Irushanwa ryo gutoranya umukobwa ufite ikibuno cyiza( Miss Bum Bum) muri Brésil ryabaye mu kwezi gushize, ryarangijwe n’imvururu, ubwo uwari yabaye igisonga cya mbere witwa Aline Uva, yamburaga ikamba uwari waryambitswe ari we Ellen Santana
Uyu mukobwa yavugaga ko uwambitswe ikamba yakoresheje amanyanga, kuko ikibuno cye kitari umwimerere.
Kugeza ubu Aline Uva niwe watwaye ikamba ndetse ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ikibuno cye gipima na santimetero 104 ari cyo cyahize ibindi byose.
Imbere y’imbaga yari yaje muri iki gikorwa yagize ati “ni njyewe njyenyine ukwiye ikamba.”
New York Post yanditse ko abategura iri rushanwa bamaze gusaba uyu mukobwa kugarura ikamba ry’abandi bitarenze iminsi itanu, kandi agatanga amande angana n’ibihumbi 30 by’Amadorali ya Amerika kuko yasebeje izina ryabo akanica amasezerano bagiranye.
Ibi naramuka atabikoze, abategura iri rushanwa batangaje ko bazamurega mu rukiko rw’i Sao Paulo.
Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abakobwa 27 bahagarariye leta zitandukanye zigize Brésil. 15 ni bo bageze ku cyiciro cya nyuma. Mbere y’uko bahatana bari babanje gusuzumwa hakoreshejwe imashini gusa icyatunguranye ni uko Aline Uva yanze ibyavuye mu matora.
Iri rushanwa ryatangiye gutegurwa mu 2011, uwaryegukanye ahabwa ibihembo bifite agaciro k’ibihumbi 12 by’amadorali ya Amerika, akanaba icyamamare mu gihugu cyose. Umukobwa wemerewe guhatana ni ufite nibura ikibuno gifite santimetero 100.





TANGA IGITEKEREZO