T.I yokejwe igitutu kubera amashusho y’umugore umeze nk’uwa Trump yambaye ubusa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Clifford Joseph Harris Jr uzwi nka T.I ari mu bibazo nyuma y’amashusho yashyize hanze y’umugore umeze nk’uwa Perezida Trump, Melania Trump, ari kubyina imbere ye yambaye ubusa.

Muri aya mashusho bigaragara ko ari amahimbano, T.I yiyerekana ari mu biro by’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze za Amerika bizwi nka White House.

Mu gihe yicaye ari gukongeza itabi hinjira umugore uri mu ishusho y’uwa Trump yambaye ishati ndende yagera imbere y’uyu muraperi akayikuramo agatangira kubyina yambaye ubusa akamwegera agahagarara hejuru y’intebe uyu muraperi aba yicayeho atandaraje yambaye ubusa buri buri.

Stephanie Grisham usanzwe ari Umuvugizi wa Melania Trump, yabwiye CNN ko ari agasuzuguro ndengakamere kadakwiye kwihanganirwa kuko ari ukuvogera ubuzima bwite bw’umuryango w’Umukuru w’Igihugu.

Ati” Waba umukunda cyangwa utamukunda, ni First Lady mu gihugu kandi hariya havogerewe ni mu nzu ikomeye ya White House. Ibi bintu byo kumutesha agaciro no kutamwubaha kubera politiki bikwiye guhagarikwa kuko biteza akajagari mu gihugu.”

Aya mashusho ya T.I yayashyize ku rubuga rwe rwa Twitter nyuma y’aho Kanye West yari amaze kugenderera Perezida Donald Trump mu biro bye, bakagirana ibiganiro.

T.I ayashyira hanze yavuze ko atari nka Kanye West . Ati “Nshuti Perezida wa 45 wa Amerika. Njye si ndi Kanye West”.

Si ubwa mbere abaraperi bibasira umuryango wa Perezida Donald Trump, kuko no muri Werurwe 2017 Snoop Dogg uri mu bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika badakunze kuvuga rumwe na Donald Trump, yasohoye amashusho amwibasira mu buryo bukomeye ntibyavugwaho rumwe.

Aya mashusho y’indirimbo yise ’Lavender’ yamugaragazaga arasa ikibumbano cya Perezida Donald Trump akanamufungisha iminyururu.

Amashusho T.I yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter agaragaza Melania Trump abyina yambaye ye ubusa.

T.I yabwiye Trump ko atazigera aba umuyoboke we na gato
T.I ari mu bibazo nyuma y'amashusho yashyize hanze agaragaza umuntu umeze nk'umugore wa Trump abyina yambaye uko yavutse
Snoop Dogg nawe yigeze gukora indirimbo irimo amashusha asa n'aho arasa Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza