Oliver Mtukudzi yagiriye inama abahanzi barimo Bruce Melodie bagiye guhurira mu gitaramo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Ukwakira 2018 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi mu muziki muri Zimbabwe no muri Afurika muri rusange, Oliver Mtukudzi, yabwiye abahanzi bashaka guhora ku isonga bakanagira umubare munini w’abafana, kujya birinda gukorera ihangana kandi ntibakore umuziki barebera ku bandi.

Mtukudzi w’imyaka isaga 66, ni umuhanzi w’indirimbo ziganjemo izomora imitima yababaye, izishishikariza abantu kwirinda ibyorezo n’iz’ivugira ikiremwamuntu.

Yatangiye gukora umuziki mu myaka isaga 40 ishize, ashyira hanze imizingo y’indirimbo 66 ndetse akaba ari gutegura uwa 67.

Yamenyekanye cyane ku Isi hose n’iwabo muri Zimbabwe biturutse ku ndirimbo yakoze ikomoza ku cyorezo cya SIDA yitwa ‘Todii’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane gitegura igitaramo cya Jazz Junction azahuriramo na Bruce Melodie, Mtukudzi yavuze ko ikintu abandi bahanzi bamwigiraho cyatumye akomeza gukundwa, ari ukuba we no kudashyira imbere guhangana.

Ati “Navutse ndi Oliver Mtukudzi, nkora ndi uwo ndiwe. Iyo nkora ntago mba nshaka guhangana n’umuntu n’umwe. Igihe uzagerageza kugira uwo uhangana nawe bizarangira utangiye kumwigana. Maze imyaka irenga 40 mu rugendo rwa muzika ngendera kuri ibyo kandi n’abandi bahanzi bashoboye kuba abo bari bo byabafasha.”

Yakomeje ati “Bruce Melodie uri hano yabonye byose bishoboka bikwiye umuhanzi, njye sinabibona, ariko mfite buri kimwe we adafite. Turi kumwe tuzakora igitaramo kinogeye ijisho. Ba wowe nanjye mbe Oliver.”

Yanavuze ko agiye kugirana ibiganiro na Bruce Melodie bagakorana indirimbo.

Uyu mugabo udakunze kuvuga ku bya politiki, yabajijwe n’itangazamakuru icyo yavuga ku miyoborere y’Igihugu cye nyuma yo kweguzwa kwa Robert Mugabe, avuga ko ibya politiki y’igihugu cye bikiri mu rujijo.

Bruce Melodie we yavuze ko yakoze imyitozo ihagije yitegura iki gitaramo, biba akarusho kubera ko adashaka kuzabihiriza abazaba bamaze kunogerwa n’umuziki wa Oliver.

Iki gitaramo Oliver Mtukudzi yatumiwemo azahuriramo na Bruce Melodie kiri mu ruhererekane rw’ibya Kigali Jazz Junction gitegerejwe ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018, muri Serena Hotel. Cyateguwe na RG Consult itewe inkunga n’Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel Rwanda.

Kwinjira bizaba ari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw mu cyubahiro na 160 000 Frw ku meza y’abantu umunani. Imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri n’igice.

Bruce Melodie agiye kuganira na Oliver Mtukudzi ku buryo bakorana indirimbo
Aba bahanzi bombi bahuriye mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Kane
Oliver Mtukuzi mu kiganiro n'itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza