Momolava umaze imyaka 10 muri muzika yabatijwe na Apôtre Alice Mignone Kabera, Umushumba Mukuru wa Noble Family Church akaba n’uwashinze Women Foundation Ministries.
Uyu muhanzikazi yatangiye kumenyekana muri muzika mu 2012 akora Injyana ya Dancehall ubwo yari mu mikoranire na Future Records.
Urugendo rwe rwa muzika yaruhuriyemo n’inzitane nyinshi dore ko yagiye ahagarika umuziki inshuro nyinshi akongera kuwugarukamo nyuma y’igihe.
Momolava yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Akamodoka” yahuriyemo na T Brown, TNP, Davis D na Mr Kagame, “Shakira ahandi” yakoranye na Mr Kagame n’izindi.
Uyu mukobwa nyuma y’imyaka itatu yari amaze asubitse umuziki, muri Gicurasi 2022 yagarukanye indirimbo yise ‘Comeka’.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!