Umukobwa wa Michael Jackson yatabawe ashaka kwiyahura

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 17 Werurwe 2019 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wa Michael Jackson, Paris Jackson, yagerageje kwiyahura biturutse kuri filime mbarankuru yitwa “Leaving Neverland” ishinja umubyeyi we gusambanya abana b’abahungu.

TMZ yanditse ko uyu mukobwa w’imyaka 20 yatabawe n’inzego z’umutekano ahagana mu saa moya z’igitondo nyuma yo gushaka kwiyambura ubuzima.

Uyu mukobwa rukumbi wa Michael Jackson yahise ajyanwa mu bitaro, ashyirwa ahantu hihariye hagenewe abafite ibibazo byo mu mutwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu masaha y’igicamunsi, ibitaro byamurekuye asubira mu rugo aho ari kuruhukira, gusa ngo hari itsinda ry’abaganga riri kumukurikiranira hafi.

Abinyujije kuri Twitter yahakanye aya makuru yemeza ko ari ibihuha, gusa hari ababwiye ikinyamakuru People ko uyu mukobwa yakoze impanuka.

Ugushaka kwiyahura kwa Paris Jackson ngo kwatewe na filime mbarankuru yitwa ‘Leaving Neverland’ ishinja se umaze imyaka 10 apfuye, kuba yarasambanyije abana b’abahungu ari bo Wade Robson na James Safechuk.

Aba bagabo bavuga ko Michael Jackson yabasambanyije hagati yo mu 1980 n’1990.

Wade Robson avuga ko Michael Jackson yamusambanyije kuva afite imyaka irindwi kugeza agize 14.

Abo mu muryango wa nyakwigendera wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Pop ntabwo bemera ibyo ashinjwa, ahubwo bakemeza ko ari abagamije kumuharabika.

Kuva iyi filime yajya hanze, ibitangazamakuru bitandukanye byafashe umwanzuro wo guhagarika gucuranga indirimbo z’uyu muhanzi.

Si ubwa mbere Paris Jackson agerageza kwiyahura kuko no mu 2013 yabikoze biturutse ku gahinda gakabije yagize nyuma y’urupfu rwa se mu 2009.

Paris Jackson yashatse kwiyahura bitewe n'ibivugwa kuri se
Yasubiye mu rugo nyuma yo kumererwa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza