00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihembo bya ‘Isango na Muzika Awards’ byatanzwe ku nshuro ya gatanu, menya ababyegukanye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 December 2024 saa 09:30
Yasuwe :

Abahanzi bahize abandi muri uyu mwaka bahawe ibihembo muri ‘Isango na Muzika Awards’, mu muhango wari ubaye ku nshuro ya gatanu.

Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abakunzi b’umuziki, abahanzi nyiri zina ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro barimo abakinnyi ba sinema n’abanyamakuru muri rusange.

Ni ibirori byabimburiwe no gutambuka ku itapi y’umutuku bafata amafoto, ndetse ari nako ababyitabiriye baganirizwa n’itangazamakuru mbere y’uko binjira mu cyumba cyari giteguye.

Nyuma y’uko benshi mu bitabiriye ibi birori bahageze MC Brian na Tesssy usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star bahise bahabwa umwanya wo gutangiza ibi birori.

Urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo by’abakoze neza kurusha abandi muri ‘Isango na Muzika Awards 2024’.

Best male artist

 Bruce Melodie Yatsinze

 The Ben

 Bull Dogg

 Chriss Eazy

Best female artist

 Alyn Sano

 Ariel Wayz

 Bwiza Yatsinze

 France Mpundu

Best new artist

 Q.D

 Zeo Trap Yatsinze

 Chiboo

 Kenny Edwin

Best gospel artist

 Israel Mbonyi Yatsinze

 Chryso Ndasingwa

 Vestine & Dorcus

 Ben & Chance

Best album

 Icyumba cy’amategeko Yatsinze

 Full Moon

 Ganza

 Live and die

Song of the year

 Jugumila – Dj Phil Peter ft Chris Eazy & Kevin Kade Yatsinze

 Wait - Kivumbi

 Molomita – Gad ft Nel Ngabo & Keny Sol

 SIKOSA - Kevin Kade ft The Ben & Element

 Ahazaza – Bwiza

Best collaboration

 Jugumila – Dj Phil Peter ft Chris Eazy & Kevin Kade Yatsinze

 Molomita – Gad ft Nel Ngabo & Keny Sol

 Sikosa - Kevin Kade ft The Ben & Element

 Puta - Bull Dogg

Best Hip Hop artist

 Bull Dogg Yatsinze

 Riderman

 Bushali

 Zeo Trap

Best music producer

 Element Yatsinze

 Prince Kiiz

 Muriroo

 Loader

Best video director

 FayzoYatsinze

 Gad

 Sammy Switch

 Isimbi Nailla

Best culture act

 Ruti Joel Yatsinze

 Cyusa Ibrahim

 Inyamibwa

 Impakanizi

Inkumi zo muri Kigali Protocol nizo zahaga ikaze abashyitsi
Ahabereye ibi birori hari hateguwe byihariye
Micky na AG Promoter bamaze iminsi bavugwa mu rukundo bari banasohokanye muri ibi birori
Tessy wayoboye iborori bya Isango na Muzika Awards ni uku yari yambaye
Anita Pendo wari wihishe abafata amafoto yatunguwe no kubona bamutahuye
Bamenya ni uku yageze ahabereye ibi birori
Ikanzu Tessy yatambutse yambaye ni umwe mu zahanzwe na Matheo
Tessy wa Isango Star na MC Brian bari bagiye kuyobora ibirori ni uku bahingutse ku itapi y'umutuku
Killaman ni umwe mu bari bitabiriye ibi birori byo guhemba abitwaye neza mu muziki
Umutoniwase Nadia uzwi muri filime 'Umuturanyi' nawe yari yitabiriye ibi birori
Zeotrap ni uku yaserutse
Bull Dogg akihagera yabanje kuganira n'abanyamakuru bari bayoboye ibirori byo gutambuka ku itapi y'umutuku
Ubwo Ruti Joel yari ageze ahabereye ibi birori
Itsinda ry'abasore b'ibigango ba Tiger Gates niryo ryacungaga umutekano muri ibi birori
Amanda Bahenda na Shimwayezu Cedrick basanzwe bakora ku Isango Star nibo bayoboye ibirori byo gutambuka ku itapi y'umutuku
Bakatanye umutsima bizihiza imyaka itanu ibi bihembo bimaze bitangwa
Skol ntabwo yigeze ituma hari uwicwa n'icyaka
Ku myaka icyenda gusa, akora ibintu ubusanzwe bitwara imidali mu mikino Olempike
Uyu mwana ukiri muto yongeye kugaragaza impano idasanzwe
Micky n'umusore bamaze igihe bavugwa mu rukundo ndetse na Shema Tatoo (ubanza iburyo) bari mu bitabiriye ibi birori
Ruti Joel ari mu bahageze hakiri kare
Bafataga agafoto k'urwibutso
Byari ibyishimo kuri Bull Dogg
Mighty Popo uyobora ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki yari yitabiriye ibi birori
Jado Castar na Claude Kabengera basanzwe ari n'abavandimwe banyuzagamo bakanaganira
Abahanzi biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo basusurukije abitabiriye ibi birori
Umuyobozi wa Isango Star ari mu bahageze kare
DJ Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade bafata ifoto y'urwibutso
Bull Dogg na Riderman bari bicaye ahantu hamwe bishimira igihembo cyabo
Abakinnyi ba sinema ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa
DJ Phil Peter yari kumwe n'itsinda ry'abahanzi bakoranye nka Kevin Kade na Chriss Eazy ndetse n'abandi barimo Olivis wo muri Active
Claude Kabengera wakoze ku Isango Star imyaka myinshi, yatanze igihembo cya 'Best video director'
Jado Castar we yatanze igihembo cy'umuhanzi mwiza ukora gakondo cyegukanywe na Ruti Joel
Indirimbo 'Jugumila' ya DJ Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade yegukanye igihembo cy'inziza y'umwaka
Ruti Joel yashimiye Isango Star yateguye iki gikorwa ikanamushimira
Album 'Icyumba cy'amategeko' yahawe igihembo cy'iy'umwaka
Jugumila yongeye guhabwa igihembo cy'indirimbo ihuriweho n'abahanzi batandukanye y'umwaka
Munyanshoza Dieudonne yahawe ishimwe nk'umuhanzi w'ibihe byose mu muziki w'u Rwanda
Sophie Nzayisenga nawe ari mu bahawe ishimwe ry'umuhanzi w'ibihe byose
Uwa gatatu uturutse iburyo na we washimiwe, ni Musengamana Beatha wahanze indirimbo 'Azabatsinda Kagame' yamenyekanye cyane mu bihe by'amatora nawe washimiwe na Isango Star
Bull Dogg yahawe igihembo nk'umuraperi mwiza w'umwaka
Tessy yageze aho ahindura imyenda
Zeotrap yahawe igihembo cy'umuhanzi mushya witwaye neza
Zeotrap ati "Iki si igihembo cy'umuraperi mushya, ni umuhanzi mushya!"
Israel Mbonyi yashyikirijwe igihembo cye na Mike Karangwa
Israel Mbonyi yashimiye Isango Star yongeye kumushimira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .