Abakunzi b’umuziki bizihiwe na Iwacu Muzika Festival yaganuriwe i Musanze- Uko igitaramo cyagenze (Amafoto na Video)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Kamena 2019 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Ibirori bya Iwacu Muzika Festival byatangijwe ku nshuro ya mbere ku butaka bw’u Rwanda. Ni ibitaramo byagutse byahurijwemo abahanzi bafite igikundiro mu muziki kuva mu myaka yo hambere.

Ku ikubitiro igitaramo cyo gutangiza iri serukiramuco cyakiriwe n’Umujyi wa Musanze mu Majyaruguru kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2019.

Cyahuriyemo imbaga y’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki bari bateraniye muri Stade Ubworoherane, bishimanye n’abahanzi batandukanye babasigira ibyishimo.

Icyihariye kuri ibi bitaramo urebye neza hari icyiciro cy’abahanzi b’abanyabigwi, abamaze imyaka 10-15 ndetse n’abo twavuga ko bakiri kuzamuka.

Abahanzi babimburiye abandi mu gutaramana n’abakunzi babo barimo Orchestre Impala, Bruce Melodie, Jay Polly, Jules Sentore, Allioni, Yverry na Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ ni bo baririmbiye abakunzi b’umuziki i Musanze.

Igisupusupu ni we muhanzi weretswe urukundo ruhambaye mu gihe gito izina rye rimaze ryumvikanye mu matwi y’Abanyarwanda. Ni cyo gitaramo cya mbere yari aririmbyemo gikomeye mu bihuza abahanzi benshi.

Iserukiramuco Iwacu Muzika Festival rizakomeza ku wa 29 Kamena 2019 aho abahanzi barimo Makanyaga Abdul, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha na Amalon bazataramira ku Kibuga cya Nengo mu Karere ka Rubavu.

Nyuma ya Rubavu, ku wa 13 Nyakanga 2019, igitaramo cya gatatu kizabera i Huye; abatuye i Ngoma bazataramirwa ku wa 20 Nyakanga 2019 mu gihe icya nyuma kizabera muri Parking ya Stade Amahoro mu Mujyi wa Kigali tariki 17 Kanama 2019.

Mwakoze cyane kubana natwe. Tubararikiye gukomezanya natwe aho ibitaramo bizabera mu mfuruka zose z’u Rwanda.

UKO IGITARAMO CYAGENZE

Video igaragaza uko Nsengiyumva ’IGISUPUSUPU’ yishimiwe by’ikirenga

Amafoto menshi utabonye ya Orchestre Impala

17: 39: UMURISHYO WA NYUMA USOZA IGITARAMO WAKOMWE

-  Igitaramo cya mbere mu bizazenguruka igihugu bya Iwacu Muzika Festival cyashyizweho akadomo. Orchestre Impala ni yo yagisoje mu muziki w’umwimerere gakondo wibutsa ibihe byo hambere.

Impala zaserutse mu mwihariko wazo

Bitandukanye n’abandi baririmba, Impala zageze ku rubyiniro zizaniye abacuranzi n’abandi bazunganiye mu bijyanye n’imiririmbire.

Abagabo bari muri Orchestre Impala baserutse bambaye imyenda yererana [ipantalo n’umupira w’amaboko maremare uzamuka ugapfuka ijosi] naho abagore bo bambaye imyenda ya orange.

Iri tsinda ryanashinjagiranye ababyinnyi barifashije kubyina gakondo. Uko wumvaga indirimbo z’iri tsinda kuri Radio Rwanda, bisa neza n’umuziki wa Impala wasohokaga mu ndangururamajwi za rutura zashinzwe muri Stade Ubworoherane.

Indirimbo zaryo zafashije abatari bake kunyeganyega.

Umuziki w’Impala wasize benshi bongeye gukurira ingofero abahanzi ba kera.
Orchestre Impala imaze imyaka 45 ikora umuziki, mu bayishinze abakiriho ni Mimi La Rose na Fidèle Jacard bongeyemo andi maraso mashya mu Impala ya none.

Impala yo hambere yarimo MaîtreLubangi (François Rubangura), Kali Wanjenje (Jean Pierre Karimunda), Sebanani André, Mimi La Rose, Tubi Lando (Abdul Latif Gasigwa ) na Ngenzi Fidèle (Jakari).

Iy’ubu irimo Mimi La Rose, Ngenzi Fidèle, Munyanshoza Dieudonne n’abandi.

-  Amafoto y’ubuhanga bwihariye bw’abacuranzi ba Orchestre Impala

-  Amafoto ya Bruce Melodie ari ku rubyiniro

Bruce Melodie ari mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki w'u Rwanda
Bruce Melodie yafatanyije na Allioni kuririmba. Hari aho bageze baragwatirana
Abashinzwe umutekano w'abahanzi bari maso

-  KARAHANYUZE NIYO YASOJE IGITARAMO

15:14: Iminota ya nyuma yahariwe abageze mu za bukuru! Orchestre Impala yamamaye hambere yahawe umwanya yongera kubibutsa ibihe byiza bagize bacinya akadiho mu ndirimbo zo mu buto bwabo.

Abakibyiruka bo bongeye kwibuka ‘Burakeye’ yacicashagaho indirimbo zirimo n’izo iri tsinda ryamamayemo. Ryahereye ku ndirimbo yitwa ‘Leonia’, riyikurikiza ’Anita’ zatumye ryishimirwa cyane mu muziki waryo w’umwimerere ucuranze mu buryo bwa gakondo.

-  Bwa mbere kuva afunguwe Jay Polly yataramiye imbaga y’abafana

Umuraperi Jay Polly wafunguwe ku wa 1 Mutarama 2019 arangije igifungo yakatiwe azira gukubita umugore we, ni ubwa mbere yaririmbiye imbere y’abafana benshi kuva yava mu buroko.

Uyu muhanzi yongeye kwerekwa urukundo mu bihangano bye byakunzwe mu myaka yo hambere.

Jay Polly yatanze umupira wa Primus ho impano
Queen Cha ari mu bahanzi baje gushyigikira abataramiye i Musanze

16:51: Bruce Melodie yaje ku rubyiniro aririmba indirimbo yise ‘Ikinyarwanda’ yahuriyemo na Riderman, yakunzwe na benshi mu minsi yashize.

‘Blocka’ iri mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe cyane nayo iri mu zatumye abantu bamwishimira cyane.

Yagezemo hagati ati “Ni iby’agaciro kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo [Nyirasafari Espérance] ari hano. Ni umuntu wacu, mumuhe amashyi.”

Uyu muhanzi yageze kuri ‘Kungola’ yahuriyemo na Sunny yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunzi bizihirwa uburyohe bw’umuziki we.

Melodie yahise ahamagara umuhanzikazi Allioni bahuriye mu ndirimbo bise ‘Tuza’ nayo irishimirwa by’ikirenga.

‘Ikinya’ na yo ntiyayirengagije kuko nayo yayiririmbye bizamura ubushyuhe muri bamwe bamaze gusoma ku cyo kunywa kiri gusomwa ubutitsa.

Yakurikijeho ‘Ndumiwe’ iri mu ndirimbo zibyinitse, ashaka kurwanya ubukonje bwacengeye benshi bari muri iki gitaramo kubera imvura iri kujojoba.

Uyu muhanzi umurebye ku mutwe ubona yarahinduye inyogosho, aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa Instragram abwira abakunzi be ko yabikoze ngo ‘yitegure neza’ iki gitaramo cy’i Musanze.

-  Amafoto ya Nsengiyumva [IGISUPUSUPU] aririmba

Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu yishimiwe by'ikirenga
Abana baryohewe no gutaramirwa na Igisupusupu
Yaririmbye umuriri w'abafana uri hejuru, ntibitaye ku mvura yajojobaga n'imbeho y'ubutita yari i Musanze
Nicyo gitaramo cya mbere gikomeye yakoreye imbere y'imbaga y'abafana
Yizihiwe agerageza kubyina yikoreye inzoga

Abitabiriye IWACU MUZIKA FESTIVAL 2019 bakanguriwe kurwanya igwingira ry’abana bato n’imirire mibi

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF)

-  Twese hamwe, twubake umuryango utekanye, uzira amakimbirane mu ngo, n’ihohoterwa iryo ariryo ryose. Babyeyi, banyarwanda mwese, mwubahirize uburenganzira bw’umwana mwirinde icyabangamira imibereho ye mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Dufatanye gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi dutange amakuru ku gihe nitubona uwarikorewe. Nimero wahamagara ni ‘2560’ (MIGEPROF), 5798 (GMO), ‘3512’ cyangwa ‘116’ (RIB)

Igihe ubonye uwahohotewe, mujyane kuri Isange One Stop Centre ikwegereye iri ku bitaro by’Akarere ahabwe serivisi zirimo kubona imiti imurinda kwandura Virusi itera SIDA, imurinda gusama, gufashwa gutanga ikirego no kugirwa inama nsanamitima.

‘Nta bwumvikane bubaho bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure (18). Uhamwe n’iki cyaha ahanwa hakurikijwe amategeko harimo no kuba yafungwa burundu.

Dukomeze gushyira hamwe mu rugamba rwo kurwanya inda z’imburagihe ziterwa abangavu dutanga amakuru kugira ngo ababateye inda bakurikiranwe n’ubutabera kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Dufashe abangavu babyaye imburagihe, tubarinde itotezwa, tubafashe kwigarurira icyizere bizatuma bagera ku nzozi zabo. Abakobwa babyaye imburagihe, barashishikarizwa kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere kuko ari uburenganzira bw’aba bana.

16:28: Tuyishime Joshua [Jay Polly] yinjiye ku rubyiniro abafana bavuza akaruru, ahita atangirira ku ndirimbo yise ‘Ku Musenyi’, ayikurikiza “Coming home”, yishimirwa na benshi.

Bamwe mu bafana bajujuraga bati ‘Hip Hop y’umusaza yarongeye irazuka’.

Jay Polly yeretse abafana ko agifite igikundiro cya benshi kuri we. Yari yaje gushyigikirwa na Mupenda Ramadhan [Bad Rama] uyobora The Mane yatumye agararura ubuyanja mu muziki nyuma yo kugenda biguru ntege kwa Tough Gang, itsinda ryazamuye izina rye.

Yaririmbye izindi ndirimbo ze zirimo ‘Deux fois Deux’ na ‘Vuza Ingoma’ yahuriyemo n’itsinda rya TBB riherutse gusenyuka.

AMATEKA MASHYA KURI IGISUPUSUPU!

16:18: Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu yahamagawe, izina rye rigitangazwa abafana ibihumbi bateraniye muri Stade Ubworoherane bahise biterera mu kirere, bakoma akaruru mu kugaragaza ibyishimo byo kumubona aririmba mu njyana gakondo.

Kuva agitangira abantu hafi ya bose bari bahagaze bihera ijisho uyu musaza wongeye guhesha ishema injyana gakondo akoresheje umuduri.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yishimiwe mu buryo bukomeye, yatangiriye ku ndirimbo ye yise ‘Icange’ yazamuye ubushyuhe bukomeye mu maraso ya benshi bari bafashwe n’imbeho y’ubutita yari i Musanze.

Nsengiyumva yanyuzagamo akabwira abafana ati ‘Banyamusanze oye, oye.”

Yakurikijeho indirimbo ye yise ‘Mariya Jeanne’ ayisoje ahita yikomereza aragenda ariko asiga abafana bakigaragaza ubushake bwo gutaramana na we.

-  Iwacu Muzika Festival YATANGIJWE KU MUGARAGARO

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, ni we watangije ku mugaragaro iserukiramuco rya Iwacu Muzika rigamije kumenyekanisha umuziki w’abahanzi Nyarwanda. Yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène.

Yagize ati “Twaje gutangiza iserukiramuco rya ‘Iwacu Muzika Festiva’. Turashimira East African Promoters yariteguye n’abafatanyabikorwa bayo. Abanyamusanze mwakoze kuba mwatwakiriye neza.”

Yakomeje avuga ko “Iri serukiramuco riradutegurira tariki ya 4 Nyakanga umunsi twizihiza kwibohora kw’igihugu cyacu. Ni ibyo kwishimira kuba dufite igihugu cyiza kirimo amahoro n’umutekano tukaba dushimira Perezida Paul Kagame n’ingabo zatubohoye.”

Meya w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène atanga ikaze ku bitabiriye igitaramo cyabereye mu karere ayoboye
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, ni we watangije Iwacu Muzika Festival

-  UMWANYA W’INJYANA GAKONDO

15: 38: Jules Sentore yakiriwe mu byishimo n’abihebeye injyana gakondo. Yinjiriye mu ndirimbo ye ikunzwe ihimbaza Imana yitwa “Warakoze”.

Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana bamwikirizaga ubona ko bishimiye cyane gutaramana na we no gufatanya kuvuga mu ijwi riranguruye ishimwe ry’Imana. Yasisoje ahabwa amashyi y’urufaya.

Bamwe mu bafana bamusabye gusubiramo iyi ndirimbo bishimiye ariko ntibyakunda.

Sentore Jules yishimiwe mu buhanga bwe bwo kuririmba umuziki w'umwimerere

Jules Sentore umaze kwigwizaho abakunzi benshi bakunda umuziki gakondo yagaragaje ubuhanga bwihariye mu kuririmba mu buryo bwa live.

Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Sine Ya Mwiza’, ‘Udatsikira’, ‘Diarabi’, ‘Warakoze Yesu’ yaririmbiye Imana ‘Ngera’, yishimiwe cyane na ‘Gakondo’ iri mu ze ziheruka kujya hanze.

Sentore ari no kwitegura gukora igitaramo gikomeye kizaba ku wa 5 Nyakanga 2019, yise ‘Inganzo Yaratabaye’ kizaba kirimo abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.

15:24: Allioni yahamagawe ku rubyiniro

Allioni, umwe mu bakobwa bazwi mu njyana ya Afrobeat na Dancehall mu Rwanda yahamagawe ahirengeye. Agisesekara imbere y’abafana b’i Musanze yishimiwe ndetse ahita yanzika atangira kuririmba ibihangano bye bibyinitse.

Uyu muhanzikazi yaserukanye n’itsinda ry’abakobwa bane, babanza gushyushya abafana batigisa umubyimba ahita yanzika mu ndirimbo ye yise ‘Hahandi’.

Yakomereje ku ndirimbo ye yitwa ‘Uwo Narotaga’ nayo yakunzwe n’abakunzi b’umuziki we. Yanaririmbye iyo yise ‘Pole Pole’ yishimiwe by’ikirenga n’abakunzi be.

Yagezemo hagati ati “Musanze, Mumeze neza? Dukomeze? Mbabyinire?”

Yanyuzagamo agahamagara bamwe bakabyinana. Umwe mu basore bagiranye ibihe byiza ku rubyiniro yagiye kumushimira amuhemba kumusoma ku itama, abantu benshi bavuza induru.

Allioni ni we muhanzikazi rukumbi waririmbye mu itangizwa rya Iwacu Muzika Festival
Allioni yaserukanye n'ababyinnyi be bamufashaga gukaraga umubyimba
Allioni ni umwe mu bakobwa bazwi mu njyana ya Afrobeat na Dancehall

Allioni kuri ubu ari mu maboko y’ubujyanama bwa Muyoboke Alex umaze kuzamura abahanzi batandukanye bubatse izina rikomeye mu muziki Nyarwanda.

Yaherukaga kuririmba mu bitaramo bigari mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star ya Gatandatu yabaye mu 2016, ryegukanwe n’abagize Urban Boyz.

Amafoto ya Allioni abyinana n’umusore w’i Musanze

Allioni yabyinanye n'umusore w'i Musanze, bakata umuziki karahava
Nyuma yo kumubyinisha yamuhembye kumusoma ku itama

-  Yverry ni we muhanzi wafunguye ISERUKIRAMUCO IWACU MUZIKA

15:06 Umuhanzi Yverry uri mu bazi kuririmba neza mu njyana ya Rnb unakundwa na benshi biganjemo igitsinagore ni we wabimburiye abandi bafite izina rikomeye mu Rwanda ku rubyiniro.

Yatangiriye ku ndirimbo ye yitwa ‘Mbona Dukundana’ akomereza ku zindi ze zirimo ‘Umutima’ aheruka gushyira hanze. Yageze ku yitwa "Uko njya mbirota" benshi bagaragaza amarangamutima yabo, bafatanya na we kuyiririmba.

Yverry ni we muhanzi wabimburiye abandi

14:56: Itsinda ry’abacuranzi rya bafasha abahanzi kuririmba bahamagawe ku rubyiniro. Baramukanyije n’Abanyamusanze bahita banzika batangira kubaririmbira indirimbo zirimo izo mu mahanga.

Primus iri mu baterankunda b’imena ba Iwacu Muzika Festival

Iri serukiramuco rya ‘Iwacu Muzika Festival’, Bralirwa yateye inkunga igikorwa cya Primus Guma Guma Super Star cyamamaye mu Rwanda kigahagarikwa kimaze imyaka umunani; ni nayo muterankunga mukuru waryo.

Abaryitabiriye iri kubafasha kubona icyo kunywa buri wese ahabwa ikimugera ku nzoka.

Nta cyaka cyari ahabereye igitaramo, Primus yafashije benshi kwica icyaka

-  Abahanzi bavuka i Musanze bahawe umwanya wo kugaragaza impano zabo

14:48: Umuraperi Maylo ukorera umuziki mu Karere ka Musanze yahawe umwanya wo kwigaragariza imbere y’abafana. Yasabaga abafana gufatanya ababwira ko “Ndi umuhanzi wanyu.’’

Uyu muhanzi waririmbye mu buryo bwa ‘play back’ yeretswe urukundo na bamwe mu bakunzi ba muzika bateraniye muri Stade Ubworoherane.

Yaririmbye mu buryo bwa play back
Umuraperi Maylo yahawe umwanya wo kugaragaza impano ye
Umuhanzi Jacques Murigande uzwi nka Mighty Popo na Phiona Mbabazi wamamaye mu 2014 ubwo yari avuye guserukira u Rwanda mu irushanwa ry'umuziki rya Tusker Project Fame

-  Amafoto ya mbere mu gutangira igitaramo

Imodoka y'Ishuri rya muzika ribarizwa i Muhanga [ryahoze ku Nyundo] ni yo yazanye abanyeshuri bafashije abahanzi kuririmba
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by'Akarere ka Musanze n'ahandi
Dj Phil Peter ni we wavangaga imiziki muri iki gitaramo
MC Buryohe ni we wabaye umushyushyarugamba w'igitaramo cyabereye i Musanze
Abiganjemo abana bato bari mu bitabiriye iki gitaramo
Habineza Joseph (iburyo) yari ahagarariye Radiant Insurance iri mu bigo byateye inkunga iri serukiramuco

Abanyeshuri bo ku Nyundo ni bo batangije igitaramo

14:25: Umurishyo wa mbere utangiza igitaramo wakomwe. Itsinda rya The Nephews Band rigizwe n’abanyeshuri biga umuziki mu ishuri ry’i Muhanga niryo ryabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro risubiramo indirimbo zitandukanye zirimo iz’abahanzi bo mu Rwanda n’iz’abo hanze.

I MUSANZE NIHO HATANGIRIJWE ISERUKIRAMUCO IWACU MUZIKA

Igitaramo cya mbere mu bya IWACU MUZIKA FESTIVAL cyabereye mu Mujyi wa Musanze hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Kubera imiterere y’aka gace, kuva mu masaha y’igitondo ibicu bya Musanze byari bibuditse imvura. Ahagana saa Saba yatonyanze by’igihe gito ariko ihita igenza make, gahunda zirakomeza.

Mc Buryohe ni we wayoboye iki gitaramo mu gihe umunyamakuru wa Isango Star, Phil Peter uzwi cyane mu kuyobora ibirori yahawe ikiraka cyo kuryohereza abakunzi b’umuziki abavangira ibanyura.

Ishusho y’i Musanze mu masaha yabanjirije igitaramo

Mu Mujyi wa Musanze rwagati mbere y'amasaha make ngo Iwacu Muzika Festival itangire
Abatwara moto na bo biteguye kujya gutaramana n'abahanzi bakunzwe mu muziki w'u Rwanda
Hafi ya Stade Ubworoherane ahagiye kubera igitaramo kuva mu masaha ya kare abantu banyuranagamo bagana kuri stade
Abakunzi ba muzika bari benshi
Iwacu Muzika Festival yatangirijwe mu Mujyi wa Musanze muri Stade Ubworoherane
Primus yahasesekaye kare! Nta muntu uza kwicwa n'icyaka
Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu agerageza umuduri we mbere yo gutaramira imbere y'imbaga y'ab'i Musanze
Abacuranzi bakoze ku mirya ya gitari bariteguye
Igisupusupu ari mu bahanzi bitezwe cyane

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .