Umuhanzi Jaci Velásquez waririmbiye muri White House ku bwa Bush agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jacquelyn "Jaci" Davette Velasquez waririmbiye mu nyubako y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi nka White House yatumiwe mu mugoroba azahuriramo n’abaramyi bakomeye i Kigali.

Jaci Velásquez amaze iminsi mu Rwanda aho yatumiwe n’Itorero rya New Life Bible Church riyobowe na Rev. Dr Charles Mugisha.

Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumbagirijwe izina n’indirimbo nka “Heavenely Place”, “We Can make A Difference”, “This is Time”, “On My Knees”, "Mi Corazón" n’izindi.

Jaci Velásquez uri i Kigali yatumiwe mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, azahuriramo n’abaramyi babarizwa muri New Life Bible Church, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2020.

Icyo gitaramo kizatangira saa Mbili z’ijoro azagihuriramo na Diana Kamugisha, Muganwa Assoumpta (Satura), Dorcas Ashimwe n’abandi. Cyanatumiwemo umwana muto witwa Alena Pitts w’imyaka 13 ukomoka mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

Uyu muhanzikazi wabonye izuba ku wa 15 Ukwakira 1979 ni umukinnyi wa filime, umuramyi, umwanditsi uririmba mu Cyongereza n’Icyesipanyol. Album ye iri mu zamamaye cyane yitwa "Mi Corazón", yashyizwe hanze na Sony Music Latin muri Gicurasi 2001.

Yavuze ko urugendo rwe rwa mbere mu Rwanda rwamubereye rwiza ndetse yiteguye kuzasangiza abandi ibyiza byarwo. Ati “Nifuza kuzagaruka ndetse nkanabwira abandi ibyiza nabonye.’’

Jaci Velásquez mu 2002 nibwo yaririmbiye muri White House imbere ya George Walker Bush wabaye Perezida wa 43 wa Amerika hagati ya 2001 na 2009.

Avuga ko ibanga ry’iterambere mu muziki yatangiye mu 1992 ari ukudacika intege no gukunda abantu.

Yavuze ko aririmbira imbere ya Perezida Bush yiyumvaga nk’umuntu ukomeye, ashimishwa n’uburyo yakiriwe n’uyu muyobozi wageragezaga kuvuga Icyesipanyol no kwerekana ko yanyuzwe n’indirimbo ze.

Umushumba Mukuru wa New Life Bible Church, Rev. Dr Charles Mugisha, yavuze ko Jaci Velásquez ari umushyitsi w’imena yatumiye ariko benshi bifuza ko yataramana n’abakunzi b’ibihangano bye.

Jaci Velásquez yahataniye ibihembo bikomeye mu muziki nka Latin Grammy Award, Dove Awards yegukanyemo ibihembo icyenda, American Music Awards, Billboard Latin Music Awards n’ibindi.

Muri Mata 2003, Jaci Velásquez yakinnye muri Filime "Chasing Papi" yahuriyemo n’ab’amazina azwi nka Sofia Vergara, Roselyn Sanchez, Eduardo Verastegui, Nicole Scherzinger n’abandi. Yaracurujwe cyane ku isoko mpuzamahanga.

Yanagaragaye muri filime ya gikirisitu "The Encounter", "Jerusalem Countdwon" zasohotse mu 2011. Ku wa 16 Nzeri 2003 yakoze ubukwe n’umukinnyi wa filime Darren Potuck batandukanye mu 2005 nyuma yo kubyarana abana babiri.

Jaci Velásquez yavuze ko yanyuzwe nuko yakiriwe mu Rwanda
Umuhanzi Jaci Velásquez afatanya kuririmba no gukina filime ziganjemo iza gikirisitu
Umushumba Mukuru wa New Life Bible Church, Rev. Dr Charles Mugisha, ni we watumiye Umuhanzi Jaci Velásquez mu Rwanda
Umuhanzi Jaci Velásquez yafashe ifoto y'urwibutso n'abahanzi barimo Diana Kamugisha (uwa kabiri ibumoso); Ashimwe Dorcas (uwa kabiri iburyo) na Muganwa Assoumpta uzwi nka Satura
Umuhanzi Jaci Velásquez waririmbiye muri White House ku butegetsi bwa George Bush agiye gutaramira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza