Jay-Z ni we muherwe mu bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 20 Ukuboza 2018 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Shawn Corey Carter uzwi nka Jay-Z yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Forbes, nk’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukize kurusha abandi.

Ikinyamakuru Forbes gikora urutonde rw’abaherwe ku Isi cyashyize hanze ibyamamare bifite umutungo utubutse kurusha abandi muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Umuraperi Jay-Z ni we uri imbere y’abahanzi bose mu mutungo, aho mu 2017 ibyo atunze byiyongereyeho agaciro ka miliyoni 90 z’amadolari ya Amerika bigatuma abura miliyoni ijana ngo agire miliyari y’ubutunzi mu madolari.

Uru rutonde rw’ibyamamare bikize kurusha ibindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwiganjemo abakora ibijyanye na filime n’abahanzi.

Muri rusange umutungo w’ibi byamamare ungana na miliyari 18 z’amadorali ya Amerika. Kugira ngo wumve uburemere bwabyo uruta umusaruro mbumbe w’igihugu cya Iceland.

George Lucas wahimbye filime y’uruhererekane ya Star Wars ni we uyoboye urutonde rw’ibyamamare bikize muri Amerika, aho afite umutungo ubarirwa muri miliyari 5,4 z’amadorali ya Amerika yakuye cyane cyane ku kigo cyitwa Lucasfilm yagurishije mu 2012 agahabwa miliyari 4,1 z’amadorali.

Ku mwanya wa kabiri hari mugenzi we Steven Speilberg nawe ubarizwa muri sinema aho afite umutungo ugera muri miliyari 3,7 z’Amadorali ya Amerika.

Ku mwanya wa gatatu hari umugore wamamaye mu biganiro byo kuri televiziyo na filime Oprah Winfrey ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 2,8 z’amadorali ya Amerika.

Micheal Jordan wakanyujijeho mu mukino wa Basketball muri shampiyona yo muri Amerika, NBA, niwe uri ku mwanya wa kane n’umutungo ubarirwa muri miliyari 1,7 z’amadorali ya Amerika.

Umutungo we wazamutse biturutse kuri miliyoni 400 zinjijwe n’ubucuruzi bw’inkweto na 90% (miliyoni 800$) by’imigabane afite mu ikipe ya Basketball yitwa Charlotte Hornets.

Kylie Jenner umukobwa w’imyaka 21 yinjiye bwa mbere kuri uru rutonde aho umutungo we ubarirwa muri miliyoni 900 z’amadorali ya Amerika, yandika amateka yo kuba umuherwe wa mbere ukiri muto.

Uyu mukobwa afite ikompanyi icuruza amavuta (Kylie Cosmetics) yinjije asaga miliyoni 630 z’amadorali ya amerika mu myaka ibiri ishize.

Mu bahanzi, Umuraperi Jay-Z niwe winjije amafaranga menshi cyane kuri uru rutonde, aho afite umutungo ubarirwa muri miliyoni 900 z’Amadorali yiyongereyeho miliyoni 90 kuva mu 2017.

Uyu mugabo afite imigabane mu bigo bitandukanye nka Armand de Brignac icuruza inzoga, ikompanyi ye ya Roc Nation na Tidal ikora ibijyanye no gucuruza indirimbo kuri interineti. Jay-Z asangiye umwanya wa gatanu na Kylie Jenner.

Ku mwanya wa karindwi hari umunyabugenge David Copperfield ufite miliyoni 875 z’amadorali,

Umuraperi P-Diddy uhora ahanganye na Jay-Z mu butunzi ari ku mwanya wa munani aho umutungo we ubarirwa muri miliyoni 820. Ni we muririmbyi wa kabiri uri kuri uru rutonde.

Umwanya wa cyenda ufitwe n’abantu babiri barimo umukinnyi wa Golf Tiger Woods n’umwanditsi James Patterson, bose bafite miliyoni 800 z’Amadorali ya Amerika.

Kylie Jenner ni we muto mu bari kuri uru rutonde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza