Niyifasha winjiye mu muziki nk’umuhanzi wigenga mu ntangiriro za 2020, yatangiriye ku ndirimbo ikoze mu njyana gakondo yise ‘Urashoboye’ yagiye hanze muri Werurwe. Indirimbo ye ya kabiri yayise ‘Tumurikire’.
Uyu mukobwa ari muri bake cyane bihebeye umuco gakondo aho acuranga Inanga ndetse akaba ari n’umuhanga mu gucuranga ibindi bikoresho bya muzika bitandukanye nka guitar bass, Piano, Accoustic guitar n’ibindi.
Niyifasha Esther yabwiye IGIHE ko indirimbo ye nshya yayikoze amaze kwitegereza neza ibibazo biri mu buzima bwa buri munsi, usanga hari aho bituma umuntu abura icyerekezo, agatakaza icyizere.
Aba atanga ihumure avuga ko Imana ibasha kumurikira abantu bayo muri uwo mwijima ikabaha n’icyizere cy’ubuzima.
Yakomeje ati “Ubutumwa burimo nasabaga Rurema ngo atubere urumuri mu rusobe rw’ubuzima bw’ibintu bitandukanye tunyuramo kuri iyi Si, musaba kandi ngo adutoze kubana mu mahoro twimakaza umuco n’urukundo.’’
Igitekerezo cyo kuyandika asobanura ko gishingiye ku bihe bigoye abatuye Isi bari kunyuramo.
Ati “Nanditse indirimbo mbikuye ku bihe turi kunyuramo bitoroheye buri wese cyane nk’iki cyorezo cya COVID-19. Nabinyujije mu isengesho nsaba Imana kutumurikira.”
Niyifasha yivuga nk’umwari w’Umunyarwandakazi, ukunda umuco gakondo n’Indangagaciro z’Abanyarwanda.
Mu bahanzi afatiraho icyitegererezo mu muziki harimo Mutamuliza Annonciata [Kamaliza] na Nzayisenga Sophia ndetse n’abavandimwe be barimo umukirigitananga Deo Munyakazi n’umuhanzi uhimbaza Imana, Albert Niyonsaba.
Mu mishinga ye ateganya gukomeza gusigasira Umuco Nyarwanda abinyujije mu bihangano no guhesha agaciro igihugu mu mahanga bakamenya umuco wacyo.
Niyifasha Esther ucuranga inanga mu buryo bunogeye amatwi yigishijwe na musaza we Deo Munyakazi umaze kugira izina mu Rwanda nk’umucuranzi w’umuhanga. Uyu mukobwa anabarizwa muri Anointed Band ihuriyemo, abari n’abategarugori.
Reba indirimbo nshya ya Niyifasha Esther
Niyifasha Esther yatangiye umuziki aririmba ‘Urashoboye’



TANGA IGITEKEREZO