00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto: Abari bakumbuye kubyina bataramye biratinda muri "Maisha-European Music Experiment"

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Akanyamuneza kari kose ku biganjemo urubyiruko rutandukanye rwo mu Mujyi wa Kigali, bari bitabiriye cyiswe ‘Maisha-European Music Experiment’ cyateguwe ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Iki gitaramo cyabaye ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2021 cyateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Cyari kigamije guhuza abantu binyuze mu muziki. Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gutangiza inama y’iminsi ibiri ihuza abayobozi bakuru ba AU n’aba EU iri kubera mu Rwanda guhera tariki 25 Ukwakira 2021.

Iki gitaramo cyayobowe na Mc Makeda ndetse na Arhtur Nkusi benshi bazi nka Rutura. Kwinjira byari ubuntu ndetse no kwipimisha icyorezo cya COVID-19 ari uko ku buryo icyo uwitabiriye yasabwaga ari itike imugeza aho cyabereye gusa nta kindi.

Uwararanganyaga amaso mu mihanda yose iri muri Remera, Kacyiru, Kanombe no mu yindi iri hafi, yabonaga abantu benshi bagana kuri Kigali Arena biganjemo urubyiruko.

Dj Toxxyk niwe wabanje ku rubyiniro hakurikiraho Dj Marnaud wasusurukije abantu mu gihe gikabakaba isaha bose.

Aba bakurikiwe n’abandi bahanzi 11 baturutse ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’abandi banyempano bakomoka muri Afurika bibumbiye mu itsinda rya Maisha Band.

Aba bahanzi bashimishije benshi mu muziki unogeye amatwi bagendaga bungikanya bifashishije ibicurangisho birimo Piano, Violin, Guitar, Saxophone n’ibindi bitandukanye.

Igitaramo cyahumuje saa Tanu zuzuye ndetse umurya wa nyuma nibwo wavuze aba baririmbyi basezera ku babashimira kuba bari baje kubatega amatwi.

Aba akurikiwe n’abandi bahanzi 11 baturutse ku mugabane w’Uburayi ndetse n’abandi banyempano bakomoka muri Afurika bibumbiye mu itsinda rya Maisha Band aba biyongereyeho Deo Munyakazi wo mu Rwanda usanzwe azwi mu njyana gakondo.

Abitabiriye bapimwe COVID 19 ku buntu
Nkusi Arthur nawe yari ari mu bayoboye iki gitaramo
MC Makeda usanzwe ari n'Umu-Dj ari mu bayoboye iki gitaramo
Abahanga mu gucuranga Piano bari babukereye
Umurya wa guitar unogeye amatwi wanyuze benshi muri iki gitaramo
Umubare munini w'abitabiriye iki gitaramo wari urubyiruko
Saxophone ni kimwe mu byifashishijwe n'abacuranze muri iki gitaramo
Aba bahanzi baturutse mu Burayi ndetse no muri Afurika bahurizwa hamwe
Abanya-Kigali bari babukereye
Abahanzi bahurijwe hamwe kugira ngo umuco wa Afurika n'u Burayi ukomeze kwaguka
Abantu bacinye akadiho biratinda
Hari hashize igihe benshi batabyina ngo bishime
Abataramiye abantu bakoresheje ibicurangisho bitandukanye
Abiganjemo urubyiruko bari bafite akanyamuneza
Ahabereye igitaramo hari hateraniye abantu benshi
Arthur Nkusi na Makeda nibo bayoboye iki gitaramo
Buri mucuranzi yerekanaga ubuhanga bwe binyuze mu gicurangisho afite
Buri wese yabyinaga uko abyumva
Dj Toxxyk niwe wabimburiye abandi muri iki gitaramo
Dj Toxxyk yanyuze abari bitabiriye binyuze mu miziki itandukanye yavanze
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'ubwo cyabaye ari ku wa Mbere
Iki gitaramo cyatangiye mu masaha y'umugoroba gisozwa saa Tanu
Deo Munyakazi yahurijwe hamwe n'abandi bahanzi bo muri Afurika no mu Burayi 11 basusurutsa abari bitabiriye iki gitaramo
Dj Marnaud yasusurukije abari bitabiriye

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .