00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda Africa Bora Band ryasohoye indirimbo nshya ryizeza abakunzi album mu bihe bya vuba

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 6 March 2022 saa 08:24
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’itsinda Africa Bora ririmba indirimbo zo guhimbaza Imana buratangaza ko rizanye impinduka kubera ko abenshi mu barigize bamaze gusoza amashuri yababeraga imbogamizi.

Bimwe mu byitezweho nk’ibizabafasha gukora neza ni ubushobozi batangiranye burimo ibikoresho by’umuziki n’ibifata amajwi n’amashusho bikazabafasha kudasohora amafaranga menshi hanze akaba ari nabyo byabafashije gusohora indirimbo nshya bise ‘Akira Amashimwe.’

Umuyobozi w’iri tsinda, Nshimiyimana David, yavuze ko batangiye bakora bigoranye kubera ko abenshi bari bakiri ku ntebe y’ishuri ariko ubu bakaba bagenda basoza amasomo ariyo mpamvu bagarukanye imbaraga nyinshi mu kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana.

Ati “Itsinda ryacu ryari rigizwe n’abanyeshuri bikatugora gukora imishinga yo gufata amajwi n’amashusho; ubu bose bararangije ni yo mpamvu dufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n’ibitaramo tuzajya dukorera mu bigo by’amashuri, ahahurira abantu benshi. Ubu twatangiye gukora album ya mbere tuzasohora mu Ukuboza kandi niko bizahoraho buri mwaka.”

Yakomeje avuga ko bafite umwihariko kuko bakorana na Korali y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho basengera hamwe kuri Evangelical Baptist Churches of Rwanda i Rubavu aho babafasha gukora amajwi y’indirimbo zabo na bo bagakoresha ibimenyetso batanga ubutumwa kuri bagenzi babo bafite ubumuga.

Africa Bora Band iraririmba abaturage bagasusuruka
Africa Bora yijeje abakunzi b'indirimbo zihimba impinduka
Indirimbo Akira Amashimwe ije itangira album bazasohora mu Ukuboza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .