Israel Mbonyi yagizwe umuhanzi w’umwaka muri Groove Awards, Dinah Uwera aratungurana (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 01:02
Yasuwe :
2 1

Ku nshuro ya gatanu mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Groove Awards bigenerwa abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana n’ababaye indashyikirwa mu ivugabutumwa aho Israel Mbonyi yahawe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka, Dinah Uwera aratungurana yegukana icy’umuhanzikazi mwiza wa 2017.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye kuri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2017, byitabiriwe n’ab’ingeri zitandukanye barimo abahanzi nka Patient Bizimana, Ashimwe Dominic, Fanny Wibabara, Niyonsaba Albert, Uwitonze Clementine "Tonzi" n’abakunzi b’indirimbo zirata umusaraba n’imbaraga zawo.

Groove Awards ihemba abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa bahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryatangijwe mu Ugushyingo, igihembo cy’umuhanzi w’umwaka cyegukanywe na Israel Mbonyi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, wanahawe icy’umwanditsi mwiza w’indirimbo.

Mu byishimo by’ikirenga yagize ati ‘‘Ndabashimiye cyane ko Imana yongeye kungirira icyizere mu maso yanyu no mu Banyarwanda ndetse n’abandi dufatanyije. Abantu bose twari kumwe mu cyiciro mwakoze umurimo ukomeye. Iki gihembo ni icyanyu mwese abantu twafatanyije. Imana ibahe umugisha. Nizeye ko Imana izakomeza gukora byinshi byiza.’’

Mu bindi bihembo, Dinah Uwera uzwi mu ndirimbo ‘‘Nshuti’’ yegukanye icy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka mu cyiciro yari ahatanyemo na Assumpta Muganwa, Kamugisha Diana, Stella Manishimwe (Ni njye wa mugore) n’umuraperikazi The Pink.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje ko atatunguwe n’igihembo yatwaye nk’uko hari abatangiye kubinuganuga agihamagarwa.

Yagize ati ‘‘Ntabwo navuga ko natunguranye kuko abantu nibo bantoye. Ntabwo nari nsanzwe ngaragara muri Groove Awards kuko igihe cyari kitaragera. Abantu bangaragarije ko banshyigikiye barantora ku bushake bwabo.’’

Uwera wari witabiriye Groove Awards bwa mbere yavuze ko igihembo ahawe cyamwongereye ingufu, agiye gukora indirimbo nyinshi ndetse umwaka utaha yitegura gusohora album.

Abitabiriye ibi birori bataramiwe na Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yanatowe nk’iy’umwaka; abahanzi barimo Gikundiro Rehema na Jado Sinza bishimiwe by’ikirenga. Iki gitaramo cyagaragayemo abaraperi bazwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana barimo MD, Shema Toussaint, Deo Imanirakarama, The Pink n’abandi.

Aba bakorewe mu ngata n’umuhanzikazi, Mercy Masika ukomoka muri Kenya, wishimanye n’ibihumbi by’abari muri Serena Hotel mu ndirimbo ze zirimo ‘Mwema’ na ‘Nikupendeze’.

Groove Awards Rwanda yishimiye imigendekere y’iya 2017

Umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka, Nkundimana Noël, usanzwe ayobora Radio Umucyo ikorera i Kigali wari ukuriye aka kanama yavuze ko batewe iteka n’uburyo irushanwa ryagenze.

Yagize ati ‘‘Ndashima Imana ko urugendo n’ubwo rutari rworoshye rurangiye amahoro. Nanejejwe n’uko Abanyarwanda batoye cyane, amajwi yariyongereye. Ibi bigaragaza ko sosiyete irushaho guha agaciro Groove Awards. Turacyari mu rugendo gusa aho tugana ni heza kurushaho. Umwaka utaha tugiye kurushaho kwegera abantu batandukanye ngo turebe ko hakwiyongera ibihembo ku bahanzi bayitabira.”

Nkundimana yavuze ko indirimbo yitabirwaho cyane itatowe muri uyu mwaka kuko sosiyete zitanga amajwi ashingirwaho uyu mwaka zitajemo.

Kuri iyi nshuro abahembwe bahawe n’impano zitandukanye aho umuhanzi n’umuhanzikazi b’umwaka na korali y’umwaka bemerewe kuzahabwa ibikoresho mu gitaramo bazategura bitarenze mu 2018.

Mbonyi Israel na Uwera Dinah bemerewe impano n’iduka ricuruza imyenda rya House of Sparkles; mu gihe umuhanzi mushya, Jado Sinza yemerewe gukorerwa indirimbo ebyiri z’amashusho na Urugero Media Group, anahabwa sheke y’amafaranga ibihumbi 100 yatanzwe n’Ishuri, Bright Education Center.

Groove Awards itegurwa na MoSound Events Ltd ifite inkomoko muri Kenya ari naho yatangiriye mu 2004; yagejejwe mu Rwanda mu 2013. Insanganyamatsiko ya 2017 yagiraga iti “Together We Can” [Twabigeraho dufatanyije].

Abahembwe mu byiciro 18 muri Groove Awards Rwanda 2017:

1. Umuhanzi w’Umwaka: Israel Mbonyi

Umuyobozi wa Groove Awards, Kevin Mulei yashimiye Mbonyi Israel impano Imana yamuhaye yururutsa abantu imitima
Israel Mbonyi yashimiye abahanzi bose bari mu cyiciro kimwe

2. Umuhanzikazi w’Umwaka: Uwera Dinah

Uwera Dinah (uwa kabiri iburyo) yishimiye intambwe yateye yegukana igihembo
Uwera Dinah yatunguranye ku nshuro ye ya mbere yegukana igihembo cy'umuhanzikazi mwiza w'umwaka

3. Korali y’Umwaka: Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge

Ashimwe Dominic ni we washyikirije Korali Shalom igihembo

4. Umuhanzi mwiza ukizamuka: Sinzabyibagirwa Jean de Dieu [Jado Sinza]

Jado Sinza yashimishijwe n’igihembo yahawe ndetse cyamuteye iteka ryo gukomeza gukora cyane

5. Indirimbo nziza y’Umwaka: Ndaguhetse ya Gisubizo Ministries

Uwagaba Caleb (wambaye imyambaro itukura) ni we washyikirije Gisubizo Ministries igihembo

6. Indirimbo nziza yo kuramya y’Umwaka: Imvugo yiwe ya Bigizi Gentil

Twahirwa Aimable ahemba Bigizi Gentil Kipenzi

7. Indirimbo nziza ya Hiphop: Yaguhenda ya MD

Ab'i Masaka baje bashyigikiye MD mu ndirimbo ye ikunzwe 'Yaguhenda"
MD ni umwe mu baraperi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana

8. Indirimbo nziza y’amashusho: Yesu ni sawa ya Beauty For Ashes

Kavutse Olivier uyobora Beauty for Ashes ashyikirizwa igihembo
Kavutse yavuze ko yishimiye igihembo batwaye nyuma y'imyaka irindwi mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana

9. Itsinda ryiza ribyina ry’umwaka: Shekinah Drama Team

Shekinah Drama Team yongeye gushimangira ubudahangarwa bwayo

10. Ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio: Gospel Image Show/RBA Musanze

11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy’umwaka: Shalom Gospel Show/TV1

Nkurunziza Octave (ibumoso) wa TV1 ashyikirizwa igihembo

12.Umunyamakuru mwiza wa Radiyo w’umwaka: Nzahoyankuye Peace Nicodeme ukorera Magic FM

Nkundimana Noël ahemba Nzahoyankuye Nicodeme
Peace Nicodeme ukorera Magic FM ni umwe mu banyamakuru bashimwa guteza imbere ibihangano bihimbaza Imana

13.Urubuga rwiza rwa Gikirisitu: Ibyishimo.com

Umuyobozi wa Ibyishimo.com, Nsengiyumva René Hubert
Nsengiyumva René Hubert na bagenzi be bari bahanganye barimo Manishimwe Dieudonné (uwa mbere ibumoso) wa Ibyiringiro.rw; Ali Gilbert wa Isezerano.com na Byishimo Espoir wa Agakiza.com

14. Umwanditsi mwiza w’indirimbo: Mbonyi Israel

Patient Bizimana ashyikiriza Israel Mbonyi basengana muri Restoration Church igihembo

15. Umuntu utunganya indirimbo z’amajwi: Haragakiza Justin

16. Umuntu utunganya indirimbo z’amashusho: Karenzo Pro

Karenzo Pro (iburyo) na Madamu we bishimiye igihembo

17. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y’u Rwanda: Rushimisha Romulus

Fanny Wibabara ashyikiriza Patient Bizimana igihembo cyahawe Rushimisha Romulus ukorera umuziki muri Diaspora. Uyu yamenyekanye muri Korali Rehoboth mu ndirimbo "Njye ndashaka gutaha"

18. Uwateye inkunga Gospel: Pasiteri Rushema Ephraim wamenyekanye muri Korali Hoziana

Bishop Masengo ahemba Pasiteri Rushema Ephraim
Uwitonze Clementine "Tonzi" yifotoza mbere yo kwinjira muri Groove Awards 2017
Twahirwa Aimable mu bitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017
Umuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr.Bishop Fidèle Masengo na we yitabiriye ibi birori
Pasiteri Rushema Ephraim yamenyekanye cyane abarizwa muri Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge
Evangeliste Becky Hillary wayoboye ibirori bya Groove Awards Rwanda ku nshuro ya gatanu
Dr Ofweneke yatanze Noheli ku bitabiriye Groove Awards ya 2017
Evans Mwendwa uzwi nka ‘Dj Spin’ wari no mu bagize akanama nkemurampaka ni we wavangaga indirimbo zaririmbiwe Imana
Jado Sinza na Bizimana Patient baririmbana "Nabaho"
Dr Ofweneke mu mbyino zigezweho
Gikundiro Rehema yagaragaje impano afite mu guhanika ijwi aramya Imana
Dominic Ashimwe mu bahanzi bitabiriye ibirori bya Groove Awards
Gikundiro aririmba ati "Nzirata umusaraba", indirimbo yahembuye imitima ya benshi
Umuhanzi Jack B na we yitabiriye ibi birori
Mercy Masika yaryohewe n'ijwi rya Gikundiro Rehema
Korali Shalom yaserutse benshi banyurwa n'ubutumwa bwayo
Umuraperi Deo Imanirakarama aririmba ati "Mana y'ukuri"
Rev. Kayumba yafatanyije n'umuhanzi Jack B guhimbaza Imana mu njyana ya Hiphop
Umuraperikazi The Pink yishimiwe by'ikirenga ubwo yasukiranyaga amagambo
Evangeliste Becky Hillary yishimiye guhura na Dr Ofweneke
Mercy Masika yafatanyije n’ab’Abanyakigali kuzamura ibendera ry’Uwiteka
Mercy Masika yakoreye igitaramo cye cya mbere mu Mujyi wa Kigali, yakiranwa ubwuzu
Abitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda banyuzwe

Amafoto: Groove Awards Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .