Huye: Korali Ijuru yakuriwe ingofero mu gitaramo yaririmbyemo indirimbo zirimo ’iz’Igitaliyani (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 30 Ukuboza 2019 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Abitabiriye igitaramo cya Korali Ijuru y’i Huye banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bayo bakoresheje indirimbo zitandukanye zirimo izo mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza, Ikilatini n’Igitaliyani.

Iki gitaramo ngarukamwaka cyabereye mu nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye ku wa 29 Ukuboza 2019 hagamijwe gufasha Abanye-Huye gususuruka mu mpera z’umwaka wa 2019.

Cyatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kigeza saa tatu, ndetse abacyitabiriye bagera ku 1 000 batashye bagaragaza ko banyuzwe.

Korali Ijuru ya Katedarale Gatolika ya Butare yaririmbye indirimbo 26 mu byiciro bitatu. Haririmbwe indirimbo ziri mu bice bitatu ari byo Opera (kuririmba basa n’abakina umukino), Classique (kuririmbana ubuhanga bw’amajwi) n’izibyinitse.

By’umwihariko abagize iyi korali baririmbye indirimbo ‘Arahamagara’ ya Korali Ambassadors of Christ na ‘Sugira usagambe’ ya Ngabonziza Augustin zashimishije benshi ku buryo abari aho byabananiye kwihangana barahaguruka barayibyina.

Icyo gitaramo cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakuru n’abato bakunda umuziki ucuranzwe mu njyana ya classique harimo n’abanyamahanga.

Cyitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo ab’inzego bwite za Leta, abayobora Kiliziya Gatolika n’abandi banyacyubahiro basanzwe bakunda indirimbo z’iyo korali ikunzwe cyane mu Karere ka Huye barimo Musenyeri Philippe Rukamba wa Diyoseze ya Butare; Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange; Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François n’abandi.

Umuyobozi wa Korali Ijuru, Ndagijimana Damien, yavuze ko bishimiye ko igitaramo bateguye cyagenze neza.

Ati “Ibyo twakoze ni byo twateguye kandi byagenze neza kuko nabonye abantu bishimye. Iyo abantu bishimye intego tuba twayigezeho. N’ubwo imvura yaguye abantu baje ari benshi, ubwitabire bwari bushimishije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yashimiye iyi korali uburyo bagira uruhare mu gususurutsa abaturage no kubaha ubutumwa bwiza abasaba kubikomeza.

Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, yashimiye abaririmbyi ba Korali Ijuru ababwira ko bakora umurimo mwiza abasaba kutazasubira inyuma.

Ati “Turishimira intambwe mumaze gutera, muraririrmba mu ndimi zose, ni byiza mukomeze mujye mbere umurimo wanyu ni mwiza.“

Musenyeri Rukamba yabibukije ko umuziki ari mwiza cyane kuko ufasha abantu kuruhuka neza no kwidagadura abasaba kujya batoza abana babo kuririmba no kubikunda.

Korali Ijuru ya Katederali ya Butare, imaze imyaka igera kuri 31 ivutse kuko yaririmbye bwa mbere mu misa yabaye kuri Pasika mu mwaka wa 1988. Yashinzwe na Alphonse Rutsindura.

Abaririmbyi basabwe kujya batoza abana babo kuririmba hakiri kare
Abatuye mu Mujyi wa Huye n'inshuti zabo bishimiye gutaramirwa na Korali Ijuru
Bagaragarije Korali Ijuru ko bayikunze
Abitabiriye igitaramo bafatanyaga na korali kuririmba
Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo babwiye IGIHE ko banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi kandi igitaramo cyateguwe neza
Abanyamahanga bitabiriye iki gitaramo bacyishimiye
Iki gitaramo cyabereye mu Nzu Mberabyombi y'Akarere ka Huye
Cyitabiriwe kandi n'abayobozi batandukanye barimo ab'inzego bwite za Leta, abayobora Kiliziya Gatolika n'abandi banyacyubahiro
Ibitaramo nk'ibi Korali Ijuru yabigize ngarukamwaka
Korali Ijuru ya Katederali ya Butare imaze imyaka igera kuri 31 ivutse
Musenyeri Philippe Rukamba yibukije abaririmbyi ko umuziki ari mwiza cyane kuko ufasha abantu kuruhuka neza no kwidagadura
Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, yashimiye abaririmbyi ba Korali Ijuru ababwira ko bakora umurimo mwiza
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye abaririmbyi uburyo bagira uruhare mu gususurutsa abaturage no kubaha ubutumwa bwiza
Umuyobozi wa Korali Ijuru, Ndagijimana Damien, yavuze ko bishimiye ko igitaramo bateguye cyagenze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .