Ibiciro n’aho igitaramo cyatumiwemo Hillsong London kizabera byatangajwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ukwakira 2019 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Abakunda guhembuka binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana bategerezanyije amatsiko menshi n’amashyushyu igitaramo cyatumiwemo itsinda ry’abaramyi rikomeye ku isi rya Hillsong London.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena. Kwinjira mu myanya isanzwe bizaba ari 10,000 Frw, VIP ari 20,000 Frw naho muri VVIP bibe 50,000 Frw.

Iri tsinda ryo mu Bwongereza rishamikiye kuri Hillsong United Worship yo muri Australie.

Iki gitaramo ryatumiwemo kiri gutegurwa na Rwanda Events Group Ltd, sosiyete isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye bikomeye. Icy’uyu mwaka cyiswe ‘Hillsong London Live in Kigali’.

Iri tsinda rizahurira mu gitaramo n’abandi baramyi bakomeye mu Rwanda nabo bazatangazwa mu minsi mike iri imbere. Rizizanira abacuranzi ndetse n’abaririmbyi bose bazaba bavuye mu Mujyi wa Londres.

Hillsong London izagera mu Rwanda ku wa 4 Ukuboza 2019 mbere ho iminsi mike ngo igitaramo kibe, bakore ibikorwa bitandukanye by’urukundo mu Rwanda.

Iri tsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australie.

Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye z’ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.

Uretse kuba rwaratangiriye muri Australie ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu. Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y’Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igitaramo nk’iki Hillsong London yatumiwemo kigiye kujya kiba buri mwaka gihabwe inyito igendanye n’umuhanzi ugiye kuza gutaramiramo Abanyarwanda.

Hillsong London igira umuziki unogeye amatwi byagera ku ndirimbo zishyira benshi mu bihe byiza byo gusenga byo bikaba agahebuzo
Hillsong London igiye kuza mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza