00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rema yabyinishije inkumi y’i Kigali mu gitaramo kitagaragayemo BullDogg wari witezwe (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 01:00
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema yanyuze abanyabirori b’i Kigali mu gitaramo cyakurikiye umukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda uterwa inkunga na Banki ya Kigali (BK All-Star Game).

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021, nyuma y’umukino wahuje intoranywa muri Basketball y’u Rwanda; Ikipe ya Shyaka Olivier ni yo yegukanye intsinzi ihigitse iya Ndizeye Ndayisaba Dieudonné amanota 77-73 bisabye kwitabaza iminota itanu y’inyongera.

Nyuma y’uyu mukino, abawukurikiye basusurukijwe n’abahanzi barimo abo mu Rwanda ndetse na Rema wo muri Nigeria.

Mu bahanzi baririmbyemo babimburiwe n’umuraperi Kivumbi King waririmbye mbere gato y’uko umukino utangira.

Igitaramo nyirizina cyafunguwe n’umuhanzi Mike Kayihura ukunzwe cyane n’urubyiruko, wageze ku rubyiniro ahagana saa Mbili n’iminota 20, akaririmba indirimbo zirimo “Jaribu”, “Anytime”, “Uri mwiza” ndetse na “Sabrina” yafatanyije na Kivumbi wanaje kumufasha ku rubyiniro.

Social Mula yakoreye mu ngata Mike Kayihura, maze ageze ku rubyiniro atangirira ku ndirimbo “Bambe” yahuriyemo n’umuraperi Papa Cyangwe.

Ni umuhanzi wakiranywe urugwiro ndetse abitabiriye igitaramo bose bamwereka urukundo baririmbana nawe iyi ndirimbo iri mu zimaze igihe zikunzwe na benshi.

Uyu muhanzi uri mu bakundwa n’abiganjemo igitsinagore yahise yanzikira ku ndirimbo zirimo “Umuturanyi”, “Yayobye”, “Super Star” ndetse na “Kamwe” iri mu ndirimbo zigezweho muri Kigali.

Social Mula yageze ku ndirimbo “Amata” ahamagara Dj Phil Peter bayikoranye maze Abanya-Kigali bafatanya nabo kuyiriririmba no kuyibyina.

Ku isaha ya saa Tatu n’iminota 20 ni bwo umuhanzi Rema wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro. Mbere yo kuririmba indirimbo ya mbere abanza kubwira Abanya-Kigali ko izina rye ari “Rema”.

Uyu musore w’imyaka 21 wavukiye muri Leta ya Edo muri Nigeria, yagaragarijwe urugwiro n’igikundiro, Abanya-Kigali bamufasha kubyina no kuririmba indirimbo ze zirimo izo yakoze agitangira umuziki dore ko yawinjiyemo byeruye mu 2019.

Yaririmbye indirimbo zirimo “Iron man”, “Dumebi”, “Why”, “Corny”, “American Love”, “Spiderman”, “Trap Out the Submarine”, “Bad Commando”, “Lady”, “Beamer” (Bad Boys) aho zose wabonaga abitabiriye igitaramo bafatanya nawe kuziririmba ari nako anyuzamo akabasaba gusimbuka no gucana amatara ya telefone zabo.

Uyu musore watangiranye imbaraga zidasanzwe ku rubyiniro yageze aho afata umwanya ashimira Abanyarwanda kubw’urukundo bamugaragarije by’umwihariko abitabiriye igitaramo.

Ati "Ndagira ngo mbashimire ku bw’urukundo mwanyeretse kuva ku munsi wa mbere, mwakoze kuza."

Nyuma yo gushimira Abanya-Kigali yahise yanzika n’indirimbo "Ginger Me", iri mu zatumbagije izina rye ndetse ikaba yarakunzwe mu Rwanda. Ni indirimbo abitabiriye igitaramo bose bagaragaje ko bayizi ndetse bafatanya nawe kuyiririmba.

Izindi ndirimbo yaririmbye zikanyura abitabiriye igitaramo zirimo ’Woman’, “Peace of Mind”, “Bounce” n’izindi zitandukanye.

  Abakobwa b’i Kigali ntibiburira

Bimaze kuba akamenyero ndetse n’umwihariko ku bahanzi bo muri Nigeria baza kuririmbira mu Rwanda ko badashobora kuva ku rubyiniro batabyinishije abakobwa b’i Kigali.

Urugero rwa hafi ni abahanzi nka Omah Lay na Adekunle Gold baheruka i Kigali aho babyinishije abakobwa beza b’i Kigali ndetse na Rema yanze gutenguha bene wabo.

Ubwo Rema yageraga ku ndirimbo ye yise “Soundgasm” iri mu zakunzwe cyane, umubyinnyi Higa Sharon witabiriye igitaramo yazamutse ku rubyiniro maze arabyina akaraga umubyimba n’ikibuno biratinda.

Rema yageze ku ndirimbo ye yise “Soundgasm” afatanya na Higa Sharon kuyibyina

Ku isaha ya saa Yine n’iminota itandatu ni bwo Rema yaririmbye indirimbo ye ’Woman’ ari nayo yasorejeho ndetse ishyira akadomo kuri iki gitaramo.
Iki gitaramo kandi byari byitezwe ko Bull Dogg agomba kukiririmbamo ariko ntabwo yigeze agera ku rubyiniro ku mpamvu zitatangajwe.

Reba Rema abyinisha inkumi y’i Kigali

Rema akigera ku rubyiniro ibintu byahinduye isura
Uyu muhanzi yakoresheje imbaraga ze zose ngo asige izina rye kure mu mitima y'abanyarwanda
Rema imbere y'abafana muri Kigali Arena
Byageze aho Rema yikura ikoti asigarana isengeri
Sharon yabyinnye umuziki muri Kigali Arena biratinda
Higa Sharon yamaze umwanya abyinisha Rema
Rema ahobera Higa Sharon nyuma yo kumufasha kuryoshya Stage
Rema yunamye hasi n'amarangamutima menshi, ashimira Abanyarwanda ku rukundo bamweretse
Kigali Arena yari yakubise yuzuye
Buri wese yanyeganyegaga uko abyumva
Mike Kayihura ni umwe mu bishimiwe muri iki gitaramo
Abanyarwandakazi bizihiwe cyane muri iki gitaramo
DJ Phil Peter na Social Mula ubwo basusurutsaga abafana
Abafana babyinnye umuziki karahava
Uruvange rw'amatara rwanyuranyuranagamo, abafana bakarushaho kuryoherwa
Buri wese yakoraga iyo bwabaga ngo afate urwibutso rw'iki gitaramo cy'amateka

Amafoto: Igirubuntu Jean Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .