Patient Bizimana yahishuye aho ageze yubahiriza icyifuzo cya se cyo ’kurongora’

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 18 Mata 2019 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Tariki 21 Mata 2019 ku munsi mukuru abakirisitu bazizihizaho izuka rya Yesu, Umuryamyi Patient Bizimana nk’ibisanzwe azakora igitaramo yise ‘East Celebration’ aho yatamiye mugenzi we wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Alka Mbumba, uzwi mu ndirimbo Fenda Nayo.

Azaba ari kumwe kandi na Redemption Voice bo mu Burundi, Gaby Kamanzi, Healing Worship Team na Shenah Worship Team mu ihema ry’abahera imurikagurisha i Gikondo.

Mu Kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Patient Bizimana, yavuze ko mu myaka itanu amaze akora iki gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Pasika cyagiye gikura uko umwaka imyaka yagendaga isimburanwa.

Mu byo yishimira yagezeho ni uburyo yabashije gutumira abakozi b’Imana bakomeye muri Afurika, bagafasha abanyarwanda kuryohererwa n’umunsi w’izuka rya Yesu.

Ati “Mu 2016 nakoranye n’umuhanzi nakundaga cyane witwa Solly waririmbye indirimbo yitwa Wahamba Nathi numvaga bisa n’aho ari inzozi kuko naramukundaga, ni umusaza, pasiteri ufite ibigwi mu muziki hari ibintu byinshi namwigiyeho, ibyo namukuyeho muri uyu murimo dukora”

Yunzemo ati “Kubona Sinach byari umugisha no kumufatisha ntibyari byoroshye ariko ku bw’amahirwe araboneka. Ni ibintu byinshi nibuka muri iyi myaka yose.”

Umugore yasabwe n’umubyeyi we ageze he?

Ubwo yakoraga igitaramo cya Easter Celebration mu mwaka ushize yari yatumiye umuhanzikazi Sinach wo muri Nigeria. Mu ijambo umubyeyi we yagejeje ku bari aho yamuhaye inka ubwa kabiri, ariko amutegeka ko ayigira inkwano, akorongora nawe akitwa umugabo.

Yagize ati “ Ndashimira Patient n’abo bafatanyije badushimishije. Umwaka ushize mu gitaramo cyawe cyabereye muri Kigali Convention Centre naguhaye inka, ubu iri konsa. Ngiye kuguha indi ariko ndashaka ko uyibyaza umusaruro, tuzajya tuza tuvuga ko tugiye mu rugo rwa Patient. Ndifuza ko uyu mwaka wa 2018 ugira urugo rwawe.’’

Patient Bizimana wari uhagaze iruhande rw’umubyeyi we, yatunguwe cyane n’ubu busabe bwa se wagaragaje inyota yo kubona umuhungu we yitwa umugabo.

Hari abavugaga bati ‘ubwo ari umubyeyi we ubimwisabiye noneho arashyize ararongoye!’ ariko Mata yararangiye, dufata Gicurasi, Ukuboza kurinda kugera nta kanunu k’ububwe bw’uyu muramyi.

Kuri ubu umwaka urirenze, icyifuzo cy’umubyeyi we ataragishyira mu bikorwa. Patient yabwiye IGIHE ko ubusabe bwa se ari kubushakira igisubizo n’ubwo igihe ntarengwa yari yahawe cyarenze.

Yagize ati “Sinavuga ngo icyifuzo cya papa sinagishyize mu bikorwa ariko sinanavuga ngo ni ikintu cyabaye mu gihe. Ikintu gihari ni uko kiri gukorwaho kandi Imana izadushoboza, ibyo ari byo byose ifite ukuntu izabikora. Mu gihe gikwiriye bizaba kandi bizaba byiza cyane.”

Nyuma yo kurenza igihe umubyeyi yari yamusabye, ngo yongeye kumubaza icyatumye atarongora nawe amusobanurira impamvu. Gusa mu mvugo ye yumvikana nk’aho ubukwe buri vuba.

Ati “Umubyeyi wese ntabwo byabura kukubaza, ese bimeze bite? Nanjye nkamubwira uko mbitekereza, tukaganira nyine hagati y’umwana n’umubyeyi uko bigomba kugenda […] icyo navuga ni uko nzabitangaza bitari mu gihe cya kera ariko nanjye ndimo ndasenga kugira ngo Imana igire icyo ibikoraho.”

Nta mukobwa uzwi ushobora kuvamo urubavu rwa Patient Bizimana kugeza ubu, gusa yigeze kuvugwaho gukundana n’umukobwa wa Apôtre Masasu, Deborah Masasu, Kundwa Doriane n’abandi batandukanye.

Ku nshuro ya gatanu agiye gukora igitaramo cya Easter Celebration
Se wa Patient Bizimana amaze kumuha inka inshuro ebyiri
Ari gusaba Imana ngo imufasha imuhe umugore mu gihe cya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .