Prosper Nkomezi uzamukanye ingoga mu zihimbaza Imana yasohoye indirimbo yise ‘Nshoboza’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Werurwe 2021 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Prosper Nkomezi umaze gukomeza izina rye mu ruhando rw’abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana, uzwi mu ndirimbo nka "Singitinya", "Urarinzwe", "Nzayivuga" n’izindi, ageze kure imyiteguro yo gukora kuri album ye ya kabiri amaze gusohora indirimbo esheshatu.

Muri iyo myiteguro, Nkomezi Prosper yasohoye indirimbo nshya yise ‘Nshoboza’. Yubakiye ku magambo agira ati "Nshoboza Mwami uru rugendo nzagereyo amahoro!’’

Indirimbo nshya ya Prosper Nkomezi yumvikanamo isengesho risaba Imana kumushoboza kurangiza urugendo rwe amahoro nubwo ahura n’ibisitaza byinshi.

Iyi ndirimbo igitangira, Prosper Nkomezi yumvikana aririmba ko “Nubwo inzira irimo ibirushya nzakomeza urugendo, sinzahagarara nzakomeza kugeza ngeze iyo ngana. Biragatsindwa gutangira urugendo ukananirwa utaragerayo!”

Nkomezi aganira na IGIHE yavuze ko buri mukirisitu wese wumva afite ibimutega mu rugendo rwo gukorera Imana akwiye kuyisaba imbaraga zamufasha gusoza urugendo rwe amahoro.

‘Nshoboza’ yabaye indirimbo ya gatandatu uyu muhanzi asohoye kuri album ye ya kabiri nyuma y’iya mbere yise ‘Ibasha gukora’ yasohoye tariki 7 Nyakanga 2019.

Ni indirimbo Prosper Nkomezi yakoze abifashijwemo na Bruce&Boris bayikozeho mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na BJC.

Prosper Nkomezi ari mu bahanzi bafite ahazaza mu muziki uhimbaza Imana
Prosper Nkomezi ni umwe mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .