00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Johnny Drille yijeje Abanya-Kigali umusogongero w’indirimbo yanditse akuruwe n’ubwiza bw’Abanyarwandakazi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nzeri 2019 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, John Ighodaro wamenyekanye mu muziki nka Johnny Drille watumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019 kizaba kuri uyu wa Gatanu, yahishuye ko hari indirimbo yanditse ayikomoye ku bwiza bw’Abanyarwandakazi.

Johnny Drille wasesekaye i Kigali ku wa kabiri tariki 24 Nzeri 2019, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, ahishura ko iyi ndirimbo azanayiririmba.

Igitaramo Drille yatumiwemo giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa 27 Nzeri 2019.

Johnny Drille ubusanzwe uririmba injyana ya ‎Folk‎; ‎alt-rock [irimo imvange ya RnB n’umudiho muke wo muri Nigeria] muri iki kiganiro yabajijwe niba atarabanje kugorwa n’ikibuga cy’iwabo cyane ko benshi muri iki gihugu bakunda Afrobeat, mu gusubiza avuga byabayeho ariko ntiyacika intege.

Ati “Ngitangira umuziki ntibyari byoroshye, kuko injyana ya Afrobeat niyo ifite igikundiro iwacu, byari ibintu byoroshye kuba nasubira inyuma ariko narakomeje ndahatana.”

Yakomeje avuga yagerageje guhuza umuziki we n’umuco wo muri Nigeria kandi abantu benshi bakaza kubikunda ndetse bakamwereka ko na wo wari ukenewe mu gihugu.

Yishimira uburyo amaze no gucengera mu Banyarwanda ku buryo agera aho gutumirwa mu gitaramo gikomeye nka Kigali Jazz Junction.

Ati “Nishimiye uburyo abantu bakunze umuziki wanjye kandi na none nashimishijwe no kuba mfite abakunzi benshi mu Rwanda ari nabyo byatumye abateguye iki gitaramo bantumira kuririmbira hano.”

Uyu muhanzi wari wabajijwe iby’indirimbo ivuga ku mukobwa w’Umunyarwandakazi aherutse kuvuga ko yahimbiye indirimbo, yavuze ko koko hari iyo yitiriye umukobwa witwa Iriza wo mu Rwanda.

Ati “Mbere y’uko nza mu Rwanda nari mfite gahunda yo kuhandikira indirimbo, ndetse nabanje gushakisha izina ryiza ry’Umunyarwandakazi ryaryoha mu ndirimbo yanjye. Mfite inshuti yanjye icuranga gitari hano yitwa Salvador, naramubajije ambwira ko izina ryiza ryaryoha twakoresha ryaba Iriza. Nanjye numva ni ryiza. Natangiye kwandika iyi ndirimbo ndetse umuntu uzaza mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction azanyumva nyiririmba mu buryo bwa live.”

Johnny Drille ni umuririmbyi w’imyaka 29, akunzwe n’abantu benshi kubera umwihariko w’ijwi rye n’injyana aririmba.

Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Wait For Me” yatangiriyeho, “Romeo & Juliet” yamwubakiye izina ku ruhando mpuzamahanga, “Halleluya” yakoranye na Simi n’izindi nyinshi.

Johnny Drille yavuze ko azaririmba indirimbo yahimbye akomoye inganzo ku bwiza bw'Abanyarwandakazi

Mu gitaramo yatumiwemo mu Rwanda azahuriramo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barangajwe imbere na Sintex, France na Stanza.

Ku bazagura amatike mbere kwinjira bizaba ari 10 000 Rwf mu myanya isanzwe, 20 000 Frw muri VIP ndetse na 204 000 Frw ku meza y’abantu umunani. Naho ku bazagurira amatike ku muryango bo bizaba ari 15 000 Frw, 25 000 Frw ndetse na 240 000 Frw ku meza y’abantu umunani; amatike agurirwa kuri rgtickets.com.

-  Umva ‘Count On You’ indirimbo John Drille aheruka gushyira hanze

-  ‘Sinabirota’, indirimbo ya Marie France uri mu bahanzi bakizamuka bahawe umwanya muri iki gitaramo

-  Umva imwe mu ndirimbo za Stanza uri mu bazafatanya na Johnny Drille muri Kigali Jazz Junction

-  Sintex we akunzwe mu yitwa ‘Twifunze’

Sintex ukunzwe cyane kubera indirimbo ye yise "Twifunze", na we ari mu bazaririmba muri Kigali Jazz Junction
Stanza umwe mu bahanzi bari kuzamuka bazagaragara muri iki gitaramo
Gusenga Marie France wegukanye irushanwa rya Am The Future ari mu bahanzi bakizamuka bahawe umwanya muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .