Indirimbo ya Diamond na Rayvanny yateje urujijo nk’IBYA-tsi ya Paccy

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 12 Ugushyingo 2018 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Indirimbo yitwa ‘Mwanza’ Diamond na Rayvanny bashyize hanze mu mpera z’icyumweru gishize, yahawe akato muri Tanzania kubera amagambo ahabanye n’umuco w’iki gihugu arimo.

Iyi ndirimbo baba baririmbamo Intara ya Mwanza n’amashusho yayo baba bavuga akarere kari mu tuyigize ka ‘Nyegezi’.

Iyi ndirimbo y’aba bahanzi iri mu mujyo umwe n’uw’iya Oda Paccy yise IBYA-tsi, aherutse gushyira hanze igateza urujijo mu buryo bukomeye ku buryo yahagurukije abantu benshi barimo n’inzego za Leta ikanatuma yamburwa ubutore.

Uko mu ndirimbo ‘Mwanza’ ijambo ‘NYEGE-ZI’ riririmbwa byanditse mu buryo burimo ibice bibiri, ari nabyo byatumye Urwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania (BASATA), rwakemanze ayigize.

Iyo baririmba baba basubiramo cyane ijambo Nyege bakongera bati ‘NYEGE-zi’ ari nabyo byazamuye urujijo n’uburakari igahagarikwa.

‘Nyege’ ni ijambo ry’Igiswahili rigasobanura ‘ubushake umugabo agira bwo gukora imibonano mpuzabitsina’. Ari naryo Diamond Platnumz aririmba cyane kurusha kuvuga Nyegezi nk’agace aba ari gutaka.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abahanzi muri Tanzania [BASATA], Godfrey Mngereza, yasohoye itangazo yamagana iyi ndirimbo anavuga ko bagiye gukorana n’izindi nzego za Leta ku buryo irahagarikwa ntikomeze gukwirakwizwa.

Ati “Twatunguwe no kubona umuhanzi ukomeye nka Diamond akora indirimbo irimo amagambo y’urukozasoni nk’ariya, kubera ko ni indorerwamo mu muryango w’Abanyatanzaniya yari akwiriye kujya abera urugero rwiza abandi.”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yuzuyemo ibitutsi n’andi magambo aganisha ku busambanyi, bibangamiye umuco mu buryo bukomeye.

Muri Werurwe, nabwo Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania (TCRA) bwafashwe umwanzuro wo guhagarika indirimbo 15 zirimo iza Diamond.

Icyo gihe bwavuze ko izi ndirimbo zafatiwe uyu mwanzuro nyuma y’igenzura zakorewe bikagaragara ko zirimo amashusho n’amagambo amwe n’amwe adakwiye hagafatwa umwanzuro ko zivanwa mu zemerwe gucurangwa muri Tanzania.

Izi ndirimbo zatoranyijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhanzi n’iby’umutungo mu by’ubwenge [BASATA], ubuyobozi bwacyo bwemeza ko izakomanyirijwe zirimo imibyinire yigisha ubusambanyi no guhonyora umuco.

Mu ndirimbo zahawe akato, harimo ebyiri za Diamond Platnumz iyitwa ‘Waka’ yahuriyemo na Rick Ross ndetse na ‘Hallelujah’ yaririmbanye n’itsinda rya Morgan Heritage.

Muri Mata nabwo Diamond Platnumz yafunzwe azira gusakaza amashusho y’urukozasoni yari yashyize hanze ari gusomana n’umukobwa.

Rayvanny Ft Diamond Platnumz – Mwanza

Aba basore bokejwe igitutu kubera indirimbo yabo bise Mwanza
Rayvanny ni umwe mu bafite izina rikomeye muri muzika yo muri Tanzania no mu Karere muri rusange
Diamond yashinjwe kwamamaza ubusambanyi mu ndirimbo ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza