Padiri w’umuraperi Uwimana yasohoye indirimbo isaba abafite irari kugarukira Imana

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 2 Werurwe 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Padiri Uwimana Jean François, uzwi cyane mu ndirimbo z’Imana muri Kiliziya Gatorika, ariko ziri mu njyana ya Hip Hop, yasohoye indirimbo ikangurira abafite irari kugarukira Imana.

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Kinyarwanda, yitwa ‘Nyirigira’, ikaba ari imwe mu zigize alubumu ye ya gatatu arimo gutunganya.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bwumvikanamo gutakamba no gusaba imbabazi ku muntu wagiye kuri y’Imana.

Mu gitero cya kabiri yagize ati “Nirutse ku by’isi bintwara umutima, nziko nzaruhuka ubwo nzaba mbibonye ahubwo ndushaho guhangayika, none ga Mana nyumva ndatakamba, Natwawe n’ irari ndandavura, narishimishije nta rutangira, none gufuraha bibyaye ishavu. Yewe ga Mana dore uko meze.”

Umunyamakuru yamubajije niba ibikubiye muri iki gitero ari ubuhamya bwe, asubiza aseka ati “Oya si ubuhamya bwanjye ahubwo iyo uganiriye n’abantu hari abo usanga baratwawe n’irari bakababaza Imana nabo batiretse. Abo nibo navugaga.”

Inyikirizo yayo igira iti “Nyirigira wee Nyirigira we, Nyirigira a a Nyirigira a a, Nyirigira wee Nyirigira we (Mana), Nyirigira, Nyirigira ngwino unkize. Mwami ugira ibambe ngwino untabare, Mubyeyi udukunda ngwino umfashe, Mana dusenga nyumva ndatakamba.”

Padiri Uwimana avuga ko gutakambira Imana, ari imwe mu ndangagaciro ziranga umukirisitu nyawe.

Ati “Gutakambira Imana bikwiye kuranga umukirisitu wese nyakuri, kuko irari ry’uburyo butari bumwe hari igihe rituma umuntu atana agateshuka. Abafite irari rituma bajya kure y’Imana bose mbatuye iyi ndirimbo bumve ubutumwa bukubiyemo kandi ndabinginze ngo bagarukire Imana.”

Uyu mupadiri yatangiye umuziki muri 2012 ubwo yahabwaga isakaramentu ry’Ubupadiri, yahise atangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop, agenda yinjira no mu zindi njyana nka Reggae, Zouk, Pop, Rap n’izindi kugira ngo akomeze akundishe abakiri bato umuziki ubyinitse kandi urimo amagambo y’ijambo ry’Imana.

Padiri Uwimana yamamaza ubutumwa bwiza bw'ijambo ry'Imana binyuze mu ndirimbo
Padiri Uwimana arasaba abafite irari ry'uburyo butari bumwe kugarukira Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza