Umuhanzi Muganwa Assumpta yatumiye abaramyi bakomeye mu gitaramo ’Satura Ijuru’

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 15 Kamena 2018 saa 02:23
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Muganwa Assumpta [Satura] uzwi mu muziki uhimbaza Imana yatumiye abaramyi bafite ibihangano bikunzwe cyane mu gitaramo yise “Satura Ijuru Live Concert” azamurikiramo album ye ya mbere.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 22 Nyakanga 2018, kizabera kuri New Life Bible Church muri Kicukiro kuva saa cyenda z’amanywa.

Muganwa uzwi mu muziki nka “Satura” azaba amurika album ye ya mbere y’amashusho aho azafatanya n’abandi bahanzi barimo Gahongayire Aline, Uwitonze Clementine “Tonzi”, Tuyiringire Arsène [Arsène Tuyi] na Brian Blessed.

Mu kiganiro na IGIHE Muganwa yavuze ko yateguye iki gitaramo agamije kubwiriza abantu ubutumwa bwiza akoresheje indirimbo, asezeranya abazacyitabira kuzahembuka.

Yagize ati “Buri wese Imana yamuhaye impano y’agaciro ngo ayikoreshe mu nyungu zayo. Njyewe iyo yampaye ni ukuririmba kugira ngo mbwirize abantu ubutumwa bwiza, abantu bamenye ukugira neza kwayo, abababaye bumve ibihangano nahawe bashire agahinda n’abatarakizwa bamenye Yesu bamwizere kandi bakizwe bave mu byaha.”

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko iri muri Yesaya 64:1-11 ahagira hati “Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe.’’

Muganwa umaze imyaka ibiri mu muziki uhimbaza Imana amaze gusohora indirimbo icyenda zirimo “Satura Ijuru” yanamwitiriwe, “Till I die”, “Tumusinze” iri mu rurimi rw’Ikigande n’izindi ziri kuri album agiye kumurika. Uyu mukobwa anazwi cyane mu biganiro bya “Positive Thinking” bitanga ubujyanama mu ngeri zitandukanye.

Muganwa Assoumpta Satura agiye kumurika album ye ya mbere

Kwinjira muri “Satura Ijuru Live Concert” ni ibihumbi bitanu [5000 Frw] ugahabwa DVD, ibihumbi bitatu [3000 Frw] ku bantu babiri ndetse n’ibihumbi bibiri [2000 Frw] ku muntu umwe.

Kugeza ubu amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye kugurishwa, aboneka ku Inkuru Nziza, New Life Bible Church,UTC, House of Sparkles muri CHIC n’ahandi.

Arsene Tuyi uheruka kumurika album Umujyi w'Amashimwe cyitabiriwe n'abantu benshi
Brian Blessed yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo Dutarame
Gahongayire Aline uheruka gutangiza Ineza Tour yatumiwe muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyahurijwemo abaramyi batandukanye

Reba hano Satura Ijuru ya Assumpta Muganwa:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza