Umunya-Kenya Eric Onyango yasusurukije abitabiriye igitaramo cya Poetic Fever (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 15 Ukwakira 2017 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri i Kigali hongeye kubera igitaramo cy’ubusizi ’Poetic Fever’, cyasusurukijwe n’umunya-Kenya, Eric Onyango Otieno, afatanyije n’abanyempano batandukanye mu kuvuga imivugo mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye ahitwa Blue Note mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 14 Ukwakira 2017, cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bakunda ubusizi i Kigali, kigaragarizwamo impano z’abarimo n’urubyiruko bayobotse uwo mwuga bakiyemeza guteza imbere no kumenyekanisha ibyiza by’inganzo yabo.

Umwihariko udasanzwe wagaragaye muri iki gitaramo cya Poetic Fever ni uburyo ibisigo byahujwe n’umuziki utuje hifashishijwe ibicurangisho birimo gitari, ingomba ndetse na Violin y’Abataliyani.

Umunya-Kenya Eric Onyango Otieno yavuze imwe mu mivugo yanditse y’Icyongereza igaragaza ubuhanga mu buvanganzo nyemvugo. Mu mivugo ye yibanze ku mibereho, anakomoza ku bibazo biri muri Kenya, aho akomoka, mu gihe bitegura gusubiramo amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu musizi uyoboye ihuriro ry’abandi basizi muri Afurika y’Uburasirazuba, yavuze ko nubwo mu Karere no mu Rwanda hari abakora uwo mwuga kandi b’abahanga hakiri urugendo kugira ngo bugere ku rwego rukomeye ibyo bikazagerwaho bigizwemo uruhare n’ingeri zitandukanye nk’abashoramari, ababukunda ndetse n’ababukora.

Abasizi batandukanye bo mu Rwanda biganjemo abanyuze mu irushanwa rya ’Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ritegurwa na Transpoesis buri gihembwe mu mwaka bigaragaje muri Poetic Fever. Maniraguha Carine uri mu bavuze imivugo y’Ikinyarwanda yavuze uwitwa ’Isi ya None’ n’undi witwa ’Nsa nk’umusazi’ watangariwe na benshi kubera imvugo ziwugize zigezweho mu rubyiruko.

Umusizi Byukusenge Anisie ufite ubumuga bwo kutabona yerekanye ko n’abameze nka we bafite impano kandi zishobora kugira akamaro. Yafashije bamwe mu basizi bavuze imivugo ndetse anagaragaza ubuhanga bwihariye mu gusubiramo indirimbo za Kamaliza.

Poetic Fever ni igitaramo cy’ubusizi gitegurwa n’umuryango wa Transpoesis buri kwezi. Transpoesis yashinzwe n’abantu batatu aribo Dr. Andrea Grieder uturuka mu Busuwisi, Kayitare Mustafa na Tuyisenge Olivier, mu ntego yo guteza imbere ubusizi mu Rwanda.

Nyuma y’iki gikorwa hateganyijwe ikindi cyiciro cy’irushanwa rya Kigali Itatswe n’Ubusizi rizabera ahitwa Cafe Neo mu nyubako ya The Office iherereye mu Kiyovu ku wa 28 Ukwakira 2017.

Abantu batandukanye barimo n'urubyiruko bitabiriye iki gitaramo
Abasizi b'abanyarwanda bishimiye guhurira mu gitaramo na Eric Onyango wo muri Kenya
Abasizi batandukanye bagaragaje ubuhanga muri iki gikorwa
Abasizi bunganirwaga n'umuziki uyunguruye wa Violin y'Abataliyani
Abitabiriye iki gikorwa banyuzwe n'ubuhanga bw'abasizi
Byukusenge Anisie ufite ubumuga bwo kutabona, yerekanye ubuhanga mu miririmbire ubwo yasubiragamo indirimbo za Kamaliza
Eric Onyango wo muri Kenya yavuze ko nubwo hakiri urugendo ku busizi hari ababikorana umurava bo gushimwa
Kayitare Mustafa, umwe mu bagize TransPoesis
Kivumbi King na Akeem Marvin bahuriye mu mivugo
Kivumbi Lion, umusizi uheruka kwegukana igihembo gikuru muri Kigali Itatswe n'Ubusizi
Umusizi Isamie Jr wigaragaje bwa mbere muri Poetic Fever
Umusizi Maniraguha Carine
Umuyobozi wa Transpoesis itegura Poetic Fever, Dr. Andrea Grieder
Wasangaga bakurikirana ijambo ku rindi mu mivugo yuje ubuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .