A Pass wavuze ko ashaka kwimukira mu Rwanda, yageze ku byo gusimbura Museveni

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ugushyingo 2018 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Alexander Boganza uzwi mu muziki nka A Pass yahishuye ko afite intumbero yo kuba Perezida wa Repubulika ya Uganda, ibintu byatumye yamaganirwa kure n’abafana babifashe nko gutera urwenya.

Uyu musore ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter yanditseho ko ashaka kuziyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu matora azaba mu 2021. Yanongeyeho ko ‘Uganda yarize bihagije’.

Yabaye nk’ukoresha itora kuri uru rubuga akoresheje ijanisha abaza abafana be niba bashaka ko yakwiyamamariza kuba Perezida.

Ati “Ese muzantora niniyamamariza kuba Perezida mu 2021 ? Yego cyangwa Oya? uyu munsi ndashaka kureba abafana nyabo n’abatari bo.”

Umubare munini wamweretse ko utamushyigikiye kuko 80% bahise bavuga ko batari kumwe nawe abandi 20% bemera ko bazamushyigikira.

No mu bitekerezo byatanzwe benshi mu bafana bagaragaje ko uyu musore yaba ari kwikinira.

Umwe ati “Ni ukuri twararize bihagije ariko ntabwo twifuza kurira byikubye kabiri. Niba ushaka kuba Minisitiri w’imyidagaduro nta kibazo.”

Hari undi washyigikiye A Pass avuga ko azamushyigikira mu buryo bwose ndetse akaningingira inshuti n’umuryango we gutora uyu muhanzi.

A Pass asanzwe azwiho gutebya mu buryo bukabije ku buryo benshi mu bakurikirana umuziki wa Uganda icyo avuze cyose bagifata nk’urwenya.

Hari igihe yigeze gutebya avuga ko ashaka kwimukira mu Rwanda kubera ukuntu abafana n’abahanzi bagenzi be bamwibasira nyuma biza kugaragara ko yatera urwenya.

Icyo gihe yagize ati “Umwanzuro wanjye ni uwa nyuma. Nafashe icyemezo cyo kuva muri Uganda ngatangira ubuzima bushya mu Rwanda. Bazankunda cyane muri kiriya gice, Abanya-Uganda ntibankunda ahubwo bakomeza kunyendereza nyamara ndi umwe mu beza bigeze bagira, ndambiwe kurira buri munsi. Urabeho Uganda.”

A Pass ni umwe mu bahanzi bazamukanye amashagaga agatangira guhangana n’abamaze imyaka bayoboye umuziki waho.

Yakoranye n’abarimo A.Y. Goodlyfe, Cinderella Sanyu, Lilian Mbabazi, afite n’indirimbo yahuriyemo na Buravan itarajya hanze.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Love Infection”, “Am Loving” , “Tulikubigere”, “KLA”, “Mumpulila”, “So loud”, “Nah Normal” ft Radio & Weasel, “Memories” ft Lilian Mbabazi, “Mummy”, “Mariana” n’izindi.

Reba hano indirimbo A Pass yakoranye na Lilian Mbabazi

A Pass yakangaranyije abafana be ababwira ko ashaka gusimbura Museveni
A Pass yigeze kwifotora ari kurira avuga ko arambiwe gutotezwa n'Abanya-Uganda, ko ba agiye kwimukira mu Rwanda ariko nyuma byaje kugaragara ko yatebyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza