00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omah Lay yaririmbiye i Kigali, yizeza kongera kuhataramira- Uko igitaramo cyagenze (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Ugushyingo 2021 saa 05:32
Yasuwe :

Umunya-Nigeria Stanley Omah Didia umaze kwamamara mu muziki nka Omah Lay yaririmbiye i Kigali mu gitaramo cy’amateka yahurijwemo n’abahanzi bo mu kiragano gishya cy’abari ku ruhembe rw’abahetse umuziki w’u Rwanda.

Omah Lay waririmbye iminota 32 yasigiye abitabiriye igitaramo ibyishimo ariko ava ku rubyiniro akigaragarizwa urukundo na benshi mu bitabiriye iki gitaramo.

Uyu musore ari mu bahanzi bagezweho muri Nigeria no muri Afurika yahuriye mu gitaramo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Ish Kevin, Bushali, Davis D, Juno Kizigenza, Platini na Ariel Wayz.

Aba bahanzi bishimanye n’abakunzi b’umuziki wabo cyane ko bamwe ari ubwa mbere bari baririmbye kuva ibitaramo byakomorerwa nyuma yo kwaduka kw’icyorezo cya COVID-19.

Iki gitaramo cyateguwe mu mujyo w’ibyo Omah Lay ateganya gukora bizenguruka Umugabane wa Afurika, anyura mu bihugu bitandukanye.

Icyo mu Rwanda cyiswe ‘Kigali Fiesta’, cyabereye muri Kigali Arena, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo 2021.

Omah Lay watangiye umuziki ari umuraperi witwa Lil King, yaje kuvamo umuririmbyi w’icyamamare, ku myaka ye 24 ubu ni umwe mu bakomeye ku Mugabane wa Afurika.

Yatangiye kumenyekana muri Werurwe 2020 biturutse ku ndirimbo ye yitwa ‘You’. Nyuma akora izindi zirimo ‘Lo Lo’, ‘Damn’, ‘Godly’, ‘Infinity’ yakoranye na Olamide, ‘Forever’ yakoranye na Gyakie, ‘Ye ye ye’, ‘Do not disturb’ na ‘Bad influence;’ ubu agezweho mu yitwa ‘Understand’. Yaje mu Rwanda yashyize hanze iyo yise ‘Free my mind’.

Omah Lay yari aherutse kugarukwaho mu itangazamakuru ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2020 ubwo yajyaga gutaramira muri Uganda ari kumwe na mugenzi we wo muri Nigeria, Temilade Openiyi uzwi nka Tems.

Nyuma y’igitaramo bakoreye i Kampala, aba bahanzi batawe muri yombi bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

UKO IGITARAMO CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:

-  Omah Lay yavuye ku rubyiniro, abafana bakimufitiye ipfa

22:39: Umuhanzi Omah Lay yasoreje ku ndirimbo ye “Godly” yaririmbwe cyane n’abafana b’umuziki muri Kigali Arena.

Uyu musore yasoje kuririmba ahita asezera abakunzi be ariko ubona ko bari bakimufitiye urukundo, banifuza gukomeza gutaramana.

Omah Lay yagize ati “Ndabakunda, nzagaruka.’’

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, abafana basigaye baririmba indirimbo ye “Godly”, yanyujijemo akanya gato agaruka ku rubyiniro ariko ntiyarumaraho igihe kirekire kuko yahise asubira mu rwambariro.

-  “Godly” imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 50 mu mwaka

Omah Lay afite indirimbo zirimo “Godly” imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 50 kuva ishyizwe ku rubuga rwa YouTube mu Ukuboza 2020. Usibye kuba indirimbo ye imaze kurebwa cyane, binafitanye isano no kuba igihugu cya Nigeria akomokamo gituwe n’abasaga miliyoni 206.1.

-  Amafoto ya Omah Lay abyinisha inkumi z’i Kigali

Mu minota ya nyuma, Omah Lay yaririmbye yakuyemo ikoti. Yari yambaye isengeri
Inkumi ebyiri zahamagawe ku rubyiniro, zifatanya na Omah Lay gukaraga umubyimba
Omah Lay yanyuzwe n'uburanga bw'inkumi z'i Kigali, ahamagara babiri barabyinana
Izi nkumi zishimiye guhagararana n'icyamamare mu muziki wa Nigeria ku rubyiniro
Nyuma yo gufatanya kuririmba no kubyinana, Omah Lay yaguye aba bakobwa mu byano, bahita basubira mu bafana aho bahoze bahagaze
Omah Lay yasigiye abakunzi b'umuziki ibyishimo
Omah Lay yaririmbiye i Kigali, yavuye ku rubyiniro yijeje abakunzi b'umuziki kuzongera kubataramira
Kigali Arena yarimo abafana bagera ku bihumbi bitanu, amabwiriza ya COVID-19 agena ko ahabera ibitaramo hatagomba kurenza kimwe cya kabiri cy'ubushobozi bwaho bwo kwakira abantu

-  Yahamagaye inkumi barabyinana

22:35: Omah Lay ubwo yari amaze iminota 35 ku rubyiniro, yahamagaye inkumi ebyiri atangira kuzibyinisha, bafatanya gukaraga umubyimba.

Uyu muhanzi yabyinanye n’izi nkumi z’i Kigali ari kuririmba indirimbo ye “Understand”.

Yayisoje agira ati “Kigali ndabakunda cyane, nzagaruka.’’

22:28: Omah Lay w’urubavu ruto yaririmbye indirimbo ye “Infinity” yishimirwa na benshi. Usibye ijwi rye ryumvikana ariko ay’abafana na yo ari kumwunganira bagafatanya kuririmba.

Iyi ndirimbo yabyinwe cyane, abafana bava hasi ku butaka basimbuka nk’ikimenyetso cyerekana ko banyuzwe n’umuziki bari guhabwa.

22:18: Omah Lay ari kuririmba abifashijwemo na DJ we uri gucuranga indirimbo ze. Abacuranzi ba Symphony Band ntibaratangira kumucurangira. Bashobora kuba bategereje indirimbo ze zizwi cyane.

Omah Lay yakuriye ingofero Abanya-Kigali
Omah Lay yishimiwe mu gitaramo cye cya mbere yakoreye i Kigali
Omah Lay yaririmbye ari gucurangirwa na DJ we. Indirimbo nke ni zo yakoranye na Symphony Band bakoranye imyitozo mu gitondo cy'umunsi wabereyeho igitaramo
Uyu muhanzi amaze kuba icyamamare mu muziki wa Nigeria na Afurika yose
Yafatanyaga n'abakunzi b'umuziki kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe
Stanley Omah Didia wamenyekanye nka Omah Lay ni umuririmbyi wo muri Nigeria wavutse mu 1997
Uyu musore yinjiye mu muziki muri Mata 2019
Yanyuzagamo akawukata kakahava
Abitabiriye igitaramo barwanaga no gusigarana ifoto y'urwibutso
Omah Lay yataramiye ibihumbi by'abafana muri Kigali Arena
Umuhanzi Omah Lay yagaragarijwe urukundo
Omah Lay yatangiriye umuziki mu itsinda ry’abaraperi aho yitwaga Lil King
Yabwiye abakunzi be inshuro nyinshi ko abakunda
Yeretswe urukundo, akanyamuneza karamusaga

-  Omah Lay yikuye ikoti arijugunyira abafana

22:18: Uyu muhanzi wamaze kwishimira ikaze yahawe muri Kigali Arena, yakuyemo ikoti yageze ku rubyiniro yambaye arijugunya mu bafana.

Buri kanya mbere yo kuririmba yasabaga abafana be “kuvuza induru.’’

-  Omah Lay yishimiwe n’Abanya-Kigali, baramuririmba

Umuhanzi Omah Lay yagaragarijwe urukundo. Buri ndirimbo ye yafatanyaga n’abakunzi b’umuziki we kuririmba.

Indirimbo “Forever” yasubiyemo yayisoje ahabwa amashyi y’urufaya. Abafana benshi bahise batangira kumuririmba, bagira bati “Omah Lay, Omah Lay.”

-  Omah Lay umaze imyaka ibiri mu muziki amaze kuba icyamamare muri Afurika

Stanley Omah Didia wamenyekanye nka Omah Lay, ni umuririmbyi wo muri Nigeria wavutse mu 1997 asohora indirimbo ye ya mbere "Do Not Disturb" muri Mata 2019.

Yavukiye ahitwa Ikwerre muri Rivers State, iyi ni nayo leta yizemo amashuri yisumbuye mbere y’uko yinjira muri Kaminuza ya Port Harcourt.

Uyu musore ubusanzwe avuka mu muryango w’abanyamuziki cyane ko Sekuru yari umuhanga mu gucuranga ibyuma bya muzika mbere y’uko yitaba Imana mu 1977, Se umubyara we akaba umuhanga mu gucuranga ingoma.

Omah Lay yatangiriye umuziki mu itsinda ry’abaraperi aho yitwaga Lil King, mbere y’uko yinjira mu bijyanye no kwandika indirimbo no kuzitunganya.

Muri Mata 2019 uyu muhanzi yasohoye indirimbo ‘Do Not disturb’ yakunzwe cyane bituma nyuma y’amezi abiri gusa ayisohoye ahita abona sosiyete bakorana mu guteza imbere umuziki we ‘KeyQaad’.

Amaze kugera muri KeyQaad, yamaze amezi arindwi mu karuhuko kamufashije gukora kuri EP ye ya mbere ‘Get Layd’ igizwe n’indirimbo eshanu.

Muri Nyakanga 2021, Omah Lay yasohoye indirimbo nshya yise ‘Understand’ iri mu zigezweho muri iyi minsi. Uyu musore kugeza ubu afite indirimbo zikunzwe zirimo ‘Godly’, ‘Damn’, ‘Lo Lo’, ‘Infinity’ yakoranye na Olamide n’izindi zamufashije kuba icyamamare mu gihe gito.

-  OMAH LAY YAHAMAGAWE KU RUBYINIRO

22:00: Umuhanzi wari utegerejwe na benshi, Omah Lay ni bwo Omah Lay yahamagawe ku rubyiniro. Yakiriwe na Ange Umulisa wahoze ari umugore wa Dj Pius.

Yabanjirijwe na DJ we wabanje gusaba abafana bose guhaguruka no gushyira amaboko yabo hejuru.

Mu ijambo rya mbere akigera ku rubyiniro, Omah Lay, yabajije Abanya-Kigali uko bameze.

Yakiranywe ibyishimo byinshi ndetse abakobwa b’i Kigali bo bavuzaga induru yo kumwereka ko bishimiye kumubona ataramira imbere yabo.

21:54: Bushali yaririmbye indirimbo zirimo “Ku Gasima”, “Umwirabura”, “Ipafu”, "Tsikizo", “Kinyatrap” n’izindi. Yasoreje ku ndirimbo “Nituebue” iri mu zatumye izina rye rizamuka cyane. Yavuye ku rubyiniro akigaragarizwa urukundo rwinshi.

-  Bushali aracyabirimo, Kigali Arena iramuzi

Tariki ya 1 Mutarama ushyira mu rukerera rwo ku wa 2 Mutarama 2020, Bushali yari muri Kigali Arena mu gitaramo cya East African Party cyabimburiye ibya 2020; cyasusurukijwe n’abahanzi bafite igikundiro bayobowe na The Ben na King James.

Uyu muhanzi yeretswe urukundo, we na bagenzi be babarizwa muri Green Ferry Music bishimiwe kuva bagikandagira ku rubyiniro kugeza bahakuye ikirenge.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Ugushyingo 2021, Bushali yongeye gukorera amateka muri Kigali Arena. Yaririmbye indirimbo zirimo “Ku Gasima”, “Umwirabura”, “Ipafu” na “Kinyatrap”.

Indirimbo ze ziri kwizihirwa bihebuje, buri yose ari gufatanya n’abafana kuyiririmba.

Bushali yageze ku rubyiniro aherekejwe na Slum Drip
Bushali yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahagaze neza mu muziki wa Hip hop mu Rwanda
Bushali yamennye amazi mu bafana be
Bushali yongeye kwerekana ko ari Umwami wa "Kinyatrap"
Bushali yagaragarijwe ko agikunzwe n'abakurikiranira hafi umuziki
Yasukiranyaga amagambo mu buryo buryoheye amatwi
Ibihumbi by'abafana bari mu bicu
Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe kuva atangiye kumenyekana mu muziki

-  Bushali aracyahagaze bwuma

Umuraperi Hagenimana Jean Paul witwa Bushali The Trigger, ni umwe baraperi bahagaze neza muri iki gihe. Yatangiye umuziki mu mpera za 2013. Album zamufashije kuzamura izina rye ni iziriho indirimbo nka ‘Ku gasima’ na ‘Nyiramubande’.

Uyu musore ni umuhanga mu gushushanya ndetse mu mabyiruka ye yatangazaga benshi, uretse ibyo yanabaye umuririmbyi mu korali muri ADEPR ariko aza kubivamo akomereza umuziki muri Hip hop.

Izina rya Bushali ryamamariye mu bihangano birimo ‘Nituebue’ yahuriyemo na B-Threy na Slum Drip. Anazwi mu zirimo ‘Kinyatrap’, ‘Sindi Mubi’, ‘Zunguzayi’, ‘Ipafu’, ‘Kinyarock’, ‘Mamayiwe’, ‘Kugasima’, ‘Inganjyi’, ‘Ayura’, ‘Bitinze’, ‘Impanda’ na ‘Niyibizi’.

Bushali aheruka gushyira hanze EP nshya iriho indirimbo zitandukanye zirimo nk’iyitwa ‘Mu Kwaha.’

-  BUSHALI YONGEYE KUZUNGUZA INKUTA ZA KIGALI ARENA

21:32: Umuraperi Bushali yahamagawe ku rubyiniro. Yakiranywe ibyishimo by’ikirenga ndetse ibihumbi by’abafana bari muri Kigali Arena bamweretse urukundo ruhebuje.

Uyu muhanzi mbere yo kugera ku rubyiniro yabanjirijwe n’itsinda ry’ababyinnyi bambaye imyenda isa n’iya gisirikare.

Yahise azamuka ahirengeye aririmba agace gato k’indirimbo “Kamwe” yahuriyemo abahanzi benshi biganjemo abakizamuka ariko bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda.

Bushali yageze ku rubyiniro aherekejwe na mugenzi we Slum Drip babana muri Green Ferry Music ya Producer Dr Nganji.

21:28: Platini P yaririmbye indirimbo zirimo “Fata amano”, “Veronika”, “Ntabirenze”, “Aba Ex”, “Shumuleta”. Ibyishimo yagiranye n’abakunzi b’umuziki we yabishyiriyeho akadomo ku ndirimbo ye “Atansiyo’.

Platini P yaririmbye benshi baranyurwa
Nemeye Platini ahagaze neza nyuma yo gutangira umuziki nk'umuhanzi wigenga. Yamenyekanye cyane akorana na mugenzi we TMC muri Dream Boys
Platini yaserutse mu ndirimbo zitandukanye zimaze kuzamura izina rye
Yaririmbaga ari kumwe n'ababyinnyi be bamuherekeje ku rubyiniro
Nemeye Platini wiyita 'Baba' amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunzi b'umuziki

-  Symphony Band yaserukanye agashya

Symphony Band imaze kwandika izina mu gucuranga mu bitaramo bitandukanye mu cya none yaserutse byihariye.

Abasore bagize iyi band bagaragaye ku rubyiniro bambaye amajipo, hejuru barengejeho imyambaro itandukanye irimo amashati, karuvati n’amakote.

Symphony Band ni yo yacurangiye Bushali. Abasore bagize iyi band baserutse bambaye amajipo

-  Umwaka wa 2021, wabaye uwa zahabu kuri Platini

Umuhanzi Nemeye Platini [Platini P] yamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys mbere yo gutangira gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye. Izina rye ryahise ryigarurira benshi kubera ko ryari risanzwe rizwi na benshi.

Yaririmbye muri iki gitaramo nyuma y’iminsi avuye muri Nigeria aho yari yagiye mu bikorwa bifitanye isano no kwagura umuziki we.

Muri uru rugendo yashyize umukono ku masezerano atandukanye azamufasha kurushaho kwagura umuziki we.

Nko muri Kanama 2021, Platini yashyize umukono ku masezerano sosiyete yo muri Nigeria ireberera inyungu z’abanyamuziki yitwa ‘One Percent Managers’.

  • Platini P yatangiriye ku ndirimbo “Fata amano”, yayisoje akurikizaho iyitwa “Veronika”.

21:00: Platini yageze ku rubyiniro. Yabanjirijwe na Symphony Band ari na yo iri kumucurangira.

Uyu muhanzi uri mu bahagaze neza muri iki gihe yaherekejwe n’itsinda ry’ababyinnyi bari kumufasha gususurutsa abafana bari muri Kigali Arena.

Mbere yo gutangira kuririmba yashimiye abafana bitabiriye iki gitaramo.

-  Davis D yaririmbye indirimbo ya nyuma yambaye ubusa mu gatuza

20:53: Davis D yavuye ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo ye yakunzwe cyane “Dede”.

Agisoza igice cyayo cya mbere, uyu muhanzi yahise akuramo ikote yari yambaye hejuru, akomeza kuririmba ntacyo yambaye mu gatuza.

Yayisoje ahita asezera ku bakunzi be. Ati “Ndabashimira cyane. Ndabakunda.’’

Davis D yaririmbye indirimbo ya nyuma yambaye ubusa
Davis D yasoreje ku ndirimbo ye "Dede"
Davis D yavuye ku rubyiniro yeretswe ko umuziki we ukunzwe
Yanyuzagamo akanabyina

-  Indirimbo “Micro” yahagurukije benshi

20:47: Abafana bakimara kumva umudiho wa mbere w’indirimbo “Micro”, Abanya-Kigali bahise bazabiranwa n’ibyishimo batangira kubyinana na Davis D.

Iyi ndirimbo iri mu zashimishije benshi ndetse mu majwi arenga bafatanyije na nyirayo kuyiririmba ijambo ku rindi.

20:36: Davis D yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Sexy”.

Mbere yo kuririmba indirimbo ye “Itara’’ yasohoye nyuma yo gufungurwa agizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana, yasabye abari muri Kigali Arena gucana amatara yabo.

Ati “Umuntu utifuza ko itara ryazima, nacane telefoni ye ayishyire hejuru. Iyi ndirimbo muzi igisobanuro cyayo.’’

-  Davis D, umwana wo mu Biryogo yongeye kwerekwa urukundo

Icyishaka David [Davis D] ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane mu Rwanda muri iki gihe ndetse ari mu baza hafi mu bafite ibihangano bikunzwe.

Davis D yavukiye mu Mujyi wa Butare ariko ababyeyi be baza kwimukira mu Mujyi wa Kigali. Ababyeyi be bari abaririmbyi bakomeye ndetse uyu musore avuga ko aribo yakomoyeho impano ye.

Yigeze kubwira IGIHE ati “Njye nari umuririmbyi kuva kera. Nakuriye mu muryango w’abaririmbyi. Abambyaye bose bari abaririmbyi bahimba indirimbo, nababonaga buri munsi babyuka bakandika indirimbo. Ibyo bintu nabikuriyemo. Ninjiye mu muziki mu 2012 ariko benshi batangiye kumenya mu 2015. Nakuriye muri ADEPR. Navutse nsanga kwa mama no kwa papa hose ari bakirisitu muri iri torero. Ni uwo muco twakuriyemo n’ubwo abantu bambona gutya.”

Ni umusore uririmba injyana ya Afrobeat, afite umwihariko mu muziki uhereye ku buryo ibihangano bye biba bikozwemo mu buryo bw’amajwi ndetse n’imyambarire idasanzwe agaragaza mu mashusho yabyo.

Yatangiye umuziki mu 2010 gusa iyo muganira akubwira ko kuba ari gukora ibihangano bigakundwa ari ibintu bitapfuye kumwituraho ahubwo byateguwe.

Izina rye ryamamaye mu bihangano birimo nk’indirimbo yitwa "Biryogo" yatangiriyeho, "Sweet Love", "Irekure", "Go Down", "Hennessy", "Dede", "Micro", "Ifarasi" n’izindi.

Mbere ya ‘Biryogo’, yakoze indirimbo esheshatu zitamenyekanye zirimo ‘Kana ka mabukwe’, ‘Wincaho’ na ‘My Sweet’.

Davis D yongeye kwereka abakunzi b'umuziki ko agihagaza bwuma
Davis D ni umuhanzi umaze kugaragaza ubuhanga afite mu muziki w'u Rwanda
Davis D yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye
Uyu musore w'i Nyamirambo yanyuze abitabiriye igitaramo "Kigali Fiesta"
Davis D yageze ku ndirimbo ye "Itara'' asaba abakunzi be gufatanya kuyiririmbana

-  Bruce Melodie uheruka gukorera amateka muri Kigali Arena mu bitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi Bruce Melodie uheruka gukorera igitaramo muri Kigali Arena ku wa 6 Ugushyingo 2021 ubwo yizihizaga imyaka icumi amaze mu muziki, ari mu bahanzi n’abanyamuziki bitabiriye iki gitaramo.

Bruce Melodie asanzwe afitanye amasezerano na Kigali Arena ndetse muri iyi nyubako ahita mu ‘rugo’.

Bruce Melodie (hagati) yakurikiranye iki gitaramo ari mu myanya y'icyubahiro

20:19: Davis D waserutse mu mwambaro w’umukara hose usibye mu mutwe harimo teinture yinjiriye ku ndirimbo ye yise “Ifarasi”. Abafana bamwakiriye neza, bigaragara ko yari akumbuwe cyane. Yahise akurikizaho iyo yise “Biryogo”.

20:15: Umuhanzi Davis D yahamagawe ku rubyiniro. Mbere yo kuhagera yahise yakiranwa ubwuzu bwinshi.

-  Ish Kevin yaririmbiwe yifurizwa “Isabukuru nziza” y’amavuko

Mbere yo kuva ku rubyiniro, yasabye abafana be kumusezeraho neza. Hahise hacurangwa indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Uyu muhanzi yabwiye abakunzi be ko abateganyiriza EP mu Ukuboza 2021, izaba iriho indirimbo zirindwi.

Ish Kevin bwa mbere yaririmbiye n'abakunzi b'umuziki we muri Kigali Arena
Ish Kevin yeretswe urukundo rw'ikirenga n'abafana be
Ish Kevin yifurijwe isabukuru y'amavuko na bagenzi be baririmbana
Byari ibyishimo kuri Ish Kevin na 'gang' ye
Ni umwe mu bagezweho mu bakora Drill mu Rwanda
Ish Kevin amaze igihe gito yinjiye mu muziki ariko amaze kwigarurira imitima ya benshi
Ish Kevin yizihirije isabukuru y'amavuko muri Kigali Arena

-  Nyuma ya Trappish Concert, inyenyeri ya Ish Kevin yongeye kwaka

Trappish Concert ni kimwe mu bitaramo bya mbere byabaye nyuma yo gukomorerwa kw’ibitaramo byari byarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19. Ni nacyo cya mbere cyabereye muri Canal Olympia iherereye ku i Rebero kirimo abantu benshi, cyane ko abarenga 1200 biganjemo urubyiruko bari bagiteraniyemo.

Iki gitaramo cyitiriwe Ish Kevin cyabaye ku wa 30 Ukwakira 2021. Ni cyo cya mbere gikomeye yakoze kuva mu 2020 atunguye umutwe, ndetse izina rye rigatangira kugarukwaho mu bakunzi b’umuziki nk’ukwiye guhangwa amaso.

Ni igitaramo cyahuriyemo abahanzi batandukanye biganjemo abakizamuka ndetse benshi bamenyekanye cyane mu bihe isi yari iri mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19.

Nyuma yo kwishimana n’abitabiriye igitaramo cye, Ish Kevin yongeye kwerekwa urukundo rw’ikirenga, ku buryo nta washidikanya ko ari umwe mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda.

"Amakosi" ya Ish Kevin yaririmbwe karahava

Mu ndirimbo zakunzwe cyane harimo iyitwa “Amakosi’’, iyo yazamuriye uyu muhanzi izina. Kuva itangiye kugeza irangiye, abakunzi b’umuziki bafatanyije kuyiririmba.

Akimara kuyisoza, Ish Kevin yagize ati “Mwongeye munyeretse urukundo. Mbafite ku mutima.’’

Kujya ku rubyiniro kwa Ish Kevin aherekejwe n’abahanzi benshi si umwihariko we

Umwe mu bahanzi bamenyekanye mu myaka ya vuba mu bakora injyana ya Drill ni Pop Smoke. Uyu Munyamerika wabonye izuba muri Nyakanga 1999 yishwe arashwe muri Gashyantare 2020.

Uyu musore wagaragazaga umuvuduko muri Hip Hop ya Amerika yari yarasinye amasezerano na Victor Victor Worldwide na Republic Records nka kompanyi zamufashaga mu bijyanye na muzika.

Muri Mata 2019 ni bwo uyu muraperi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere “Welcome to the Party” yanatumye amenyekana, iyi ikaba ariyo yahereyeho kuri Mixtape ye ya mbere yise “Meet the Woo” yasohotse muri Nyakanga 2019.

Indirimbo “Welcome to the Party” yayisubiranyemo na Nick Minaj na Skepta muri Kanama 2019. Yanakoze “Meet the Woo” na “Dior” yakunzwe cyane.

Bashar Barakah Jackson uzwi nka Pop Smoke yitabye Imana nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi tariki 19 Gashyantare 2020. Bamusanze ahitwa Hollywood Hills mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California aho yari asanzwe atuye.

Iyo urebye uburyo yaririmbaga, imibyinire ye, uko asukiranya amagambo mu gihe arapa, umubare w’abamuherekeza ku rubyiniro, imyambarire ye, uko aganira n’abafana, byose usanga bijya gusa n’uko umusore Ish Kevin umaze kwiyegurira abakunzi ba Drill mu Rwanda abyitwaramo.

Kimwe na Ish Kevin, Pope Smoke na we yajyaga ku rubyiniro aherekejwe n’abantu benshi. Barimo abahanzi baba bahuriye mu nzu zitunganya umuziki zibafasha.

-  Reba kimwe mu bitaramo ‘Pope Smoke’ yaririmbyemo

-  Ish Kevin yujurije imyaka 24 muri Kigali Arena

Ish Kevin wabonye izuba mu 1997, uyu munsi ni bwo yavutse mu myaka 24 ishize.

Mbere yo kuririmba yagize ati “Ndishimye cyane kuko mwese mwaje hano ngo twifatanye mu birori by’isabukuru yanjye.’’

19:50: Ish Kevin yaririmbye indirimbo zirimo “Toto mtoso”. Yageze ku yitwa “Ibitambo” ahamagara bagenzi be Kenny K Shot na Rogan Joe, bafatanya kuyiririmba.

-  Ish Kevin, Umwami wa Drill mu Rwanda

Umuraperi Ishimwe Semana Kevin [Ish Kevin] yavutse mu 1997. Ni umwe mu bahanzi bari kwitwara neza mu muziki wa Hip hop ndetse araharawe cyane cyane ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yatangiye umuziki mu 2017. Avuga ko afite gahunda y’uko namara kugera kure azafasha abandi bahanzi bazaba batarazamuka.

Agitangira kwamamara yabwiye IGIHE ko “Ahazaza hanjye mu muziki ni ugufatisha abakunzi b’umuziki Nyarwanda ndetse no hanze yarwo. Ngomba kugera kure nkanategurira abandi bahanzi bazaza nyuma yanjye.”

Ish Kevin yahaye imiririmbire ye inyito ya ‘Trappish Music’. Akundwa na benshi kubera uko ahuza kuririmba kwe n’amagambo aryoheye amatwi kandi arimo kuzimiza by’ubu benshi bita ‘slang’, ku buryo urubyiruko rumukunda byimazeyo.

Ubusanzwe ni umusore w’imyaka 24, wavukiye i Nyamirambo ku Rya nyuma. Yize Amateka, Ubumenyi bw’Isi ndetse n’Ubukungu.

Avuga ko umuziki yakuze awumva ndetse awukunda byimazeyo, yumva indirimbo z’abahanzi batandukanye bakoraga Hip hop mu Rwanda no hanze.

Mu 2017 yafashe icyemezo cyo kujya muri studio, akora indirimbo yitwa ‘Rob the bank’ yahuriyemo na White Monkey, iba ari nayo imucira inzira mu muziki.

Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo ‘Amakosi’, ‘No Cap’, ‘Brocode’ yahuriyemo n’abahanzi barimo umuraperi Ririmba, Og2Tone na Kenny K Shot.

-  Ish Kevin yageze ku rubyiniro aherekejwe na mugenzi we Ririmba

Bitandukanye no mu bihe bisanzwe uyu muhanzi yageraga ku rubyiniro aherekejwe n’abahanzi benshi, kuri iyi nshuro yahageze ari kumwe na mugenzi we Ririmba basanzwe babana muri Loud Sound Music ya Producer Zed.

-  ISH KEVIN YAHAMAGAWE IBINTU BIHINDURA ISURA

19:44: Umuhanzi Ish Kevin yahamagawe ku rubyiniro yakirwa n’amashyi y’urufaya. Uyu muhanzi yahise atangira kuririmba indirimbo ze irimo "No Cap", "Vayo" zamamaye ndetse zigatuma izina rye rizamuka.

Ariel Wayz yakiriye Juno Kizigenza baririmbana indirimbo yabo “Away” yamamaye cyane

19:34: Mbere yo gusezera ku bakunzi be. Ariel Wayz yavuze ko ababajwe no kuba agiye kuririmba indirimbo ye ya nyuma.

Yahise ahamagara ku rubyiniro Juno Kizigenza bafatanya kuririmba indirimbo yabo iri mu zifite igikundiro gihebuje mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda. Basoje kuririmba iyi ndirimbo [yishimiwe cyane ndetse bafatanya n’abafana kuyiririmba] bahita bahoberana bishyira kera.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bamaze kwigarurira imitima ya benshi
Aba bahanzi bamaze igihe bavugwa mu rukundo
Ariel Wayz na Juno Kizigenza bishimiwe mu ndirimbo "Away"

19:27: Ariel Wayz yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Depannage” yakoranye na Riderman n’izindi.

-  Mu gihe gito Ariel Wayz amaze mu muziki, izina rye rimaze kogera

Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz mu muziki w’u Rwanda yamenyekanye cyane ubwo yigaga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo aho yarangije mu myaka mike ishize.

Uyu mukobwa akirangiza kwiga yagiye afasha abahanzi batandukanye ku rubyiniro cyane ko yanyuze mu itsinda rya Symphony Band igizwe n’abasore biganye mu Ishuri ryo ku Nyundo.

Nyuma y’imyaka mike akorana na Symphony Band, Ariel Wayz yatangiye urugendo rwe mu muziki.

Kugeza ubu uyu mukobwa amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo “Away” yakoranye na Juno Kizigenza na “Depanage” yakoranye na Riderman zatumye izina rye riba ikimenyabose.

Ariel Wayz amaze kwigaragaza nk’umunyempano idashidikanywaho bitewe n’ijwi rye rihebuje.

Ariel Wayz yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi bavukana nawe. Yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2018. Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n’umwongerezakazi Ella Mai Howell.

Ariel Wayz yabimburiye abandi bahanzi mu gitaramo cyatumiwemo Omah Lay i Kigali
Ariel Wayz ari mu bahanzikazi bamaze kwerekana ubuhanga budasanzwe bitewe n'uburyo aririmba. Si ibintu byizanye kuko yize umuziki mu Ishuri riherereye ku Nyundo, ubu ryimukiye mu Karere ka Muhanga
Ariel Wayz yamenyekanye cyane aririmba muri Symphony Band, hari mbere y'uko batandukana agatangira gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga
Yatangiye kuririmba amaboko y'abafana be ari hejuru
Abafana benshi bamaze kwinjira muri Kigali Arena

-  Ariel Wayz yatangiye neza

Uyu muhanzikazi ari kunyuzamo akaganira n’abakunzi b’umuziki we, ababaza niba bameze neza.

Ati “Nishimiye kuba hano. Mumeze neza? Murasa neza, Muriteguye. Kigali kiri gute?’’

Indirimbo yatangiriyeho ziri mu ruririmo rw’Icyongereza zishimiwe n’abakunzi b’umuziki bateraniye muri Kigali Arena.

19:06: Ariel Wayz ni we muhanzi wageze ku rubyiniro bwa mbere. Yakiranywe ubwuzu n’ibihumbi by’abafana bari muri Kigali Arena.

19:03: Itsinda ricuranga “Target Band” ryahamagawe ku rubyiniro. Ni bwo hakomwe umurishyo wa mbere wo guteguza umuhanzi wa mbere wageze imbere y’ibihumbi by’abafana bari muri Kigali Arena.

-  Abitabiriye igitaramo bahawe amahirwe yo kubyina

Bamwe mu bakunzi b’umuziki bari muri Kigali Arena bizihiwe n’umuziki uri kuhacurangirwa ndetse bamwe bari kunyuzamo bakajya imbere y’imbaga bakabyina.

Babifashijwemo na DJ Diallo bagasaba indirimbo zitandukanye zibafasha kwizihirwa.

Umusore yahamagawe ku rubyiniro yerekana impano ye mu kubyina
Yabyinaga mu buryo bwizihiye benshi muri Kigali Arena ndetse babigaragaje bakoma amashyi, bavuza n'akaruru ko hejuru
Uyu mukobwa na we yakanyujijeho arabyina karahava
Urubyiniro rwateguwe ku buryo abakunzi b'umuziki baza kuba bareba neza abahanzi bari gutarama

18:32:MC Buryohe na Bianca ni bo bari gushyushya abafana bageze muri Kigali Arena. Bari gufashwa na Dj Diallo uri kuvangavanga umuziki.

Yageze ku ndirimbo “Kamwe” yakozwe na Producer Li John muri StoryKast Records bihindura isura. Yabyinwe ndetse bafatanya n’abatari bake kuyiririmba.

MC Buryohe na Bianca ni bo bari gushushya igitaramo
Bianca yaserutse yambaye umweru dede ahantu hose kuva ku kirenge kugera ku musatsi
Umunyamakuru wa ISIBO TV, Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca ni umushyushyarugamba muri iki gitaramo
MC Buryohe na Bianca basanzwe bakorana ku ISIBO TV
Aba bombi ni abashyushyarugamba b'abanyamwuga

-  Nyuma yo kugenza make kwa COVID-19, Abanya-Nigeria bamaze gusekerwa no gukorera ibitaramo mu Rwanda

Omah Lay yageze i Kigali nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise ‘Free My Mind’. Ni Umunya-Nigeria wa Kabiri ugiye gutaramira i Kigali nyuma yo gukomorerwa kw’ibitaramo. Agiye gukorera mu ngata Adekunle Gold na we uherutse mu Rwanda.

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria, Adekunle Kasoko, wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby yashimishije Abanya-Kigali mu gitaramo cy’akataraboneka cyiswe ‘Movember Fest’ cyabaye ku wa Gatanu, tariki 5 Ugushyingo 2021, cyahuriyemo abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo Gabiro Guitar na Kenny Sol.

Uyu mugabo kandi agiye guharurira inzira mugenzi we Rema, utegerejwe i Kigali ku wa 20 Ugushyingo 2021.

Divine Ikubor wamamaye nka Rema ategerejwe mu gitaramo kizashyira akadomo ku mukino wa Basketball w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda uterwa inkunga na Banki ya Kigali [BK All-Star Game].

Rema yavukiye muri Nigeria ku wa 1 Gicurasi mu 2000. Yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo "Iron man". Iyi ndirimbo ye yanagaragaye mu z’impeshyi Barack Obama yakundaga kumva (playlist).

Mu 2019 yashyizeho agahigo ko gusinya amasezerano na Jonzing World, Ikigo cya kabiri cya Mavin Records yamamaye muri Afurika, cyanazamukiyemo abahanzi barimo Tiwa Savage.

Yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo "Dumebi", "Why", "Corny", "American Love", "Spiderman", "Trap Out the Submarine", "Bad Commando", "Lady", "Dumebi Remix" yahuriyemo na Becky G, "Beamer (Bad Boys)", "Ginger Me", "Woman", "Peace of Mind", "Bounce" na "Soundgasm".

-  Ubusesenguzi bw’umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda

Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda, Rutaganda Joël, yabwiye IGIHE ko atabona impamvu abantu bakagize ikibazo ku gutumira abahanzi bo hanze mu bitaramo.

Yavuze ko ikibi ari uko baba bakora ibitaramo badafatanyije n’ab’imbere mu gihugu, ahamya ko umuziki utagira ubwenegihugu umuhanzi ashobora gukundwa ku bihugu byose yagira amahirwe yo kumenyekanisha umuziki we.

Yagize ati “Umuziki nta bwenegihugu ugira, kuba hamaze kuza Abanya-Nigeria benshi ni igisobanuro cy’uko mu gihe Isi yamaze muri Covid-19 abantu babashije kumva umuziki mwiza kandi abanya Nigeria ni bamwe mu bakoze cyane. N’abo mu Rwanda barakoze ntawabyirengagiza kuko ninayo mpamvu buri gitaramo haba harimo abahanzi b’imbere mu gihugu.’’

18:10: MC Buryohe ni bwo yakandagiye ku rubyiniro. Atangira kubaza abari muri Arena niba biteguye kubyina. Yahise ahamagara Bianca bagiye gufatanya mu kuyobora igitaramo. Aba bashyushyarugamba bombi bakora kuri Isibo TV.

-  DJ Diallo yatangiye kujyana abanyabirori mu bicu

Dj Diallo usanzwe ari Dj kuri Isibo Tv ni we uri kuvanga imiziki mu gihe hategerejwe ko umuhanzi wa mbere ahamagarwa ku rubyiniro.

Izina rye mu mwuga wo kuvanga imiziki rimaze kwaguka ndetse ni we wegukanye igihembo cy’umu-Dj w’umwaka [The Choice Dj of the year] mu bihembo byateguwe na Isibo Tv.

DJ Diallo ni we watangiye avanga imiziki itandukanye irimo indirimbo z'Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga
Ku munsi nk'uyu ni ingenzi gusigarana ifoto y'urwibutso
Aba mbere bageze muri Kigali Arena hakiri kare
Abanyamujyi bo batangiye kubyina umuziki
Imyambarire n'imibyinire yerekana ko Abanya-Kigali bari biteguye kubyina

18:00: Abanyabirori bari muri Kigali Arena batangiye kwizihirwa n’umuziki uri gucurangirwa muri Kigali Arena. Uri ku buhanga bw’ibyuma yatangiye kuvanga imiziki izwi ku buryo ari kunyuzamo agahagarika abafana bakamufasha kuririmba.

Amafoto y’abamaze kugera muri Kigali Arena

Imbere muri Kigali Arena hari umuteguro mwiza werekana ahabereye igitaramo
Abanyabirori bageze muri Kigali Arena bakereye gutarama
Akanyamuneza ni kose...
Iki gitaramo kiri mu byavuzwe cyane mu itangazamakuru
Nawe urabibona ko yari yiteguye gutarama...
Ni umunsi w'ibyishimo by'ikirenga ku bakunzi b'umuziki bitabiriye iki gitaramo
Burya n'amazi ni ingenzi mu buzima!
Icyo kunywa kirahari

17:35: Abakunzi b’umuziki batangiye kugera muri Kigali Arena. Imbere muri iyi nyubako abicaye mu myanya y’icyubahiro bateguriwe ibyo kunywa ndetse bamwe batangiye kwica icyaka bategereje ko igitaramo gitangira.

Haracyari gucurangwa imiziki itandukanye mu gihe hategerejwe ko umushyushyarugamba [MC] agera ku rubyiniro agatangiza igitaramo.

17:00: Abafana ba mbere bamaze kwinjira muri Kigali Arena. Uraranganyije amaso hanze, benshi baracyari ku mirongo aho bategereje gusakwa mbere yo kwinjira ahabera igitaramo.

Kugeza ubu muri Kigali Arena hari gucurangwa imiziki itandukanye yiganjemo ibyinitse cyane y’abahanzi bo mu mahanga.

Muri iki gitaramo cyateguwe na East Africa Promoters (EAP) byari biteganyijwe ko imiryango ya Kigali Arena ifungura guhera saa Munani z’amanywa ariko imvura yaguye yatumye amasaha yegera imbere ho gato.

Amafoto y’abafana binjira muri Kigali Arena

Mbere yo kwinjira muri Kigali Arena, abafana bari kubanza kwerekana ko baguze itike
Mu masaha ya kare abanyabirori bari bamaze kugera kuri Kigali Arena
Umutekano wakajijwe nk'uko bisanzwe bigenda ku bitaramo bibera kuri Kigali Arena
Ingamba zose zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ziri kubahirizwa. Buri wese abanza kwerekana ko yafashe nibura urukingo rumwe rwa COVID-19 ndetse akaba yaripimishije COVID-19
Iki gitaramo ni icya gatatu cyabereye muri Kigali Arena kuva ibitaramo bikomorewe
Nubwo imvura yabanje kugwa ariko ntabwo byabujije abakunzi b'umuziki kuza mu gitaramo
Abazungu na bo bitabiriye iki gitaramo
Kigali Arena imaze kwamamara mu Rwanda no muri Afurika nk'inyubako ibereye kwakira ibitaramo

-  Amatike y’ahasanzwe yashize ku wa Gatanu

Kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ugushyingo 2021, amatike yo kwinjira mu gitaramo ahasanzwe hose yari yashize. Uwageragezaga kujya ku rubuga rugurishirizwaho amatike yerekagwa ko hasigaye amatike yo mu myanya y’icyubahiro [ni ukuvuga VIP na VVIP].

Kuri uyu munsi w’igitaramo kandi amatike yazamutseho ibihumbi 5 Frw ku kiguzi cyari gisanzweho. Ibi bivuze ko hasigaye amatike yo mu myanya y’icyubahiro y’ibihumbi 25 Frw n’ay’ibihumbi 35 Frw.

‘Kigali Fiesta’ ni igitaramo cya gatatu kigiye kubera muri Kigali Arena kuva ibikorwa by’imyidagaduro byakomorerwa. Habanje Kigali Summer Awards [yabaye ku wa 23 Ukwakira 2021] yatangiwemo ibihembo ku bo mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda mu gihe igiheruka ari icyo ku wa 6 Ugushyingo 2021, Bruce Melodie yizihirijemo imyaka icumi amaze mu muziki. Mu cyumweru gitaha tariki ya 20 Ugushyingo 2021, inkuta za Kigali Arena zizabyinirwamo umuziki w’icyamamare Rema, Umunya-Nigeria uzasusurutsa abazitabira umukino wa All Star muri Basketball.

Amafoto: Igirubuntu Jean Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .