00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yongeye kugaragaza ko ari igihangange mu bihembo bya The Choice (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 May 2023 saa 07:22
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatatu, ibihembo bigamije gushimira abahize abandi mu myidagaduro bizwi nka The Choice Awards byongeye gutangwa, Bruce Melodie yegukana ibihembo bibiri birimo icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka n’icy’indirimbo nziza mu mashusho.

Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, aho ibyamamare bitandukanye byari byabukereye. Ni ubwa mbere ibi birori bibaye nyuma yo kuva muri COVID-19.

Kabanda Jean de Dieu watangije Isibo Tv aha ikaze abitabiriye iki gikorwa, yavuze ko nibura abantu bakwiriye kwishimira ko umuhanzi asigaye ahabwa agaciro.

Ati "Mbere ntabwo umuhanzi yahabwaga agaciro ariko ubu turashyigikiwe, impande zose. Reka nsubire ku gikorwa kiri bubere hano mbonera kwishimira intsinzi ya buri wese urahiga abandi. Ubu nta mafaranga dutanga ariko Imana nidufasha hari igihe tuzatanga ikintu gifatika."

Uretse amanota yatanzwe ’abafana hifashishijwe murandasi yari afite 40%, akanama nkemurampaka kari gafite 60%. Igikorwa kirimbanyije, Emmalito na Muyango bayoboye ibi birori basabye abantu gufata umunota wo kwibuka Yvan Buravan, uheruka kwitaba Imana.

Ibi bihembo bigamije gushimira abakora umuziki, abakinnyi ba filimi, ababyinnyi n’abakinnyi bo muri siporo zitandukanye, n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro, kugira ngo berekwe ko umuhate wabo atari uw’ubusa.

Uko abahanzi bakurikiranye:

- Amashusho y’indirimbo y’umwaka (Video of The year): Funga Macho ya Bruce Melodie

- Uhanga imideli w’umwaka (Fashion designer of the year): Joyce Fashion Designer

- Umubyinnyi w’umwaka (Dancer of the year): Jojo Breezy

- Umukinnyi wa filime w’umwaka ( Actress of the year): Miss Nyambo

- Iconic Award: Mukansanga Salma

- Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana w’umwaka (Gospel artist of the year): Israel Mbonyi

- Uwayoboye amashusho y’indirimbo w’umwaka (Video director of the year): Gad

- Umukinnyi w’umwaka: Bigirimana Abedi

- Umuhanzi mushya (New artist): Afrique

- Umukinnyi wa filime w’umugabo w’umwaka (Male actor): Niyitegeka Gratien (Papa Sava)

- Umuhanzikazi w’umwaka (Female artist of The year): Alyn Sano

- Uvanga umuziki w’umwaka (Dj of the year): Dj Brianne

- Umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Male Artist of the Year): Bruce Melodie

- Influencer w’umwaka: Alliah Cool

Miss Nyambo yabaye umukobwa wahize abandi mu bakinnyi ba filime b'abagore
Miss Uwase Muyango na Murenzi Emmalito ni bo bayoboye ibi birori
Mbonyi yabaye umuhanzi w'umwaka mu ndirimbo zo guhimbaza Imana
Jojo yashimiye abamubaye hafi
Itsinda rya Ange na Pamella ryishimiwe mu muziki
Akanyamuneza kari kose kuri Israel Mbonyi
Inseko ya Lynda yarangaza benshi
Hafashwe umunota wo kwibuka no kunamira Yvan Buravan
Davis D ni umwe mu bahanzi bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
DJ Waxy ni we wavangiraga imiziki abari aho
DJ Brianne yahize abandi ba Dj
Bruce Melodie yegukanye ibihembo bibiri
Akanyamuneza kari kose kuri uyu muhanzi
Bruce Melodie na Gael Coach bashyikirizwa igihembo uyu muhanzi yahawe nk'umuhanzi w'umwaka
Alliah Cool ashyikirizwa igihembo cye
Bamwe mu bagize Kigali Boss Babes bari babukereye
Alliah Cool yagaragaje ko yishimiye igihembo yahawe nka 'Influencer' w'umwaka
Umunyamabanga Uhorano muri Minisiteri y'Urubyiruko, Parfait Busabizwa, yashimye abateguye ibi bihembo
Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy'umuhanzi w'indirimbo zo guhimbaza Imana
Umunyarwenya Clapton Kibonge yari kumwe na Niyitegeka Gratien wegukanye igihembo cy'umukinnyi wa filime w'umugabo w'umwaka
Umunyarwenya Japhet yari kumwe n'umuhanzi Igor Mabano
Urwenya rwari rwose kwa Bamenya
Umushoramari Karomba Gaël uzwi nka Coach Gael yari yabukereye
Jean Pierre Mazimpaka n'umufasha we bari babukereye
Umujyanama wa Kenny Sol yafatiye igihembo Alyn Sano
Tidjala Kabendera ni we washyikirije igihembo Jojo Breezy wahize abandi mu kubyina
Sky 2 yaje muri ibi birori igituza kiri hanze

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .