Trey Songz yasubijwe mu rukiko aryozwa kuniga umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kanama 2018 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’umunyagikundiro Trey Songz, yasubijwe mu rukiko n’umugore umushinja ko yamunize akanashaka kumwambika ubusa ubwo bahuriye mu birori muri Gashyantare 2018.

Trey Songz yaherukaga kugezwa mu butabera muri Gashyantare ari nabwo ibirego by’uyu mugore byatangiye kuzamuka, yafunzwe igihe gito aza kurekurwa nyuma y’uko urukiko rwabuze ibimenyetso bihagije bimuhamya icyaha.

TMZ yatangaje ko, umugore we witwa Andrea Buera yasubije Trey Songz mu nkiko amusaba kumuha indishyi no kwishyura amafaranga yose yatakaje mu bitaro nyuma y’uko yamukubise akamukomeretsa.

Buera ashimangira ko yakubiswe na Trey Songz amuvuna urutugu ndetse amukomeretsa no ku maguru ku buryo hari n’inkovu afite , ibi byose akifuza ko urukiko rwabimuryoza akabyishyura ndetse agatanga n’indishyi.

Songz ubusanzwe witwa Tremaine Aldon Neverson yigeze gufungirwa iki cyaha ariko aza kurekurwa by’agateganyo. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018, Buera yasubiye mu rukiko azanye ibimenyetso bishya bihamya icyaha Songz kuko ngo ‘yamukubitiye mu ruhame mu birori bari batashye’.

Muri Werurwe 2018, Lisa Bloom wunganira mu mategeko Buera yamusabye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ari nabwo yavuze ko yarenganyijwe na Trey Songz ariko ubutabera bubyima amatwi.

Trey Songz yajyanwe mu nkiko n'umugore witwa Buera amushinja kumukubita akamukomeretsa

Yagize ati “Nari nagiye mu birori hanyuma Trey araza atangira kumvugiriza induru ubundi araniga mpera umwuka hanyuma ankubita hasi. Ubwo nari ngaramye hasi ku butaka yakomeje kuntera imigeri kugeza ubwo abashinzwe umutekano we baje baramutwara.”

Ibi bikimara gusakazwa mu binyamakuru, Trey Songz yanze kugira icyo abivugaho mu itangazamakuru abigiriwemo inama n’abashinzwe kurebera inyungu zwe, gusa bigeze muri Werurwe yagiye kuri Twitter yandika ko “ibyavuzwe byose ari ibinyoma wo mugore yahimbye”.

Trey Songz ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa na Buera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza