Umukobwa wa Masamba azaririmba mu iserukiramuco rizitabirwa na T-Pain, Snoop Dogg na Backstreet Boys

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 5 Werurwe 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Ikirezi Déborah, Umukobwa wa Masamba azaririmba mu iserukiramuco ryitwa RBC Ottawa BluesFest rizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Snoop Dog, T Pain, K’naan, Backstreet Boys n’abandi.

Ottawa Bluesfest ni iserukiramuco ry’indirimbo ribera muri Canada, ryibanda cyane ku njyana ya Blues n’ubwo ryagiye ryinjizwamo izindi njyana.

Risanzwe riba muri buri kwezi kwa Nyakanga, irya 2019 rizatangira tariki 04 risozwe tariki 14.

Ottawa Bluesfest yitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare ku Isi. Mu bazaririmba muri uyu mwaka harimo itsinda ryakanyujijeho rya Backstreet Boys, umuraperi Snoop Dogg, K’naan wamamaye mu ndirimbo y’igikombe cy’Isi cya 2010, T Pain n’abandi benshi.

Umunyarwandakazi Ikirezi Déborah akaba n’umukobwa w’umuhanzi Intore Masamba yagize amahirwe yo kuzaririmba muri iri serukiramuco.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram yagaragaje ko yasazwe n’ibyishimo byo kuba agiye gusangira urubyiniro n’abahanzi b’ibikomerezwa ku Isi.

Yagize ati “ Mpawe umugisha wo kubamenyesha ko umukobwa wanyu azaririmba muri rimwe mu maserukiramuco ashyushye muri Ottawa muri Nyakanga. Na n’ubu ntabwo ndabyiyumvisha, ngiye gusangira urubyiniro na Backstreet boys, Snoop Dogg, K’naan, T-Pain n’abandi benshi. Amagambo ntabwo yasobanura ibyishimo n’ishimwe ryanjye ku bw’aya mahirwe ntigeze nitega.”

Ikirezi ni umukobwa ufite impano itangaje yo kuririmba. Mu 2017 yitabiriye irushanwa ry’abanyempano mu kuririmba ryitwa Ottawa Idol ndetse agera mu cyiciro cya nyuma.

Mu mwaka ushize yateguye igitaramo yise ‘Ikirezi live the Genesis’ cyanitabiriwe n’umubyeyi Masamba Intore. Uyu mukobwa w’imyaka 23 akunze gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi (cover) ndetse afasha abahanzi bajya gukorera ibitaramo muri Canada.

Ikirezi agiye kuririmba hamwe n'ibyamamare bikomeye ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza