00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korali Tumaïni yanyuzemo Dominic Ashimwe yasohoye “Niyo yabivuze”, indirimbo ihumuriza abihebye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Korali Tumaïni ikorera umurimo w’Ivugabutumwa ku Mudugudu wa Bethel muri ADEPR Gisenyi mu Karere ka Rubavu yasohoye indirimbo yise “Niyo yabivuze”, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu.

Iyi korali iri mu zizamutse neza mu muziki uhimbaza Imana, ni yo yareze abahanzi barimo Dominic Ashimwe, umuhanzi ufite izina ryihagazeho mu muziki uhimbaza Imana ndetse yayibereye umutoza w’indirimbo.

Korali Tumaïni yashyize hanze indirimbo yise “Niyo yabivuze’’ igamije gusangiza abafite imitima ihagaze ko hari Imana yabaruhura.

Umutoza ucyuye igihe wa Korali Tumaïni, Kabahizi Olivier, yabwiye IGIHE ko iyo ndirimbo bayikoze mu rwego rwo kwibutsa abantu ko Imana irinda isezerano.

Yagize ati “Icyo indirimbo yacu yigisha Abanyarwanda ni ukubahumuriza, tubabwira ko ibyo Imana yabasezeranyije izabisohoza kuko irinda isezerano kurusha ibindi byose birindwa. Ibyo Imana yavuze kubikora izabikora.’’

Yasobanuye ko muri iyi ndirimbo bifashishije inkuru ya Sara na Aburahamu basezeranyijwe kubona umwana ndetse isezerano rigasohoza bageze mu zabukuru.

Iyi korali yijeje ko izakomeza kubwiriza amahanga yose ibinyujije mu ndirimbo zikubiyemo ubutumwa bwiza. Iri gukora gukora kuri album yayo iteganya gusohora.

Korali Tumaïni yatangiye ari ishuri ry’abana ryo ku cyumweru; icyo gihe ryayoborwaga na Uwineza Jacqueline afatanyije na Uzamukunda Sarah.

Mu 1997 ni bwo yahindutse Korali y’Urubyiruko. Izina rya Tumaïni yarihawe na Pasiteri Hamuri Daniel afatanyije na Mwarimu Nkwaya Déo bayoboraga Umudugudu wa Bethel icyo gihe.

Mu mwaka wa 1998, Korali Tumaïni yaracukijwe, icyo gihe yari ifite abaririmbyi 35, ubu bageze kuri 85.

Korali Tumaïni ifite amateka kuko yaririmbwemo na Dominic Ashimwe umwe mu bahanzi bazwi cyane mu muziki uhimbaza Imana, yanayibereye umutoza w’indirimbo mu myaka itanu [2000-2005] mu gihe yari agikorera umurimo w’Imana i Gisenyi.

Korali Tumaïni yashyize hanze indirimbo "Niyo yabivuze" ikubiyemo ubutumwa bw'ihumure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .