Iki gitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019. Kizaba ari icya gatanu cya Iwacu Muzika Festival 2019, nyuma y’ibindi byabereye mu mijyi ya Musanze, Rubavu, Huye na Ngoma.
Abahanzi benshi b’abanyarwanda babonye akazi aho muri buri gitaramo habaga harimo abahanzi batandukanye n’abaririmbye mu cyabanje, hakiyongeraho Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu wagiye mu bitaramo byose.
East African Promoters Ltd yamaze gushyira hanze urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cya nyuma cy’iri serukiramuco uyu mwaka.
Harimo Intore Masamba, Senderi International Hit, Safi Madiba na Marina baririmbye mu gitaramo cy’i Ngoma, Queen Cha na Amalon baririmbye i Rubavu, Bull Dogg wataramiye i Huye na Bruce Melody watangiranye n’igitaramo cyabereye i Musanze.
Hinjiyemo kandi abahanzi bashya bari kwigaragaza cyane muri iyi minsi ari bo Sintex na Bushali ukunzwe cyane mu ndirimbo ye yitwa “Nituebwe”.
Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubahiro ku bazagura amatike mbere n’ibihumbi 20 Frw ku bazayagura ku munsi w’igitaramo, n’ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe.
Ni igitaramo cya gatatu Diamond Platnumz azaba akoreye mu Rwanda mu mateka ye. Igiheruka cyabaye mu 2017 i Nyamata, ubwo yari kumwe na Morgan Heritage.





TANGA IGITEKEREZO