Diamond na Rayvanny basabye Leta imbabazi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ukuboza 2018 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Urwego Rushinzwe Abahanzi muri Tanzania [BASATA] ruherutse gushyira mu kato ibitaramo bya Diamond na Rayvanny mu gihugu no hanze ya Tanzania biturutse ku kuba bararirimbye indirimbo yabo ‘Mwanza’ kandi barabibujijwe kubera amagambo y’urukozasoni ayirimo.

Babinyujije kuri Instagram, buri umwe yashyize hanze amashusho bagaragaramo bombi bavuga ko bicuza kuba bararirimbye iriya ndirimbo.

Diamond yasabye imbabazi Leta ya Tanzania, Minisiteri ishinzwe umuco, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubuhanzi (BASATA) n’undi muntu wese wababajwe no kuba bararirimbye iriya ndirimbo mu gitaramo cyiswe Wasafi Festival cyabereye mu Ntara ya Mwanza.

Diamond Platnumz ati “Mutubabarire ko twaririmbye iriya ndirimbo i Mwanza, rwose muce inkoni izamba mureke kutwubikira imbehe nyabuneka.”

Muri aya mashusho Rayvanny agaragaza agahinda ubona asuherewe cyane ameze koko nk’uwakoze ikosa kandi afite inyota yo kugirirwa ibambe.

Iyi ndirimbo yahagaritswe na Basata kubera amagambo arimo afatwa nk’ayica umuco.

Hari aho baririmba ngo nyege nyege, iwacu ni Mwanza Nyegezi, nyege, unsige Mwanza Nyegezi.

Kuvuga Nyegezi nta kibazo cyari kirimo icyazamuye uburakari kuri Leta ya Tanzania ni uburyo aba basore baririmbye ijambo Nyege bakaritandukanya na Zi. Mu gishahili, Nyege ni ubushake bwo gutera akabariro ku mugabo.

Basata ivuga ko bitumvikana ukuntu aba bahanzi bamamaza ibikorwa nk’ibi.

Iyi ndirimbo yakumiriwe ikijya hanze basabwa ko ikurwa ku rubuga rwa Youtube ndetse banacibwa amafaranga ariko muri ibi byose nta na kimwe bigeze bakora.

Reba Diamond Platnumz na Rayvanny baririmba Mwanza mu gitaramo baheruka gukora

Diamond na Rayvanny basabye Leta guca inkoni izamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza