Umukunzi w’umuramyi Gentil Misigaro yakorewe ’Bridal Shower’ (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Werurwe 2019 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Mugiraneza Rhoda witegura kurushinga n’umuramyi uri mu bakomeye mu Rwanda, Gentil Misigaro yakorewe ibirori bizwi nka “Bridal Shower” byabereye ku Kicukiro ku mugoroba wo ku wa 9 Werurwe 2019.

Mugiraneza na Misigaro bamaze imyaka itandatu bari mu munyenga w’urukundo ndetse baritegura kubana akaramata mu birori biteganyijwe ku wa 16 Werurwe 2019.

Uyu mukobwa yasezeweho n’urungano rwe, rugizwe n’inshuti n’abavandimwe be, bamuhanuye mbere yo kwinjira mu buzima bushya bw’urugo.

Mugiraneza ari mu bakiriye umukunzi we Gentil Misigaro wageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa 1 Werurwe 2019, nyuma y’imyaka 15 atahakandagira.

Uyu muhanzi ari mu Rwanda aho kuri uyu wa 10 Werurwe 2019, ataramana n’Abanyarwanda mu gusoza ibitaramo yise ‘Hari imbaraga Tour’. Iki gitaramo arakimurikiramo album yise ‘Buri munsi’ iriho indirimbo 14 zirimo umunani zanditse mu Kinyarwanda n’esheshatu zo mu Cyongereza.

Ukwezi kwa Werurwe kugiye kubera Misigaro ibyishimo by’impurirane kuko ari nako azarushingamo n’umukunzi we Mugiraneza bakundana kuva mu 2013.

Aba bombi bazashyingirwa ku wa 16 Werurwe 2019. Biteganyijwe ko ibirori byo gusaba no gukwa bizabera kuri Heaven Garden ku i Rebero ari naho hazakirirwa abazataha ubukwe nyuma y’isezerano aba bombi bazahamiriza imbere y’Imana muri New Life Bible Church ku Kicukiro.

Gentil Misigaro utuye muri Canada, ni mubyara wa Adrien Misigaro na we uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, ‘Turning everything around in my favour’ n’izindi.

Mugiraneza wigeze kuririmba muri Rehoboth Ministries yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Mugiraneza Rhoda yakorewe ibirori n'abiganjemo inshuti ze
Akigera mu rugo yakirijwe umutsima ugaragaza ko imyiteguro yo kwinjira mu muryango mugari w'abarushinze irimbanyije
Mugiraneza witegura kuva mu bukumi yari agaragiwe n'inshuti n'abavandimwe be
Uyu mukobwa avuka mu muryango w'abapasiteri
Yari yateguriwe umutsima wihariye
Mugiraneza na Misigaro bagwanye mu byano ubwo uyu muhanzi yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali ku wa 1 Werurwe 2019
Misigaro Gentil n'umukunzi we bari mu rukundo kuva mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza