Umuhanzi Cubaka yateguye igitaramo cy’umwihariko wa Jazz yatumiyemo Apôtre Masasu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ukwakira 2018 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’Umucuranzi w’umunyamwuga, Cubaka Justin yateguye igitaramo yise ‘‘Gospel Live Jazz’’ kizibanda ku mwimerere w’umuziki wa Jazz, yanatumiyemo Umuyobozi wa Restoration Church mu Rwanda, Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu.

Iki gitaramo kizabera i Masoro kuri Restoration Church ku wa 21 Ukwakira 2018 kuva saa kumi z’umugoroba.

Cubaka azwi mu bitaramo bikomeye by’abahanzi aho agaragara akirigita imirya ya gitari mu buryo buryohera amatwi ya benshi.

‘‘Gospel Live Jazz’’ izahuriramo abahanzi barimo Iyamuremye Serge, Arsène Tuyi, Irimbere Christian, Livingstone Brother, Shekinah Worship Team, Shining Stars n’abandi.

Uyu muhanzi azaba anashyigikiwe n’ababyeyi be mu mwuka, Apôtre Masasu n’umugore we Pasiteri Lydia Masasu.

Cubaka yatangarije IGIHE ko igitaramo gifite intego yo kwamamaza ishimwe rikwiye Imana abinyujije mu ivugabutumwa ry’indirimbo.

Yagize ati ‘‘Nari maze igihe kinini mu muziki nkora cyane ngo ngere ku rwego nifuza. Narabisengeye kuko numvaga nshaka guha Imana ikintu gihambaye mu mpano yampaye. Nifuzaga gukora umuziki uryoshye. Narasenze nsaba Imana kumpa kuzakora ikintu cyanjye cy’umwihariko mu mpano yampaye. Nakomeje gusenga Imana impa izina rya Gospel Jazz.”

Jazz ni injyana y’uruvangitirane rw’umuziki, yamamaye mu kinyejana cya 19 mu Mujyi wa New Orleans muri Leta ya Louisiana. Benshi bayifata nk’injyana gakondo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Cubaka yijeje abazitabira igitaramo cye ko bazafatanya guhimbaza Imana mu muziki w’ubuhanga.

Yavuze ko imyiteguro yayisoje ategereje umunsi w’igitaramo ngo yizihiranwe n’abakunzi b’ibihangano by’umusaraba.

Mu gitaramo ‘‘Gospel Live Jazz’’, Cubaka azafatiramo amashusho n’amajwi y’indirimbo ateganya kumurika.

Cubaka yanditse izina mu ndirimbo zirimo ‘‘Yesu Akupenda”, “Ijwi ryiza”, “Je Vivrai” n’izindi.

Cubaka Justin ukomora inganzo ku mubyeyi we kuva akiri muto, amaze gushyira hanze indirimbo 19 z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.

Uyu muhanzi akora umuziki abifashijwemo na Moriah Entertainment Group itegura ibitaramo, ikanatanga ubujyanama ku bahanzi bahimbaza Imana.

Cubaka Justin yateguye igitaramo kiziganzamo umuziki wa Jazz
Cubaka ni umuhanzi n'umucuranzi wa gitari w'umunyempano
Apôtre Masasu n'umugore we Pasiteri Lydia Masasu batumiwe mu gitaramo cy'umukirisitu wabo
Apôtre Masasu ni we uyobora Evangelical Restoration Church ya Masoro ahazabera igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza