Masamba, Muyango n’Urukerereza bazasusurutsa abazitabira igitaramo cyo gusoza umwaka

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 20 Ukuboza 2018 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Umuco na Siporo ifatanyije n’Umujyi wa Kigali bateguye igitaramo ndagamuco cyo gusoza umwaka wa 2018, kizasusurutswa n’itorero ry’Igihugu Urukerereza, abahanzi bakomeye nka Masamba, Mariya Yohana na Muyango.

Iki gitaramo kizaba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018 mu gace kahariwe abanyamaguru (car free zone) mu Mujyi wa Kigali rwagati, guhera saa kumi kugeza saa moya z’umugoroba.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Esperance, rivuga ko iki gitaramo cyateguwe “mu rwego rwo kwishimana no kwifurizanya Noheli nziza ya 2018 n’umwaka mushya wa 2019.”

Ni mu rwego kandi rwo gushimangira gahunda yo kugira umujyi wuje ibikorwa binyuranye, Vibrant City.

Iyo gahunda yashyizweho n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kwitegura iminsi mikuru, kugira ngo ukomeze kugaragara neza binyuze mu gutaka imihanda n’inyubako zihuriramo abantu benshi, gufasha abategura ibitaramo bizafasha abantu kuruhuka no kunoza imitangire ya serivisi.

Iki gitaramo gifite umwihariko w’umuco nyarwanda, kizasusurutswa n’ Itorero ry’Umujyi wa Kigali ‘Indatirwabahizi’, Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, abahanzi bafite ibigwi nka Masamba, Mariya Yohana na Muyango Jean Marie.

Iki gitaramo kandi kizagaragaramo umwihariko w’abana batojwe muri gahunda y’Intore mu biruhuko. Kureba iki gitaramo bizaba ari ubuntu.

Muyango na Mariya Yohana bamwe mu bahanzi b'indirimbo gakondo bamaze kugwiza ibigwi
Urukerereza ruzataramira Abanyakigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .