Koffi Olomide yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 06:17
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka gusambanya abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 15 barimo n’uwahoze ari umubyinnyi we.

Tariki 11 Gashyantare 2019 nibwo Urukiko rwa Nanterre mu Bufaransa rwaburanishije Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ku byaha akekwaho byo gufata ku ngufu ababyinnyi be.

Ibyaha uyu mugabo ufatwa nk’umwami wa Rumba yari akurikiranyweho ni ugushaka gufata ku ngufu ababyinnyi be b’abakobwa no kubahoza ku nkenke yitwaje ububasha abafiteho, byabaye hagati ya 2002 na 2006.

Indi miryango itatu itari iya leta nayo yamuregaga gufata ku ngufu abakobwa ariko ntibyamuhama.

Urubanza rwe rwasomwe kuri uyu wa 18 Werurwe 2019 aho yaciwe amande angana n’ibihumbi bitanu by’amayero ku bwo kwinjiza mu Bufaransa abakobwa batatu mu buryo butemewe n’amategeko.

Yanaciwe kandi indishyi z’akababaro aho agomba guha amayero ibihumbi bitanu uwo yahohoteye.

Umwuganizi wa Koffi Olomide, Emmanuel Marsigny, yavuze ko imyanzuro y’urukiko ari igitego cy’umutwe batsinze imiryango itari iya leta yamuregaga gufata ku ngufu abakobwa.

Abagabo babiri baregwaga kugira uruhare mu byaha bimwe na Koffi barekuwe bagizwe abere.

Abakobwa bamushinja ntabwo babonetse mu rukiko ndetse n’ababunganira mu mategeko ntibari bahari.

Si ubwa mbere Koffi Olomide ashinjwa ibyaha birimo ihohotera kuko no mu 2016 yafunzwe azira gukubita umwe mu babyinnyi be no mu 2012 akatirwa amezi atatu asubitse aryozwa gukubita umutunganyiriza indirimbo.

Mu 2012 kandi nabwo uyu muhanzi yakubitiye umufotozi w’Umunyarwanda mu Murwa Mukuru Lusaka wo muri Zambia ndetse ari gushakishwa n’inkiko zaho.

Koffi Olomide asanzwe afite ibindi birego mu Bufaransa byo kunyereza imisoro ndetse yigeze guhabwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe gisubitse, azira icyo cyaha.

Koffi Olomide yahaniwe guhohotera ababyinnyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza