Igisirikare cya Uganda kirashinjwa gukorera iyicarubozo Bobi Wine

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Kanama 2018 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Abo ku ruhande rwa Bobi Wine, umuryango we n’abamwunganira mu mategeko, barashinja inzego z’umutekano by’umwihariko igisirikare ko cyakoreye iyicarubozo uyu muhanzi ugiye kumara icyumweru afunzwe.

Bobi Wine yafashwe ku wa Mbere tariki 13 Kanama 2018, yatawe muri yombi ari kumwe na bagenzi be Depite Zaake Francis, DEPITE Karuhanga, Nyanzi Fred ndetse na candida-depite Kassiano Wadri.

Yamaze iminsi afungiwe ahatazwi, abo mu muryango we bavugaga ko bamubuze kandi ko afitwe n’inzego z’umutekano za Uganda zo zikabihakana zivuga ko zitigeze zimutunga n’urutoki.

Kuri uyu wa Kane Bobi Wine yagejejwe imbere y’Urukiko ruburanisha imanza za gisirikare muri Gulu, yarezwe ibyaha birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo yagezwaga mu rukiko, yari abohesheje amapingu aherekejwe n’abanyamategeko be babiri Asuman Basalirwa na Medard Seggona, ku rukiko kandi hagaragaye umugore wa Bobi Wine, Barbara Itungo wasaga n’ufite ikiniga.

Daily Monitor yavuze ko abunganira Depite Robert Kyagulanyi bashimangiye ko umukiriya wabo abayeho mu buzima bubi ndetse ko abamufunze bamukoreye iyicarubozo ku buryo kugeza ubu atabasha kugenda.

Bahishuye ko batigeze bemererwa kubonana na Bobi Wine ndetse n’umuryango we wabujijwe kumusura aho afungiwe mu gihe ku ruhande rwa leta ivuga ibitandukanye n’ibi.

Asuman Basalirwa yavuze ko umukiriya we amerewe nabi cyane ndetse ko yabyimbye mu maso kandi adashobora kuvuga cyangwa ngo agende

Seggona we yagize ati “Ubuzima bwa Kyagulanyi bumeze nabi. Ari mu bubabare bukomeye, ntashobora kuvuga, ntagenda kandi yicara bigoranye. Mu maso he harabyimbye ubu ntashobora kureba kubera iyicarubozo yakorewe n’abasirikare bo mu mutwe wa Special Forces Command. Ntavuga ndetse mpamya ko igihe bamusomeraga ibyaha aregwa atigeze amenya ibiri kuba cyangwa ngo yumve ibyo bamuregaga.”

Iki kinyamakuru kivuga ko, abo mu muryango wa Bobi Wine batari bemerewe kwinjira ahaberaye iburanisha ryayobowe na Lt Gen Andrew Gutti.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’ingabo muri Uganda, Brig. Richard Karemire yavuze ko Depite Kyagulanyi akurikiranywe n’Urukiko rwa Gisirikare kuko yafatanywe imbunda akaba kuri ubu agikorwaho iperereza.

Abaturage bo mu gace ka Kamwokya aho Bobi Wine yabyirukiye, biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo ikomeye bayobowe n’itsinda rya Fire Base Crew ribarizwamo abafana b’inkoramutima z’uyu muhanzi na bamwe mu bahanzi afasha mu muziki.

Barbara Itungo[umugore wa Bobi Wine] n'abunganira uyu muhanzi, hano bari kumwe kuwa Kane ku kigo cya gisirikare cya Gulu

Izi mvururu zimaze kuba, byatumye ibikorwa by’ubucuruzi bihagaraga muri Kamwokya kubera akaduruvayo n’imidugararo yatumye ibintu bizamba kurushaho.

Bobi Wine yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi banyepolitiki bagera kuri 30 bashinjwa gutera amabuye imodoka zirinda Perezida Museveni wari uvuye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’ishyaka rye rya NRM mu mujyi wa Arua.

Bivugwa ko abantu bateye imodoka ya Museveni bari bambaye imyambaro yamamaza Depite Kassiano Wadri wanatsinze aya matora ari muri gereza.

Bobi Wine yafashwe nyuma y'uko yari yagiye mu bikorwa byo kwamamaza Kassiano Wadri muri Arua

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza