Judith Heard yagarutse ku ihungabana yatewe n’amafoto ye yagiye hanze yambaye ubusa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Kantengwa Judith Heard umaze kwamamara mu byo kumurika imideli muri Afurika, yasobanuye uburyo yanyuze mu bihe bikomeye agatangira gukeka ko azicwa kubera amafoto agaragaza ibice by’imyanya ye y’ibanga yigeze kujya hanze.

Aganira na BBC yavuze ko yanyuze mu bihe bikomeye byaruhije imitekerereze ye kubera amafoto ye yari amaze iminsi asakajwe abantu hose abantu bakamwijundika ndetse akanatukwa bikomeye.

Ati “Nta munsi n’umwe ntigeze nibutswa iby’amafoto agaragaza imyanya yanjye y’ibanga yagiye hanze, nagiye mbona ibitekerezo by’abantu batandukanye banyibasira ku bw’imyanya yanjye y’ibanga ndetse iyo numvaga bavuga ko ari njye washyize hanze ayo mafoto byarambabazaga cyane.”

Yakomeje avuga ko hari igihe cyageze amakenga aba menshi atinya gusohoka mu nzu akeka ko ashobora no kuzicwa cyangwa se agaterwa amabuye.

Ati “Nari narahungabanye kugeza ubwo nageze aho nkajya nibaza nti ese ubu nasohoka mu nzu, ubu se sinshobora kwicwa, ese sinshobora gusohoka bakantera amabuye, byambayeho mbere nyura mu bihe bikomeye nshaka no kwiyahura.”

Kantengwa muri iki kiganiro yavuze ko yageze aho akiyakira kuko nta kintu yari kubihinduraho.

Ati “Ku nshuro ya kabiri ibi biba naravuze nti ntabwo nshobora kubihindura urimo kubikora wese afite impamvu kandi sinzigera menya impamvu yabimuteye.”

Yavuze ko abantu bagiye bamushinja gushyira hanze amafoto ye yambaye ubusa ariko ntibatekereze icyaba kibyihishe inyuma ndetse ngo si we wenyine wahuye n’ibi kuko hari n’abandi benshi bameze nkawe.

Yavuze aya mafoto ye yagiye hanze mu bihe bikurikiranye ashobora kuba yarashyizwe hanze n’uwatoraguye mudasobwa ye yigeze kwibwa.

Mu 2013 nibwo kuri internet hakwirakwijwe amafoto ye yambaye ubusa Isi iramwota, byongera kuba mu 2018 icyo gihe anatabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano. Ubu ategereje kumva umwanzuro w’urukiko ushobora kuvamo imyaka ibiri y’igifungo.

Judith Heard Kantengwa, ni umunyamideli w’umwuga. Avuka kuri se w’umunyarwanda na nyina w’umugandekazi.

Kantengwa yatangaje ko ubu yamaze kwiyakira
Judith Heard akenshi ababazwa n'uko nta munsi washira atibukijwe iby'amafoto ye yambaye ubusa atigeze agira uruhare ngo ajye hanze
Ubwo aheruka mu Rwanda mu Ukuboza umwaka ushize yagiriye inama abakobwa yo kujya birinda kwifotoza bambaye ubusa
Yagiye avugwaho gushyira hanze amafoto y'ubwambure bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza