagereranywa bw’ikinyobwa cya Mutzig.

Zahara yatangiye kuririmba saa tanu zirenzeho iminota mike. Uyu muhanzikazi wari witeye umukenyero yatangiriye ku ndirimbo ze wabonaga ko benshi batazi ariko bakagaragaza ko bishimiye ubuhanga akoresha mu kugorora ijwi no kuririmba bikora ku mutima.

Zahara yafashwe n’ikiniga ararira

Zahara ni umukobwa wivuga nk’uwakuriye mu buzima bugoye cyane muri Afurika y’Epfo ndetse ibi yagiye abyumvikanisha cyane mu ndirimbo zikomoza ku kababaro n’amaganya kandi zituje zikora ku mutima ugira umuntu wese iyo aririmba ku buzima bwe.

Muri iki gitaramo yakunze kwitsa ku mateka ye yihariye nk’umwana w’umunyacyaro wakuriye mu buzima bugoye ariko akaza kuvamo umuntu ukomeye wubaka imitima ya benshi. Ibi yabihuzaga n’amateka yabonye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’uburyo yabonye uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi n’indirimbo ye yaririmbiwe n’umuhanzikazi Favour wize umuziki ku Nyundo byamubereye intandaro y’ikiniga n’amarira yamushotse ku matama agaragaza umubabaro. Ati “Munyihanganire ku bwo kumera gutya kuko ibyo nabonye hariya birakomeye ku muntu uwo ari we wese kubyiyumvisha.”

Yafashe ‘guitar’ yerekana ubuhanga mu kuririmba anicurangira. Indirimbo za nyakwigendera Brenda Fasi yaririmbye nizo zahagurukije abantu benshi. Yaririmbye ‘Vuli Ndlela’ n’iyitwa ‘Pata Pata’ zakanyujijeho cyane mu myaka ishize.

Zahara yaririmbye indirimbo zirimo iyitwa ‘Impilo’ na ‘Pendhula’. Mu ze hishimiwe cyane ‘Loliwe’ yatumye yubaka izina rikomeye mu mitima y’abakunda umuziki muri Afurika yose.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 ubusanzwe witwa Bulelwa Mkutukana ni uwa gatandatu mu muryango w’abana barindwi. Yavukiye mu gace gakennye ka Phumlani ko mu Mujyi wa East London wo mu Ntara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo. Yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba afite imyaka itandatu y’amavuko gusa ariko abyinjiramo byeruye mu 2011.

Indirimbo za Zahara nyinshi zikozwe mu rurimi rwa Xhosa rukoreshwa muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe nubwo ho rutavugwa cyane. Iyo aririmba agenda asobanura incamake ya buri imwe ariko agashimangira ko akora umuziki ugamije kwigisha kurusha ‘uw’agashungo.’

Abandi bamusangaga ku rubyiniro bakabyinana
Benshi wasangaga bifuza gusigarana urwibutso rw'iki gitaramo
Benshi bagaragazaga ko bishimiye umuziki bakabyina
Akanyamuneza kagaragaraga ku maso y'abataramiwe na Zahara
Amarira yashotse ku matama ya Zahara
Bamwe bari baserutse mu myambaro izwi mu muco w'Abanyafurika y'Epfo
Umunyamakuru George Ndirangu ukorera CNBC Africa nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru Athan Tashobya wa The New Times ari kumwe n'umugore we muri iki gitaramo, bagaragazaga akanyamuneza
Iki gitaramo cyabereye kuri Kigali Serena Hotel
Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru
Imbyino za kinyarwanda mu njyana ya Afrosoul
Indirimbo zigaruka ku mateka y'ubuzima bugoye yakuriyemo na zo ziri mu byamuteye ikiniga
Miss Umuhoza Sharifa yitabiriye iki gitaramo
Neptunez Band yabanje gucurangira abitabiriye iki gitaramo yibanda ku ndirimbo zakozwe n'abahanzi bo muri Afurika
Social Mula yaririmbye indirimbo ze nyinshi zakunzwe
Social Mula yaririmbye 'Ku gasozi ka kure' ya Nicolas yakanyujijeho
Social Mula nyuma yo kuririmba yakurikiye igitaramo
Umuririmbyi Favour wize umuziki ku Nyundo yaririmbiye Zahara mu rurimi rwa Xhosa ubwo yafatwaga n'ikiniga
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yari mu bitabiriye iki gitaramo
Zahara yafashwe n'ikiniga ararira mu gitaramo yakoreye i Kigali
Zahara yaririmbye yambaye umukenyero
Yagaragaje ubuhanga mu gucuranga guitar
Yanyuzagamo akajya mu bitabiriye igitaramo kubashyushya
Yavuze ko bigoye kwihanganira ibyo yabonye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Zahara, umuririmbyi wo muri Afurika y'Epfo yerekanye ubuhanga i Kigali

Kanda hano urebe andi mafoto y’iki gitaramo

Amafoto: Mazimpaka Jean Pierre

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .