Rosemary Njage ukomeye muri Kenya azitabira igitaramo cya Healing Worship Team

Yanditswe na Sengurebe Joel
Kuya 22 Kamena 2018 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Rosemary Njage, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya, agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cyo kumurika album y’itsinda Healing Worship Team.

Iki gitaramo cyiswe “Mwami Icyo Wavuze Live Concert” gitegerejwe ku itariki 24 Kamena 2018 muri Camp Kigali.

Rosemary Njage ugiye kuza i Kigali mu gitaramo cya Healing Worship Team, azwi mu ndirimbo zirimo; Wacha Nikuimbie, Mbele Zako, Yesu Shuka, Kula Neno, Kama si wewe, Mambo ya Dunia n’izindi.

Nemeyimana Fiacre, Umuhuzabikorwa w’igitaramo Healing Worship Team irimo gutegura, yatangarije IGIHE ko Rosemary Njage yiteguye neza na we afite amashyushyu yo gutaramira mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi agomba kugera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu agahita atangira gukorana imyiteguro n’abacuranzi bazamufasha.

Muri iki gitaramo, Healing Worship Team igizwe n’abaririmbyi babarizwa mu itorero Power of Prayer Church rikorera Kicukiro izaba iri kumwe na Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promises, Israel Mbonyi nderse na Rosemary Njage wo muri Kenya.

Ku munsi w’igitaramo, amatike azaba agura 10,000Frw muri VIP ndetse na 5,000Frw mu myanya isanzwe. Abazayagura mbere y’uko kiba bari kubaganyirizwa ibiciro aho itike ya VIP bayigura 8,000Frw naho iyo mu myanya isanzwe ikaba igura 3,000Frw.

Hateguwe n’imyanya ya VVIP izicarwamo n’abantu 8 baguze ameza y’ibihumbi 160,000Frw, bivuze ko umwe azaba yishyuye ibihumbi 20, agahabwamo icyo kunywa ndetse na Flash Disc iriho indirimbo z’amashusho n’iz’amajwi za Healing worship team.

Itsinda ry’abaririmbyi bagize Healing Worship Team riteguye iki gitaramo nyuma y’iminsi mike rivuye muri Tanzania gukora ivugabutumwa ndetse na nyuma yacyo bakaba bafite ibindi bitaramo bazitabira muri Kenya, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Healing Worship Team izamurika album mu gitaramo yatumiyemo Rosemary Njage ukomeye muri Kenya

Healing Worship Team ikorera umurimo w’Imana mu Itorero Power of Player Church, yatangiye umurimo w’Imana mu 2008. Yatangijwe n’abaririmbyi umunani ndetse bigaga mu mashuri abanza icyo gihe. Uko imyaka yagiye ishira niko Healing Worship Team yagiye yaguka ubu ikaba ifite abaririmbyi 51.

Yatangiye iririmba indirimbo z’abandi ariko ubu ikaba iririmba izayo ndetse imaze kugira izisaga ijana harimo izibumbiye kuri album eshatu n’iya kane ari nayo bitegura kumurika muri iki gitaramo gikomeye bise kizabera muri Camp Kigali ku wa 24 Nyakanga 2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza