Aretha Franklin wamamaye mu njyana ya Soul yitabye Imana

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 16 Kanama 2018 saa 06:39
Yasuwe :
0 0

Aretha Franklin, Umunyamerika wamenyekanye mu njyana ya Soul yatangiye kuririmba mu myaka isaga 70 ishize, yitabye Imana azize kanseri.

Mu 2010 nibwo Franklin watabarutse afite imyaka 76 yamenye ko afite kanseri, umwaka ushize akaba yaratangaje ko ahagaritse umuziki aho yumvikanye bwa nyuma mu gitaramo cyari cyateguwe n’umuryango washinzwe n’umuhanzi Elton John.

Uyu mugore wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo izitwa Respect na Think, afite nyinshi zakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi muri rusange. Yari afite ubuhanga bwihariye mu kuririmba no gucuranga piano.

BBC ivuga ko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, umuryango we wagaragaje ko uri mu bihe by’akababaro kenshi, kandi bitoroshye kubona amagambo agaragaza agahinda kari mu mitima yabo.

Bagize bati “Twabuze umubyeyi n’umusingi umuryango wacu wari wubakiyeho. Urukundo yari afitiye abana be, abuzukuru, abisengeneza na babyara be nta mupaka rwari rufite.”

Umuryango we wemeje ko yazize kanseri y’urwagashya yari yaramaze kurengerana. Yaguye muri Leta ya Detroit ari naho yari atuye.
Abahanzi batandukanye bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwe, aho babimburiwe na Sir Elton John wavuze ko abakunzi b’umuziki w’umwimerere babuze umuntu w’ingenzi.

Ati “Ijwi rye ryari ryihariye, uburyo bwe bwo gucuranga piano ntawabona uko abivuga. Naramukundaga ndetse ngasingiza impano ye, Imana imuhe umugisha, umuryango we n’inshuti mbifurije kwihangana.”

Abandi barimo Annie Lennox na Sir Paul McCartney nabo bagaragaje akababaro batewe no kubura Aretha Franklin, bavuga ko azakumburwa ariko kandi atazigera na rimwe yibagirana.

Franklin wavukiye Memphis mu 1942, mu muryango w’umuririmbyi n’umuvugabutumwa yigishijwe kuririmba akiri muto abifashijwemo n’abahanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana bamenyekanye cyane nka Mahalia Jackson na Clara Ward.

Nubwo mu bihe bya mbere byagoranye ko amenyekana, yaje kwigarurira imitima y’Abanyamerika ndetse ahabwa ibihembo bitandukanye birimo n’umudali utangwa na Perezida yahawe na George W. Bush mu 2005. Yanaririmbye mu birori byo kurahiza Perezida Barack Obama.

Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Respect yaririmbye mu 1967, You make me feel like a natural woman, Chain of fools, think na I Knew you were waiting for me.

Aretha Franklin yitabye Imana afite imyaka 76

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza